Inkunga y’u Buhinde izatangiza icyiciro cya kabiri cy’umushinga w’amashanyarazi

Visi Perezida w’Ubuhinde uri mu Rwanda yabwiye Perezida Kagame ko bidatinze Ubuhinde buzaza kubyaza umugezi wa Nyabarongo umuriro w’amashanyarazi mwinshi, nibura Megawatts 17.

Visi perezida w'u Buhinde yizeje u Rwanda amashanyarazi.
Visi perezida w’u Buhinde yizeje u Rwanda amashanyarazi.

Uyu mushinga ni umwe muri myinshi visi perezida w’Ubuhinde Shri Hamid Ansari uri mu ruzinduko mu Rwanda azasiga ibonye icyerekezo cyo gutangira vuba aha.

Hari kandi n’indi mishinga iri mu rwego rw’ikoranabuhanga, gutwara abantu n’ibintu, kongera amazi mu gihugu no kwimakaza umubano hagati y’abatuye ibihugu byombi.

Umushinga wo kongera amashanyarazi akomoka ku mugezi wa Nyabarongo ngo uzatwara Miliyoni 98 z’Amadorari y’Amerika, hakazubakwa urugomero rutanga megawati 17 z’amashanyarazi ya 17.

Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida Ansari mu Rugwiro.
Perezida Kagame yakiriye Visi Perezida Ansari mu Rugwiro.

Ibi bikazakorwa n’ibigo Bharath Heavy Electrical Ltd (BHEL) na Angelique International Ltd (AIL) byo mu Buhinde.

Si ubwa mbere Ubuhinde bufasha u Rwanda mu mishinga y’amashanyarazi kuko n’icyiciro cya mbere cyo kubyaraza umugezi wa Nyabugogo amashanyarazi angana na megawati 28 cyatashywe mu 2015, cyatewe inkunga na banki y’Ubuhinde.

Cyanubatswe kandi n’ibigo by’Abahinde hagendewe ku masezerano y’ubufatanye u Rwanda n’Ubuhinde bari basinyanye muri Nyakanga 2008.

Nikobisanzwe Claude, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, wari mu biganiro perezida Kagame yagiranye na Visi Perezida Ansari yabwiye Kigali Today (KT Press) ko abayobozi bombi bumvikanye ko uyu mushinga w’amashanyarazi uzatangira vuba.

Ubwo Perezida w’u Rwanda yatangiraga manda ye, yijeje Abanyarwanda ko mu mpera za 2017 u Rwanda ruzaba rufite amashanyarazi angana na 563MW.

Birashoboka ko kongera amashanyarazi biri muri gahunda yo gusohoza isezerano Perezida Paul Kagame yagiranye n’Abanyarwanda.

Mu minsi ishize kandi, u Rwanda rwatangije gahunda yo kongera umuriro w’amashanyarazi hifashishijwe gazi yo kiyaga cya Kivu, iyo gazi ikazatanganga megawati 200 (MW), haracyari n’indi mishinga myinshi igamije kongera ingufu z’amashanyarazi.

Imibare itangwa n’ikigo cy’u Rwanda gishinzwe iterambere igaragaramo ko ibigo bikomoka mu Buhinde n’abaturage b’Ubuhinde bashoye akayabo ka Miliyoni 318 z’Amadorari y’Amerika mu bikorwa binyuranye mu Rwanda mu myaka itandatu ishize.

Visi Perezida w’Ubuhinde Shri Hamid Ansari ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, bikaba biteganyijwe ko we n’itsinda ry’abashoramari ayoboye baza gusangira ku meza n’abashoramari bakomeye mu Rwanda, bakanarebera hamwe izindi nzego z’ubucuruzi bafatanyamo bagahuza imbaraga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka