Yarwaniye ishyaka Abatutsi b’i Ntosho arokora agasozi kose

Niyitegeka Sostène, w’i Ntosho mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Bweramana muri Ruhango, yarwanye ku batutsi 104 kuva Jenoside itangiye, kugeza abagejeje mu maboko y’Inkotanyi.

Niyitegeka Sosthène yambaye umudali yambitswe na Perezida Paul Kagame amushimira ku butwari bwo kurwana ku bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi
Niyitegeka Sosthène yambaye umudali yambitswe na Perezida Paul Kagame amushimira ku butwari bwo kurwana ku bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi

N’ubwo yarangije amashuri abanza gusa, iwe mu ruganiriro ubona ari urw’umuntu wifashije. Uhasanga isomero riciriritse ririmo ibitabo byanditse mu ndimi zitangukanye kandi biri mu ngeri zitandukanye z’ubumenyi.

Mu isura ubona acyeye kandi yishimye. Uyu musaza w’imyaka 65, avuga ko icyemezo cyo kurwana ku batutsi bahigwaga mu gihe cya Jenoside yagifashe ahereye kuri Pasiteri Rugerinyange Amon wari umusabye ubuhungiro, ariko bikaza kurangira yiyemeje kurokora agasozi kose.

Avuga ko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga mu cyari Komini Kigoma muri Perefegitura ya Gitarama (ubu ni mu Karere ka Ruhango), Pasiteri Rugerinyange Amon, wari Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango y’Abadivantisite b’Umunsi wa Karindwi yamutumyeho igitaraganya ko amushaka, yagera iwe akamwaka ubuhungiro.

Agira ati “Nagiye ntazi icyo anshakira, ngeze iwe anyereka lisiti yari yakozwe y’abatutsi barenga ijana bagombaga kwicwa arambwira ati ‘dore ni njye wa mbere kuri lisiti’. Ndagusaba ubuhungiro rero.”

Ni amashyengo menshi, aseka, Niyitegeka avuga ko yamurebye aramwitegereza arangije amubwira ko ibyo amusabye ari ukumugererageza kandi bidashoboka.

Ati “Naramubwiye nti “Iwanjye nta basirikare mfite, nta n’imbunda ngira nzifashisha mu ku kurinda. Byongeye kandi ndi umuhutu kandi abahutu ni bo barimo kwica abatutsi. Uragira ngo nguhe ubuhungiro gute!”

Ngo yabonye Rugerinyange akomeje kumusaba ubuhungiro akutirije aramubwira ati “Pasite, niba Imana yarakwemereye ubuhungiro iwanjye ndabuguhaye!”

Pasiteri Rugerinyange ngo yahise amusaba ko bajyana ubwo, ariko Niyitegeka arabyanga kugira ngo batamumwicana, ahubwo amusaba ko asaba umubitsi w’itorero akamutwara kuri moto bakaza guhurira mu rugo.

Interahamwe zaje kumenya ko ahishe Abatutsi

Niyitegeka Sostène mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi yari umucuruzi ukomeye unatunze imodoka, akaba n’umuvugabutumwa mu Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi.

Byatumaga abantu benshi bamumenya kandi bakanamwibonamo, ari na byo ngo byatumye Abatutsi bahigwaga muri ako gace bose, batekereza bwa mbere guhungira iwe.

Avuga ko Rugerinyange amaze kugera iwe yamuhishe, ariko byagera nijoro akajya kumuhisha mu rugo rw’undi muntu basenganaga, kuko abaturanyi bari bamubonye ajya iwe.

Niyitegeka Arerekana Pasiteri Amon Rugerinyange yabashije kurokora
Niyitegeka Arerekana Pasiteri Amon Rugerinyange yabashije kurokora

Ku munsi wa kurikiyeho, ku wa 22 Mata 1994, ibintu byaradogereye Interahamwe zitangira kwica Abatutsi, hakurya y’i Ntosho ahitwa i Gitisi.

Niyitegeka avuga ko babonye imodoka yambutseyo ifite lisansi (essence) yagerayo bakabona umuriro uratse n’imbunda n’amageranade bitangiye kuvuga.

Mu gihe Niyitegeka n’abaturanyi bari bahagaze ahirengeye bareba uko abatutsi bicwa banatwikirwa aho i Gitisi, ngo bagiye kubona babona umugore bari bambuye imyambaro banamutemye, avuye mu gihuru yiruka ahungira kwa Niyitegeka.

Ati “Yageze iwanjye umugore wanjye ariruka azana imyambaro n’amazi turamwuhagira turanamupfuka, cyakora kubera ko yari yahahamutse aza kuva mu rugo ariruka ajya kwihisha ahandi.”

Uyu mugore ngo ni na we wabaye intandaro ko Interahamwe zitangira kunuganuga ko Niyitegeka Sostène ahishe abatutsi, maze ibitero by’Interahamwe bitangira kujya ziza iwe kubahiga.

Ati “Uyu mugore amaze kuhava zahise ziza gusaka zisanga nta n’umwe uhari kuko na Rugerinyange nari namuhungishirije ahandi.”

Abahungiraga iwe yahitaga abahungishiriza mu bakirisitu basenganaga

Kubera ko yakundaga gusenga kandi akaba yari n’Umukuru w’Abalayiki b’Abadiventisiti mu Rwanda, Niyitegeka avuga ko akimara guha ubuhungiro Rugerinyange yegereye abakirisitu bo mu itorero rye, akabasaba kutijandika mu bwicanyi ahubwo bagafasha ababahungiraho.

Uyu musaza uvuga ko mbere yo gutangira akazi ko kurokora buri mututsi umuhungiyeho n’uwo amenye ko Interahamwe zafashe, yakoresheje inama abo mu muryango we, abasaba ko basenyera umugozi umwe barabimwemerera.

Ati “Buri cyumweru kandi nakoranyaga inama umuryango wanjye mu gihe kingana n’ukwezi n’igice namaze ndokora abatutsi kuva ku wa 24 Mata-1 Kamena 1994.” Ngo yabikoreraga kumva ko bakiri kumwe kugira ngo hatazagira utandukira akamuvamo.

Akomeza avuga ko iyo Interahamwe zagiraga uwo zimufatana yarebaga imwe mu baziyoboye akayishyira ku ruhande akayiha amafaranga, zikamurekura ndetse ngo akaba ari na ko yabigenzaga iyo yabaga yumvise ko hari uwo Interahamwe zafashe zigiye kwica.

Agira ati “Hari aho nageraga ngatanga ibihumbi bitanu, ahandi ngatanga ibihumbi 20. N’ubwo nari umucuruzi ukomeye Inkotanyi zaje amafaranga ari hafi kunshiraho.”

Niyitegeka kandi, yari umuhinzimworozi wanahoraga abihemberwa. Avuga ko Jenoside iba yari afite urutoki runini cyane rweramo ibitoki by’imineke bita mbogoya. Yari afite inka umunani yororaga kijyambere zirimo eshatu zikamwa zose hamwe litiro 30 ku munsi.

Iyo mineke n’ayo mata, ngo ni byo byamufashije gutunga abo batutsi bose yari ahishe mu gihe cya Jenoside kuko avuga ko buri mugoroba bazengurukaga mu ngo yahishemo abantu batwaye imineke n’amata.

Imwe mu miryango yarokoye mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Imwe mu miryango yarokoye mu gihe Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Maneko yashyiraga mu Nterahamwe zakoze akazi katoroshye

Niyitegeka Sostène avuga ko yari yarafashe bamwe mu bo basengana abasaba kwihindura Interahamwe bakajya bahorana na zo bazineka, bakumva aho zigiye kugaba igitero bakamubwira, ku buryo zihagera abari bahari yamaze kubahungisha.

Avuga ko umunsi umwe ku isabato, Interahamwe zacuze umugambi wo kujya gusaka iwe ari nyinshi kandi zigendanye ngo kuko iyo zoherezaga bake bageragayo akaba amafaranga bakagenda ntacyo bakoze.

Agira ati “Icyo gihe rero Rugerinyange yari iwanjye noneho ndamuzindukana muhungishiriza ku muturanyi. Gusa hari umugore nawe w’umuturanyi wari wazindutse akubura nko muri metero 200 z’aho twagiye watubonye.”

Uwo mugore ngo yahise ajya guhuruza Interahamwe hafi aho, azibwira ko abonye Niyitegeka ajyana umututsi ku muturanyi we.

Izo Nterahamwe “zari kabutindi” ngo zahise zizana na wa mugore muri urwo rugo Niyitegeka yari yahishemo Rugerinyange, cyakora ngo bagerayo Niyitegeka yagiye ku rusengero.

Imwe muri Izo nterahamwe ngo yahise ibwira nyiri urugo ngo nabahe umututsi Niyitegeka yahazanye, abihakanye wa mugore wababonye akomeza kumushinja.

Niyitegeka ati “Icyo gihe bahise bampuruza bamwira ko Interahamwe zamenye ko Rugerinyange ari ho ari zigiye kumwica.”

Akomeza avuga ko yahise atumaho imwe muri za maneko zirindwi yari afite mu Nterahamwe ikajyayo, maze igezeyo mu gihe bagiharira babaza aho Rugerinyange ari, umugore wo muri urwo rugo atangira kujijisha wa mugore wabashinjaga ko bahishe umututsi, amubwira ngo aze amuhe ubushera.”

Mu gihe wa mugore yari akijijisha uwabashinjaga, ya maneko ngo yagiye aho Rugerinyange bari bamuhishe, amwambika igikoti amusohorera mu wundi muryango wo mu gikari, ajya kumuhisha ahandi, maze igitero cy’Interahamwe kije gusaka kiramubura.

Bamenye ko Inkotanyi zageze mu Ruhango bashakisha uko zabatabara

Niyitegeka avuga ko ku wa 1 Kamena 1994 bamenye ko Inkotanyi zageze mu Ruhango maze akoranya bamwe mu bo yari ahishe ngo barebe uko bagira uwo bakoherezayo akajya kuzitabaza.

Ati “Hari umugore umwe (atavuze izina) wahise avuga ati ‘Njyewe ndajyayo,’ ariko bintera impungege ndamubwira nti ‘barakwica.”

Uwo mugore, wari wahahungiye aturutse ahandi, ngo yahise amubwira ko kubera ko we atari muremure kandi akaba ateye nk’abahutukazi, ntawe uri bumumenye.

Ngo bahise bamushakira ibyambaro bishaje bamuha n’umwana aramuheka afata akadeyi gashaje agenda nk’uwo inzara yishe agiye gushaka ibyo kurya.

Kugira ngo agere ku Nkotanyi ngo yanyuze kuri bariyeri ebyiri bajya kumwica agatakamba avuga ko ari umuhutukazi wahunze none inzara ikaba igiye kumwica we n’umwana, agiye gushaka icyo kurya.

Uwo mugore ngo yaragiye agera ku Nkotanyi azisobanurira uko bimeze, maze zihita zambara imyambaro ishaje y’Inzirabwoba (ingabo za Leta ya Habyarimana) zerekeza i Ntosho gutabara abo batutsi.

Niyitegeka ati “Narazibonye nikanga ko ari Inzirabwoba zamenye ko Rugerinyange ari iwanjye zije kumushaka ngo zimwice, mu gihe nububa mbona umuntu avumbutse iwanjye aterera hejuru ati ‘Ngwino Inkotanyi ziragutabaye.”

Icyo gihe ngo Inkotanyi zahise zimubaza aho abandi bari, bazenguruka ingo barimo zose babakuramo ,Inkotanyi zibashyira hamwe ku murongo zirabakikiza zibatwara mu ruhango.

Akomeza agira ati “Nabashyikirije abantu 104 babareba bakajya bavuga bati “Yooo, ni imfura gusa gusa!” Inkotanyi ngo zabivugiraga ko n’aho zagiye zisanga abitwa ko barokowe ahenshi babaga ari abana b’abakobwa babohojwe n’abashaka kubasambanya.

Icyo gihe ngo Inkotanyi zasabye Niyitegeka icyo yifuza ko zimukorera azibwira ko ashaka ko na we zimuhungisha n’umuryango we, maze zimutwarana n’abo yari yarokoye.

Angelique Mukamana, umugore wagiye gutabaza Inkotanyi ubwo zari zigeze mu Ruhango, na we ahamya ko Niyitegeka Sostene yakoze akazi katoroshye mu gihe cya Jenoside akirengagiza ubuzima bwe akarokora benshi.

Mukamana, wari utuye mu Butansinda bwa Kigoma mu Karere ka Ruhango mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu ni umucuruzi mu Mujyi wa Kigali.

Avuga ko yakoze urugendo rw’amasaha abiri ava mu Butansinda yiyemeza guhungira i Ntosho kwa Niyitegeka Sostène kuko bari basanzwe basengana.

Agira ati “Sostene twari dusanzwe dusengana mu matsinda. Natekereje ahantu handi nahungira numva nta muntu nagirira icyizere mpitamo gukora urugendo njya kwa Sostene ngerayo mu ma saa mbili z’umugoroba.”

Akomeza avuga ko, nubwo Niyitegeka yakundaga gusenga akaba yari yaranahuje abakirisitu b’Abadivantisite bo mu bice bya Kigoma mu bijyane n’amasengesho, atekereza ko atabitewe n’idini.

Cyakora, ahamya ko byatumye ashobora kurokora benshi kuko yagendaga abahisha mu bantu basenganaga.

Agira ati “Njyewe ngeze iwe yahise ajya kumpisha ku muturanyi basenganaga w’umukene ariko uko bamenyaga aho twihishe yahitaga aza akatwimura akatujyana ahandi.

Yaduhishaga mu matsinda kuko nkanjye nakunze kuba mu itsinda ry’abantu icyenda kandi ubwo no mu zindi ngo habaga hari abandi.”

Mukamana ahamya ko ubwo Inkotanyi zageraga mu Karere ka Ruhango ari we koko batumye akajya gutabariza bagenzi be, cyane ko Interahamwe ngo zari zapanze igitero simusiga cyo kubica muri iryo joro.

Agira ati “Bashatse umuntu bohereza noneho njyewe kubera ko nari mugufi kandi nsa n’abahutukazi mbabwira ko njyayo. Hari aho nagendanga nca mu bishanga nkwepa, nuko ngeze i Gitisi mpasanga Inkotanyi ebyiri zirambwira ziti ‘rero urabona ko turi babiri gusa, komeza nugera i Kigoma abasirikare uhasanga ubasobanuire.”

Ngo yaragiye Inkotanyi azisangana n’umugabo witwa Mupenzi w’aho mu Butansinda bwa Kigoma, na we wari ufite abana n’umugore bahungiye i Ntosho.

Amaze kubarangira neza aho abo bari bihishe hamwe bari, Mupenzi ngo yahise ajyana n’Inkotanyi kuko we yari ahazi, bagezeyo babanza gutabara abari bihishanye na Angelique Mukamana, nyuma bazenguruka izindi ngo Niyitegeka yari yahishemo abandi.

N’ubwo Pasiteri Rugerinyange yabaye imbarutso ya Niyitegeka yo gutangira guhisha abatutsi akarokora benshi, we yari yahungiye kwa Niyitegeka atari kumwe n’umuryango we kuko atakekaga ko Interahamwe zizica n’abana n’abagore.

Kuko Pasiteri Rugerinyange amaze imyaka ibiri yitabye Imana, twaganiriye na Consolate Rugerinyange, umugore bashakanye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, adutangariza ko umugore mukuru wa Rugerinyange na bamwe mu bana be bishwe muri Jenoside.

Consolate Rugerinyange, na we ahamya ko akurikije ibyo yumvanaga umugabo we n’ubuhamya yatangaga, Niyitegeka ari umugabo udasanzwe.
Yagize ati “Yakoze ibirenze ibyo wakumva byose. Byabaye kwitanga kandi na we bari bamushyize ku rutonde rw’abahigwa bamwita icyitso ngo ahisha abatutsi.”

Muri 2007, Niyitegeka Sostène ari mu bantu bambitswe umudari na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, abashimira ubupfura bagize bakarokora abatutsi mu gihe abandi babahigaga bukware ngo babice.

Niyitegeka Sosthene ahagaze imbere y'inzu ye aho atuye muri Rukira ya II mu Murenge wa Remera
Niyitegeka Sosthene ahagaze imbere y’inzu ye aho atuye muri Rukira ya II mu Murenge wa Remera
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 31 )

Uyu musaza Imana yamukoresheje ibikomeye Mugitaramo cyo gushima abo yarokoye bakoze nyuma y’ imyaka 2 barokotse, narimpari dushima ibyo Imana yakoresheje Niyitegeka Sostin. Ubuhamya bwe nubwabandi narabukurikiye icyo gihe, mpita mukundira icyo, nubu ni incuti yanjye. Nguyu umukristo watsinze ikigeragezo cyatsinze aba Padiri naba Pasitoro bishishanyaga. Nguyu umugabo utarabaye ikigwari. Kuki nabandi bakora nkawe koko!! Nawe ni Yesu warukurimo Mugihe abandi bari bamwihakanye bica abo Imana yiremeye. merci beaucoup,

Mbanda Steven yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Mbashimiye itohoza ryimbitse mwakoze ku murimo w’indashyikirwa Niyitegeka Sosthene yakoze. Narimbizi
Ibyo mwamwanditseho byose ni ukuri kudasubirwaho.
None hakorwa iki ngo iyi nkuru igerevku Banyarwa bo mu Turere twose? tw’u Rwanda?

J.P. Rudakubagana.

RUZIBIZA STANISLAS yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Imana imuhe umugisha nukuri yarakoze cyane
iyo nohakurya za Gatagara haba intwari nkawe byarikurushaho ku ba byiza cyane,

RWANYONGA yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

iyo u Rwanda rugira abantu nkaba benshi, batafashwe n’icengezamatwara ry’amacakubiri ubu u Rwanda ruba ari amahoro!

aliaz yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Nukuri uyu mugabo yagaragaje ubutwari pe ibi turabihamya twarabibonye
natwe Imana izamuhe ubugingo buhoraho .Kandi atubere icyitegererezo twe abakiri bato.

Antoine NTIHANABAYO yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Urukundo ruta byose kuri iyi isi , ntirugira ubwoko,isura cyangwa ngo rugurwe. Mujye mukunda bantu bose, yewe nabo ubona bitwara nabi, mujye mugerageza kubereka ko urukundo rubaho.
KUBERA IBYIZA ABANTU BAKOZE BARKORA ABATUTSI MURI GENOCIDE, KANDI BARI BAFITE KUBATANGA NGO BATSEMBWE, BYEREKANA KO UMUNTU WESE AFITE GUHITAMO AGAKORA IGIKORWA CYIZA NUBWO YABA AZI KO ASHOBORA KUHASIGA UBUZIMA.
NEVER AGAIN. We Won’t forget.We Will always Remember and Rebuild Our Nation. Rwanda Will Develop, and Build a Bright Future for All Rwandan.

NEVER AGAIN, NEVER AGAIN, NEVER AGAIN.

Bacyebeza yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Buri segiteri iyo ibaho umuntu nk’uyu mugabo ntabwo haba harishwe abatutsi basaga milioni. Imana nio yonyine izaguhemba ibikwiye kuko wayibereye umushumba mwiza

Matama yanditse ku itariki ya: 1-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka