Yataye amashuri ajya kubohora igihugu atitaye ku ngaruka

Ndatimana Mustafa wakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko yataye amashuri aho yigaga mu wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yinjira igisirikare.

Ndatimana Mustafa wambaye imyeru na mugenzi we bose bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu imbere y'amazu bubakiwe babamo.
Ndatimana Mustafa wambaye imyeru na mugenzi we bose bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora igihugu imbere y’amazu bubakiwe babamo.

Kuri ubu u Rwanda ruragendwa kandi rufatwa nk’inyenyeri ya Afurika nyuma y’imyaka 23 ruvuye mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kugira ngo bigerweho byasabye ubwitange bwa bamwe mu bari bakiri bato, bemeye gusiga ibyabo n’ubuzima bwabo, kugira ngo bagarure amahoro no kwisanzura mu Banyarwanda.

Benshi basize ubuzima mu rugamba rwo kwibohora, abandi bakomerekera ku rugamba ariko icyo baharaniye kigerwaho.

Karemera Aron wambaye ishati y'umweru na mugenzi we bose bakomerekeye ku rugamba basaba urubyiruko gutera ikirenge mu cyabo.
Karemera Aron wambaye ishati y’umweru na mugenzi we bose bakomerekeye ku rugamba basaba urubyiruko gutera ikirenge mu cyabo.

Ndatimana ni umwe muri bo. Yacitse akaboko nyuma yo guta umuryango we n’amashuri, ariko iyo asubiramo iyo nkuru ubona nta kwicuza bigaragara ku isura ye kuko aba yisekera.

Avuga ko impamvu yamuteye kwinjira igisirikare ari ibibazo byari mu gihugu atitaye ku ngaruka yahura nazo.

Agira ati “Kubera ibibazo byari mu gihugu sinitaye ku ngaruka nahura nazo kimwe n’izo umuryango wanjye wari guhura nazo biramutse bimenyekanye.”

Ndatimana wakomerekeye muri uru rugamba aho yacitse akaboko, avuga ko aticuza igikorwa yakoze kuko byagiriye akamaro Abanyarwanda.

Asaba urubyiruko gutera ikirenge mu cyabo bagakomereza aho bagejeje.

Mugenzi we Karemera Aron nawe wakomerekeye ku rugamba aho yacitse akaguru, avuga ko ubusanzwe mu buzima bwe agira urubyiruko inama zo gukunda igihugu.

Ati "Ubusanzwe negera urubyiruko nkarugira inama zo gukunda igihugu no kugiteza imbere. Mfite abana 12 harimo n’abiga muri kaminuza. Umwe muri bo yinjiye igidsirikare kubera gukunda igihugu."

Munezero Alphonse ukuriye inama y’igihugu y’urubyiruko mu Karere ka Ruhango, avuga ko kuri urubyiruko rukwiye kurebera ku bitanze bakabohora igihugu kuko icyo gihe banganaga nkabo.

Ati "Urugamba rw’amasasu rwararangiye igisigaye ni uguteza imbere igihugu nabo ubwabo biteza imbere kuko urugamba rw’amasasu rwararangiye."

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Mbabazi Francoix Xavier, asaba urubyiruko kurebera ku bayobozi b’ingabo bariho ubu kuko mu myaka 23 ishize nabo bari bakiri urubyiruko abasaba gutera ikirenge mu cyabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Kigali to day muradushimisha. nanjye mvuka mu Ruhango nanjye nzitangira gihugu nkabamwe mubabyeyi bacu murakoze.

Rutagengwa Emmanul yanditse ku itariki ya: 24-07-2017  →  Musubize

Turibuka n’ibihumbi byatanze ubuzima. Poleni wapiganaji.

guy yanditse ku itariki ya: 5-07-2017  →  Musubize

Urubyiruko nk’imbaraha zigihugu zubaka kd vuba turajwe ishinga no gusigasira ibyagezweho twubaka n’ibindi bishya kuko aba bantu bamugariye kurugamba kubwishyaka bagize bitwongerera imbaraga n’ubushake bwo gukorera igihugu. Turashimira ingabo zari iza RPF ubu zabaye ingabo z’igihugu arizo RDF

Vincent yanditse ku itariki ya: 4-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka