Uwari wasabye Perezida kumurenganura, yatangiye kwisenyera

Mukamitari Adrien wari wubatse inzu ku nkengero z’ikivu cya Kivu agahagarikwa agasaba perezida Kagame kurenganurwa yatangiye ibikorwa byo kwisenyera.

Inyubako Mukamitari asabwa gushyira hasi yamaze gusakambura.
Inyubako Mukamitari asabwa gushyira hasi yamaze gusakambura.

Tariki 26 Kamena 2016 ni bwo yatangiye igikorwa cyo kwisenyera, nyuma yo kwandikirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bumusaba kwisenyera inyubako y’amagorofa abiri yubatswe ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, buvuga ko yubatswe binyuranije n’amategeko.

Ubwo Perezida Kagame yagendereraga Akarere ka Rubavu mu kwezi kwa Kane, mu kiganiro yagiranye n’abikorera uwo Mukamitari Adrien yamugejejeho ikibazo cy’iyi nyubako yubatse kuva mu 2006 ariko ntiyayirangiza kuko ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije (REMA) cyamubujije.

Yabwiye Perezida ko ikibazo yakimenyesheje Perezidansi, Minisitere y’Ubutabera, Minisitere y’Ubutegetsi bw’igihugu n’umuvunyi bagasanga yararenganye. Akarere kasabwe kumuha ikibanza cy’ingurane azubakamo n’imperekeza ya miliyoni 580Frw akabona gusenya inzu yubatse ariko ntibyakorwa.

Impamvu yo kumuha ikibanza n’imperekeza byari ukumurenganura, kuko yubatse itegeko rigenga inyubako ku nkengero z’ikiyaga n’inzuzi ritarasohoka.

Perezida Kagame yavuze ko icyo kibazo cy’inyubako ya Mukamitari atari ubwa mbere kimugeze imbere.

Kigali Today yageraageje kumubaza impamvu yahisemo kwisenyera avugaka adashora kugira icyo avuga.

Ubuyobozi bw’akarere bwamwandikiye bumusaba kwisenyera, na bwo bwirinze kugira icyo butangaza kuri iki cyemezo, ntibunemeza niba aramutse yisenyeye yahabwa ingurane nk’uko byari byemejwe mbere.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sinamenye Jermie yagize ati “sindemeza ko yasenye kuko yakuyeho isakaro ariko sinzi niba inzu yose yayishyize hasi. Tegereza mbanze ndebe ko ayisenya.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikinyoma kirarengana, ariko uyu mubyeyi akwiye kureka ikinyoma numugome. Nonese ko yavugaga aba Generali, ba Nyiramirimo nabandi bakomeye Imana ntimwiyeretse. Prezida wacu utuyobora neza ntubeshyeka tuzagutora mpaka. Imana yarakuduhaye niwowe udushoboye

alain yanditse ku itariki ya: 29-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka