Yakuwe ku kazi ko mu rugo none yigisha muri kaminuza

Semana Jean Marie Vianney wari warabuze uko yiga nyuma yo gutsinda ikizamini cya Leta cy’amashuri abanza,nyuma akajya gukora akazi ko mu rugo, ashimimira Imbuto Foundation yakamukuyeho none ubu akaba yigisha muri Kaminuza.

Semana Jean Marie Vianney wari warabuze uko yiga ubu ni umwarimu wa Kaminuza
Semana Jean Marie Vianney wari warabuze uko yiga ubu ni umwarimu wa Kaminuza

Uyu musore ufite imyaka 32 ni uwa gatandatu mu muryango w’abana icyenda akaba akomoka mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo.

Yarangije amashuri abanza mu 1998 atsinze ikizamini cya Leta, ariko umubyeyi we abura amafaranga yo kumujyana mu mashuri yisumbuye aguma mu rugo.

Nyuma y’umwaka, Semana ngo yigiriye inama yo gushaka uko ava mu cyaro kuko ubuzima bwaho bwari bugoye, nk’uko abyivugira.

Yagize ati “Mu 1999 nagiye gusaba akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Huye, nkorera umuntu imyaka itatu mpembwa 1000Frw ku kwezi, usibye ko yaje kunyirukana ananyambuye mpita njya gushaka akazi ahandi.

Muri 2002 nagiye gukora akazi ko muri resitora ahitwa i Rusatira muri Huye, ari ho Imbuto yankuye nyuma y’amezi atandatu”.

Akimara kuva muri ako kazi, Semana yahise ajya kwitegura gutangira ubuzima bw’ishuri muri 2003, aho avuga ko byari bigoye.

Ati “Nagombaga kujya kwiga ku ishuri ryisumbuye ry’i Sumba muri Nyamagabe. Ngenda nari mfite amakaye 2, amakaramu 2 n’amasabune 2, nta gikapu cyangwa matora yo kuryamaho nari mfite ku buryo ntawemeraga ko ngiye kwiga.

Gusa nagezeyo abanyeshuri baramfasha kugeza Imbuto Foundation impaye ibikoresho byose”.

Uyu musore avuga ko yize ashyizeho umwete, arangiza ‘Tronc commun’ ari uwa mbere ku kigo, yoherezwa kwiga muri GS Shyogwe muri Muhanga, yiga ishami ry’imibare n’ubugenge, ari naho yarangirije amashuri yisumbuye abona buruse ya Leta ajya muri Kaminuza (yitwaga KHI).

Kubera ubuhanga bwe, iki kigo ngo cyaje kumwohereza kwiga mu yindi Kaminuza yo muri Tanzaniya kwiga ibijyanye no kuvura abafite ubumuga aharangiza muri 2012.

Ati “Nagarutse mu Rwanda mpita mbona akazi mu bitaro byita ku bafite ubumuga bya Gatagara mu Karere ka Nyanza, mpava nyuma y’imyaka itatu none ubu nigisha muri Kaminuza y’u Rwanda”.

Semana avuga ko umusingi yahawe n’Imbuto Foundation watumye agira ibyo ageraho ku buryo yanatangiye gufasha abandi batishoboye.

Ati “Maze kubona akazi icyo nabanje gukora ni ukubakira inzu umuryango wanjye kuko mbere twari dutuye muri nyakatsi.

Nafashije kandi abana babiri kwiga imyuga none bararangije ku buryo ubu bifasha kandi ndateganya gufata n’abandi babiri umwaka utaha nkabishyurira amashuri”.

Uyu musore akomeza ashimira cyane Madame Jeannette Kagame washinze uyu muryango wamugize uwo ari we uyu munsi, akamwizeza ko atazahwema gufasha abandi bafite ibibazo mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ikura ku cyavu ikicaranya n’ibikomangoma. *À Dieu seul toute la Gloire

*

Emmanuel Havugimana yanditse ku itariki ya: 16-06-2017  →  Musubize

Ohhh Sema, ufite inzozi nziza;courage kandi Imana izagufashe ugere Ku byo wiyemeje.

Flod yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

Uyu mubyeyi ni uwo gushimirwa n’abandi nkawe umutima ureberera abatagira kivurira. Thanks to the First Lady

Robing yanditse ku itariki ya: 14-06-2017  →  Musubize

Ni ukuri Imana ni nziza pe! icyo yateganirije umuntu nta kabuza arakibona. Imana ishimwe, kdi uyu muntu na we ni mwiza kko azirikana ineza yagiriwe.

MBIGIRENTE Frank Alphonse yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Nanjye,mfasha

Uwamungu,die,merci yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Imana,yakugiriye,neza,nonec,konumva,meze,nkawe,kiriya,gihe,wanshyize,murabo,babiri?

Uwamungu,die,merci yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Uwo Imana yahaye umugisha nta Mwana w’umuntu ushobora Ku muvuma. Courage ibyiza biri imbere.

JD yanditse ku itariki ya: 13-06-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka