Uwatorotse gereza ya Rusizi ari gushakishwa

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), riratangaza ko umugororwa witwa Simbarikure Theodore wari ufungiye muri gereza ya Rusizi, ari gushakishwa n’inzego z’umutekano kubera gutoroka.

Uyu niwe watorotse Gereza ya Rusizi uwamubona yamenyesha inzego z'umutekano
Uyu niwe watorotse Gereza ya Rusizi uwamubona yamenyesha inzego z’umutekano

Simbarikure watorotse kuri uyu wa Kabiri ni mwene Ntibyingingwa na Mukangoboka yavutse mu mwaka wa 1976. Yari yarakatiwe imyaka 15 y’igifungo, azira icyaha cy’ubujura bwifashishije ibikangisho.

Uru rwego kandi rwatangaje ko hari n’abandi bagororwa babiri batorotse gereza ya Gasabo mu Mujyi wa Kigali ku munsi wa Noheri, nabo kugeza ubu bakaba bari gushakishwa n’inzego z’umutekano kugirango basubizwe muri gereza.

Aba bagororwa ni Ugirimpuhwe Martin w’imyaka 29 y’amavuko ukomoka mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, na Twagirimana Emmanuel w’imyaka 27 ukomoka mu Murenge wa Kimironko muri aka Karere, bose bari bafungiwe ubujura.

Umuvugizi wa RCS, CIP Hillary Sengabo yasabye uwamenya aho aba bagororwa bihishe gutungira agatoki inzego z’umutekano bakagarurwa muri gereza kuko bashobora kwangiza sosiyete bagiyemo kubera amakosa yabahamye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twizeye inzego z’umutekano kd nta muntu waheza ubutabera, niyo mpamvu tugomba gutanga amakuru bityo agatabwa muri yombi kuko tutabigizemo uruhare, yakongera akangiriza byinshi agomba kugororwa nkabandi bagororwa.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 29-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka