Yambuye asaga miliyoni abamutereye ishyamba

Abaturage bakoreye uwitwa Sayinzoga Emmanuel mu bikorwa byo gusazura ishyamba mu Kagari ka Samiyonga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Nyaruguru baramushinja kwanga kubahemba.

Aho bateguriraga ingemwe.
Aho bateguriraga ingemwe.

Aba baturage bavuga ko batangiye gukorera Sayinzoga mu kwezi kwa Ukwakira 2015 akabahemba amezi abiri gusa, kugeza ubwo bahagarikaga akazi mu kwezi kwa Mata uyu mwaka nta rindi faranga yongeye kubaha.

Habimana Valens, umwe muri aba baturage, avuga ko imirimo bakoraga yari iyo guhumbika ingemwe z’intusi no kuzivomera kugeza zikuze, hanyuma bakanazitera mu murima wa Sayinzoga ahari hamaze gusarurwa irindi shyamba.

Bavuga ko bagiye bamwishyuza agakomeza kubarerega ababeshya ko azabishyura mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2015, na bwo ntiyabishyura.

Ati ”Buri gihe akomeza atubeshya ngo azatwishyura akaduha umunsi ntawubahirize, twarategereje twarahebye”.

Habimana avuga ko ikibazo cyabo baje kukigeza ki Buyobozi bw’Umurenge wa Muganza, na bo bamuhamagaye abaha igihe cyo kuzishyura abaturage ariko ntiyacyubahiriza.

Uyu musozi ni wo abo baturage basazuragaho ishyamba.
Uyu musozi ni wo abo baturage basazuragaho ishyamba.

Umukozi ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Muganza, Nsabimana Augustin, yemeza ko aba baturage bamugejejeho ikibazo, akagerageza guhamagara Sayinzoga ngo avuge igihe cyo kuzishyura abaturage ariko igihe yatanze ntiyacyubahiriza.

Uyu muyobozi, avuga ko we yafashe umwanzuro wo kwandikira abaturage urupapuro rubajyana mu rwego rw’abunzi bakamurega kugira ngo abishyure.

Ati ”Nabonye akomeje kubeshya abaturage mfata umwanzuro wo kubandikira ngo bigire mu bunzi, azabishyure ku ngufu kuko afite imitungo ino aha”.

Sayinzoga ntahakana ko aba baturage abafitiye umwenda, gusa akavuga ko kutabishyura byaturutse ku bantu bamurimo amadeni na we bakaba baramwambuye.

Gusa avuga ko bitarenze iki cyumweru cyo kuva tariki ya 13 kugeza kuri 19 Kamena 2016 azaba yamaze kwishyura aba baturage.

Ati ”Ikibazo ndakizi, ariko nanjye byatewe n’umuntu wagombaga kunyishyura arambeshya, gusa ndumva iki cyumweru kidashira ntabishyuye rwose bihangane”.

Abaturage bakoreye Sayinzoga muri iyi mirimo yo gusazura ishyamba ni 42, bose hamwe akaba abarimo amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe n’ibihumbi mirongo icyenda na bitatu na magana atandatu (1 093 600FRW).

Sayinzoga ni umuturage bivugwa ko aba mu Mujyi wa Kigali ariko akaba afite imitungo irimo amashyamba n’imirima y’icyayi mu Karere ka Nyaruguru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka