Yifashishije Bibiliya Minisitiri w’intebe yasabye ADEPR kugira ukwemera gushingiye ku bikorwa

Mu muhango wo gutaha Hotel Dove y’Itorero rya ADEPR iherereye ku Gisozi mu Karere ka Gasabo, Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yahamagariye abayoboke b’Idini ya ADEPR kugira ukwemera gushingiye ku bikorwa, kugira ngo barusheho gutera imbere.

yasabye Abayoboke ba ADEPR kugira ukwemera gushingiye ku bikorwa
yasabye Abayoboke ba ADEPR kugira ukwemera gushingiye ku bikorwa

Yifashishije Igitabo cy’Imigani cyo muri Bibiliya Umutwe wa cumi umurongo wacyo wa Kane, (Imigani 10:4), yabibukije ko ukoresha akaboko k’ubunebwe akena, n’aho ukorana umwete byanze bikunze agera ku gukira.

Yagize ati "Iyo usengeye Imana ku ishyiga igusiga ivu. ukwemera kujyana n’iterambere,kandi amafaranga ntabwo ari aya Satani nk’uko bikunze kuvugwa, ahubwo amafaranga ni ay’abakirisitu."

Minisitiri w’Intebe yanibukije abayoboke b’idini ya ADEPR ko ashingiye ku mubare munini wabo aho barenga Miliyoni ebyiri, bafite ubushobozi bwo guhindura byinshi mu Muryango Nyarwanda, ukarushaho kumera neza.

Ministiri Anastase Murekezi, mu izina rya Guverinoma ayoboye, yasabiye kandi abanyamuryango b’iri torero kuba umwe, nk’uko Yesu Kristo bemera yabisabiye abamwizeye.

Yagize ati "Inama Guverinoma y’u Rwanda ibagira ni ugukomeza kuba umwe. Mu butumwa bwiza bwanditswe na Yohana umutwe wa 17 Umurongo wa 11, Yesu yasenze agira ati ‘Data Wera, ubarindire mu bumwe nk’uko natwe turi umwe’.

"Mujye muhora mwiyambaza Umwuka Wera. Mukomeze gukorera mu mucyo kandi mubigire umuco, abayobora bajye bahora baganira n’abo bayobora".

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Bishop Sibomana Jean avuga ko iyi hoteli iri mu rwego rwo kunganira Leta mu bikorwaremezo, aho yemeza ko mu myaka 76 iri torero rimaze rigeze mu Rwanda ryatanze umusanzu waryo ugaragara mu kubaka u Rwanda.

Hotel Dove yubatswe kuva muri 2008, yuzura itwaye akayabo k’amafaranga miliyari 6.9 Rwf yatanzwe n’abakristo ba ADEPR. Ifite ibyumba 69 n’inzu mberabyombi ishobora kwakira abantu ibihumbi bitatu.

Yanabasabye gukomera ku bumwe nk'uko babihawemo urugero na Yezu Kristo bemera
Yanabasabye gukomera ku bumwe nk’uko babihawemo urugero na Yezu Kristo bemera
Dove Hotel yuzuye itwaye akayabo k'amafaranga miliyari 6.9 Rwf
Dove Hotel yuzuye itwaye akayabo k’amafaranga miliyari 6.9 Rwf
Bafashe ifoto y'urwibutso nyuma y'umuhango wo gutaha iyi hoteli
Bafashe ifoto y’urwibutso nyuma y’umuhango wo gutaha iyi hoteli
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka