Video:Kigeli V Ndahindurwa aratabarizwa i Mwima ku cyumweru

Abagize umuryango w’Abahindiro bemeje ko Umugogo wa Kigeli V Ndahindurwa uzatabarizwa ku cyumweru tariki ya 15 Mutarama 2017, i Mwima na Mushirarungu mu Karere ka Nyanza.

Pasiteri Mpyisi yavuze ko Umwami agomba gutabarizwa iwabo i Nyanza
Pasiteri Mpyisi yavuze ko Umwami agomba gutabarizwa iwabo i Nyanza

Byatangajwe na Pasiteri Ezra Mpyisi wabivuze mu izina rya Mushiki wa Nyakwigendera witwa Mukabayojo Speciose, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2017.

Pasiteri Mpyisi yatangaje ko Umuhango wo gutabariza Umugogo wa Kigeli, uzabimburirwa na Misa yo kumusezera izabera mu rugo i Nyanza aho abazamutabariza bazamusezerera bwa nyuma.

Nyuma y’uko umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa ugejejwe mu Rwanda ku wa 9 Mutarama 2017, Abahindiro bateraniye mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’umuco na siporo, aho bari kuganira ku mihango y’itabarizwa ry’umwami, ndetse n’uzamusimbura.

Aba bagize umuryango w’umwami bayobowe na Pasiteri Ezra Mpyisi wo mu itorero ry’Abadiventisiti b’umunsi wa karindwi, akaba ari n’umwe mu babanye na nyakwigendera kuva yakwima, ndetse bakaba baranahunganye mu bihugu binyuranye kugeza muri Amerika, aho Kigeli yaguye.

Mpyisi yavuze amateka y’umwami n’uburyo babanye, agaragaza ko agaruka mu Rwanda mu 1992 yasize Kigeli ari kumwe na Boniface Benzinge, ari nawe wari waratambamiye izanwa ry’umugogo w’umwami mu Rwanda.

Nyuma y’uko Benzinge atsinzwe urubanza muri Amerika, bikemezwa ko umwami aza gutabarizwa mu Rwanda, Mpyisi yagize ati “Nk’umuryango twishimiye icyemezo cy’urukiko rwa Amerika cyo kohereza umugogo w’umwami ngo atabarizwe mu Rwanda.”

Mpyisi kandi yavuze ko umuryango wishimiye uburyo uyu mugogo wakiriwe n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Hagati aho, Umugogo w’umwami ukigera mu Rwanda, Benzinge yahise atangaza amazina y’umuntu witwa Bushayija Emmanuel, avuga ko ari we watoranyijwe gusimbura umwami Kigeli.

Mu bitangazamakuru, abanyarwanda b’ingeri zinyuranye, banenze iyo myifatire, ku buryo bamwe bagize bati “ni ukwihangira imirimo. Gushyiraho umwami mu Rwanda uyu munsi ntibikenewe.”

Abandi ariko bavugaga ko n’uburyo yashyizweho bitakurikije amategeko y’ubwiro yari asanzwe mu iyimikwa ry’umwami.

Ubusanzwe ngo iyo umwami atanze ataratangaje uzamusimbura nk’uko byagenze kuri Kigeli V Ndahindurwa, Umuryango w’umwami ugena uzamusimbura, ariko agatangazwa nyuma yo gutabarizwa k’umwami.

Dr Vuningoma James umunyamabanga nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco, yatangaje ko Ingoma ya Cyami yarangiye mu Rwanda, kugeza ubu Kigeli V Ndahindurwa akaba ariwe mwami wa Nyuma u Rwanda rwagize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka