WASAC ihembye 1000,000RWf umwana wafotowe asana itiyo y’amazi yatobotse

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi isuku n’isukura, WASAC, gihembye 1000,000frw, umwana witwa Rukundo Yasiri, wafotowe ari gusana itiyo y’ amazi yari yatobokeye aho atuye muri kigarama mu karere ka Kicukiro.

Rukundo Yasiri ahembwe 1000000Frw anahabwa igare ryo kugendaho
Rukundo Yasiri ahembwe 1000000Frw anahabwa igare ryo kugendaho

Uyu mwana w’imyaka umunani y’amavuko, umuhango wo kumushimira ubereye i Nyamirambo Ku ishuri ribanza rya Rugarama yigamo, riri mu kagari ka Gasharu, mu gitondo cyo kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2017.

Muri uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru ba WASAC, abarimu ndetse n’ababyeyi b’uyu mwana, Rukundo ashyikirijwe sheki ya 1000,000 frw, anahabwa igare ry’abana azajya agendaho.

Umubyeyi we Rukundo Mukusini avuga ko uyu mwana wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza, yanyuze ku itiyo yatobokeye ahitwa Kimisange, agahita ashaka amashashi akarwana no kuyisana kuko yabonaga amazi ari gupfa ubusa.

Umubyeyi we yari yaje kumushyigikira ahabwa igihembo
Umubyeyi we yari yaje kumushyigikira ahabwa igihembo

Uzabumugabo Virgile,wafotoye uyu mwana ifoto akayisangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga asaba buru muntu gufatira urugero kuri uyu mwana, nawe yari yitabiriye uyu muhango.

Agize ati" Nanyuze kuri uyu mwana afite ishashi ari gusana itiyo yatobotse, nshimishwa n’uburyo umwana ungana atya azi akamaro k’ibikorwa remezo. Nayisangije abandi ku mbuga nkoranyambaga iza kugera kuri WASAC ari naho yahereye insaba kumushakisha ngo imuhembe."

Rukundo Yasiri yafotowe asana iryo tiyo ryari ryatobotse
Rukundo Yasiri yafotowe asana iryo tiyo ryari ryatobotse

Umuyobozi wa WASAC ir. Aimé Muzola, avuze ko 35% by’amazi batanga apfa ubusa kubera itoboka ry’amatiyo, kubaka ibikorwa remezo no mu gusimbuza amatiyo ashaje.

Igikorwa cyo guhemba Yasiri ngo gitangije ubukangurambaga Ku baturage basabwa kujya bahamagara 3535 mu gihe babonye amazi ameneka cg aho biba amazi.

ir. Aimé Muzola arasaba abaturage kujya bihutira kumenyesha WASAC aho amatiyo yangiritse kugira ngo asanwe byihuse
ir. Aimé Muzola arasaba abaturage kujya bihutira kumenyesha WASAC aho amatiyo yangiritse kugira ngo asanwe byihuse
Abanyehuri bigana na Yasiri bishimiye uruzinduko rwa WASAC kuri iri shuri
Abanyehuri bigana na Yasiri bishimiye uruzinduko rwa WASAC kuri iri shuri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

yego ni byiza,uwo mwana yerekanye urugero rwiza,ariko c nanone birakwiye gufata amafaranga angana atyo ngo murahemba?!iyo mumurihira kuziga ubu plombier ariko murafata 1million ngo murahemba?!murabura kuyashyira mugukwirakwiza amazi ku batayafite!none mugafata imisoro yacu mukayikinamo ngo murahemba twaranabuze amazi?!ubu Pac niza kubagenzura muzasanga murya iminwa!

bill yanditse ku itariki ya: 10-11-2017  →  Musubize

Muge musoma neza. Batanze ibihumbi 100 si ibyo wowe wasomye. Ikindi kuba umwana yarasannye tuyau ntibivuze ko akunda plomberie ntago wavuga gutyo rero. Ikindi ibigo bigira icyo bita budget lines, niba hari budget line irimo ibyo rero nta mpamvu yo kutabikora. Ntago amafaranga yose ari muri budget ya WASAC agenewe guha abaturage amazi muge musobanuza kenshi ibi bibagaragaza nk’abafite ubumenyi buke

Ne yanditse ku itariki ya: 10-11-2017  →  Musubize

Ahubwo wowe ujye usoma neza. inkuru iravuga ko bamuhembye 1 million! Ikindi companies mu Rwanda budget yazo ishirira muri PR kuruta kunoza imikorere ya services batanga. WASAC yo uwajya kuyivuga amabi yayo ntiyayarangiza. ikibazo cy’amazi cyarabananiye none bibereye mu kwiyamamaza.

Karenzi yanditse ku itariki ya: 10-11-2017  →  Musubize

Batanze 1,000,000frws si 100,000 ahubwo wowe Bill wasomye nabi!Saba imbabazi

Innocent yanditse ku itariki ya: 10-11-2017  →  Musubize

Ariko koko? ubwo ubabajwe nuko bahembye umwana ? ubu se hari hamaze guca bangahe bayibonye imena amazi bakitambukira? ubwo kubabona agaciro kibyo yakoze turavuga ko ahubwo bamuhembye make kuko harimo isomo rihambaye! abatabibona rero mwihangane niyo yaba imisoro yanyu muvuga ko yatanzwe ntiyapfuye ubusa kuk yigishije igihugu cyose cyabyumvise kiikaba cyasomye iyi nkuru.

MUZIRANENGE ANITA yanditse ku itariki ya: 11-11-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka