WASAC yatanze Miliyoni 50Frw mu kigega Agaciro

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi (WASAC), cyatanze Miliyoni 50Frw mu kigega Agaciro Development Fund, ngo ukaba ari umusanzu kizajya gitanga buri mwaka.

Abayobozi ku mpande zombi bahererekanya sheki ya Miliyoni 50RWf
Abayobozi ku mpande zombi bahererekanya sheki ya Miliyoni 50RWf

Aya mafaranga yagejejwe ku buyobozi bw’Ikigega Agaciro kuri uyu wa Mbere tariki 27 Werurwe 2017, igice kimwe cyayo kingana na Miliyoni 22Frw ngo kikaba cyatanzwe n’abakozi b’iki kigo, ikindi kingana na Miliyoni 28Frw gitangwa n’ikigo ubwacyo.

Umuyobozi wa WASAC, Sano James, avuga ko gutanga uyu musanzu ari ukwihesha agaciro nk’Abanyarwanda.

Yagize ati “Uyu musanzu dutanze mu kigega Agaciro ni intego twari twihaye mu ntangiriro z’uyu mwaka. Biradushimishije ko tubigezeho cyane ko abakozi babigizemo uruhare runini, ni ukwihesha agaciro natwe nk’Abanyarwanda”.

Akomeza avuga ko amafaranga batanze mu kigega Agaciro nk’uruhare rw’ikigo ari aturuka mu bikorwa bibyara inyungu gikora.

Jack Kayonga, umuyobozi w‘Ikigega Agaciro Fund, yashimiye WASAC kuri iki gitekerezo cyiza yagize.

Ati “Ndashima WASAC kuri iki gikorwa cy’ingirakamaro, bigaragara ko gutanga umusnzu mu kigega Agaciro babigize ibyabo”.

Kayonga yanatanze ubutumwa ku bindi bigo n’Abanyarwanda muri rusange bwo gukomeza gushyigikira iki kigega.

Ati “Ubutumwa natanga ni ubwo gukangurira Abanyarwanda kumenya ko urugamba rwo kwigira rukomeje, kandi ko inzira imwe yo kubigeraho ari ugukomeza gutanga umusanzu mu kigega Agaciro”.

Gutanga umusanzu mu kigega Agaciro ngo ni ugukomeza kwihesha agaciro nk'Abanyarwanda
Gutanga umusanzu mu kigega Agaciro ngo ni ugukomeza kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda

Kugeza ubu mu kigega Agaciro ngo harimo amafaranga angana na Miliyari 43Frw, zigizwe na Miliyari 35 Frw y’imisanzu yatanzwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo, na Miliyari 8Frw z’inyungu zabonetse kuko ngo ayo mafaranga ashorwa mu bikorwa bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka