Wa mupolisi wamamariye ku Gishushu yazamuwe mu ntera asimbuka n’iranka

Alexis Murenzi wari ufite ipeti rya Senior Sergent muri Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ( Traffic), yazamuwe mu ntera agirwa Assistant Inspector of Police (AIP) asimbutse iranka ya Chief Sergent (CS).

Umwaka ushize AIP Murenzi yari yahembwe nk'umukozi watanze serivisi nziza muri 2017
Umwaka ushize AIP Murenzi yari yahembwe nk’umukozi watanze serivisi nziza muri 2017

AIP Murenzi yamenyekanye cyane kubera abantu banyura ku Gishushu mu Karere ka Gasabo bamushimiraga uburyo akora akazi ke neza. Byanamuhesheje igihembo cy’umuntu utanga serivisi neza, yahawe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Amahuriro y’Imihanda yo ku Gishusu ni amwe mu yakunze kugorana cyane cyane mu masaha ya nyuma y’akazi. Ariko abatwara ibinyabiziga bahanyura bemeza ari uburyo ayobora imodoka kandi y’ishimye ari byo abandi bagenzi be bakwiye kureberaho.

AIP Murenzi atarazamurwa mu ntera yamenyekanye kubera umuhate agira mu kuyobora imodoka no kuganiriza abashoferi
AIP Murenzi atarazamurwa mu ntera yamenyekanye kubera umuhate agira mu kuyobora imodoka no kuganiriza abashoferi

AIP Murenzi ni umwe mu bapolisi 1.015 Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera muri Polisi y’Igihugu.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Theos Badege nawe ari mu bazamuwe mu ntera, aho yavuye ku ipeti ya Assistant Commissioner Police (ACP) agirwa Commissioner of Police (CP).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Congs AIP Murenzi,Abanyarwanda bashatse nabo ntibashyiraho uburyo bwo gushima m,uruhame umuntu ubaha service bishimira mu nzego zose?bityo bikabera abandi urugero rwiza rwo kwita k,umurimo nkuko HE ahora abitwigisha.
AIP Murenzi iyo umuntu atamubonye ku kazi mu gitondo uziko tubanza gushakisha ko ahari?Ni Umukozi mwiza rwose,Imana imuhe umugisha n,abandi bakora neza mu nzego zose.

myasiro yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Mana weeee..... nukuri n’abafashe icyemezo cyo kuzamura ipeti Murenzi namwe turabashimiye pee...
Gyewe ntabwo narinzi izina rye ariko natangajwe no kubona uburyo uriya mugabo ahangayikishwa no kwambutsa abana b’abanyeshuli mu masaha baba bavuye kw’ishuli. Agahagarika imodoka yarangiza akambukana na bamwe akongera akazana utwana tuba twarangaye tugasigara inyuma akongera akaduherekaza. C’est vraiment incroyable !!!! Nukuri bayobozi bacu imana izabahembere ubushishozi mugira rwose. Congrat’s Murenzi

Rose yanditse ku itariki ya: 14-01-2018  →  Musubize

congz murenzi komereza aho nabandi bakwigireho

mutabazi yanditse ku itariki ya: 14-01-2018  →  Musubize

Nukuri birashimishije congs Afande Murenzi

Djafari Alpha yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

Ningombwa gushimira uwakoze neza
nabandi ba polisi bigire kuri mugenzi wabo. congratulations Murenzi komereza aho.

Eric yanditse ku itariki ya: 15-01-2018  →  Musubize

Cngs kbs nabagenzibawe nibakwigireho ntuzacike intege nubwo wahura nabaguca intege tukurinyuma.

Nahayo augustin yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

nakomereze aho kbs iyaba bose bakora nkawe. kuko natwe abanyamaguru atwitaho.

zitoni jules yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

uwo mupolisi abe nibandebereho kuko nindwari kbsa! courage

mitali yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

Congz kuri Afande Murenzi ni umukozi kumurimo kabisa. nakomereze aho kuko yatweretse ubudasa. Iriya ni intangiriro kuko njye mbona azagera kure hashoboka kuko aratangaje uburyo akoramo akazi!

Clerk yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

arashoboye rwose kandi abandi bamurebereho

callixte yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

icyo ukora cyose,gikore neza kd vuba

nkunzuwimye david yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

abanyarwanda twese dukwiye gukorana umwete kd neza ibyo dushinzwe

nkunzuwimye david yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

Arabikwiye KBS ni intangarugero

kalisa yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize

Kbsa aha ashishikaye ubona ko akora ibyo azi.nashimishijwe n’uko inyenyeri itatumye azamura intugu kuko namubonye mu muhanda kuwumdi munsi nabwo ashishikaye n’ubusanzwe.congs AIP Murenzi

Jado yanditse ku itariki ya: 13-01-2018  →  Musubize

murenzi arabikwiye pe

gasimba yanditse ku itariki ya: 12-01-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka