Yatsindiye moto ikorerwa mu Rwanda, ahita ajya mu mubare w’abamotari bikorera

Byiringiro Yves umumotari wo mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko, yatsindiye moto ikorerwa mu Rwanda yitwa Inziza 125 ifite agaciro ka 1,290,000 Frw, atangaza ko ahise ava burundu mu cyiciro cy’abamotari bakorera abandi.

Byiringiro Yves ashyikirizwa urufunguzo rwa Moto yatsindiye
Byiringiro Yves ashyikirizwa urufunguzo rwa Moto yatsindiye

Yayitsindiye muri tombora yateguwe na Rwanda Motorcycle Company (RMC), ikigo gikora moto Nyarwanda, itegurirwa by’umwihariko abantu bakora umurimo wo gutwara abantu kuri moto bakunze kwita aba motari.

Iyi tombola yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Mutarama 2017, ikorwa n’abamotari basaga 200 bayitabiriye aho yaberaga ku cyicaro cya RMC giherereye i Remera mu Karere ka Gasabo.

Icyo wasabwaga ngo wemererwe kwitabira muri iyi tombola, ni ukuba ukora akazi k’ubumotari uba muri koperative izwi, no ukugera ku cyicaro cya R M. C ukiyandisha bakaguha akanimero kakwemerera kwinjira muri tombola.

Musangwa Clement ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RMC, niwe waruyoboye iyi Tombola ari kumwe n'abamotari bayitabiriye
Musangwa Clement ushinzwe imenyekanishabikorwa muri RMC, niwe waruyoboye iyi Tombola ari kumwe n’abamotari bayitabiriye

Amaze gutsindira iyi moto Byiringiro Yves yatangaje ko ari ibyishimo kuba atsindiye moto ye bwite ikaba igiye kumufasha kurushaho kwiteza imbere we n’umuryango we.

Yagize ati" Natwariraga undi muntu ugasanga mu mafaranga nakoreye amenshi ariwe uyatwara. Kuba mbonye moto yanjye bwite ninjiye mu ruhando rw’abamotari bikorera, nkaba mpamya ko ngiye kurushaho gutera imbere".

Musangwa Clement, Umukozi wa RMC ushinzwe imenyekanishabikorwa, yatangaje ko iyi Tombola yateguwe mu rwego rwo kuzamura imibereho myiza y’abamotari bagahabwa moto zabo bwite, cyane ko ngo benshi baba bakoresha moto zitari izabo.

Yanavuze ko iki kigo kizajya gikoresha iyi tombora buri mwaka, kandi uko kigenda gikura kizanongera umubare w’amamoto gitanga muri tombola, kugira ngo kibashe gukura benshi mu ba motari mu mubare w’abakorera abandi.

Iyi tombola yabereye ku cyicaro cya RMC giherereye i Remera
Iyi tombola yabereye ku cyicaro cya RMC giherereye i Remera

Rwanda Motocycle Compony ni Kampani igiye kuzuza umwaka ikorera mu Rwanda amamoto. Mu ma moto iki kigo kimaze gushyira ku isoko harimo Ingenzi 125, Ingenzi 150, Indakangwa 250, Impalage 125, Inziza125, Inziza200.

Ikaba iri no kwiga ku buryo yazageza ku isoko izindi zirimo izo yise, Ifarasi, Inzovu, Indahigwa ndetse n’iyitwa Terera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka