Yiyahuye nyuma y’imyaka 6 na nyina abikoze

Umusore w’imyaka 20 w’i Murunda muri Rutsiro yiyahuye nyuma y’imyaka itandatu na nyina yiyahuye.

Kuri uyu wa 26 Kamena 2016 ni bwo basanze uyu musore mwene Muvanandinda Francois na Therese Ntakababaza wabanaga na nyirakuru, Therese Nyirambarubukeye, yiyahuye akoresheje umugozi ariko bayoberwa icyabimuteye.

Zirimwabagabo Jean Damascene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugeyo mu Murenge wa Murunda, uyu musore yari atuyemo, yadutangarije ko na nyina w’uwo musore yari yapfuye yiyahuye muri 2010 ariko, we akavuga ko yabitewe n’umwana we wahoraga wiba agasabwa kuba ari we wishyura.

Yagize ati “Byamenyekanye ubwo umwana muto yinjiraga mu nzu uwo musore yararagamo agasanga yimanitse mu gisenye yapfuye.”

Zirimwabagabo yavuze ko uwo musore yitondaga nta kibazo bamubonanaga kandi ngo no ku mugoroba wo ku wa 25 Kamena 2016 bari bamubonye avuye kwahira ubwatsi bw’inka yaragiraga z’umuturanyi.

Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Murunda kugira ngo usuzumwe isuzuma mbere yo kumushyingura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka