Uwari ushinzwe ubutasi muri FDLR yatashye mu Rwanda

Majoro Mvuyekure Pierre uvuga ko yari ashinzwe ubutasi no gutegura urugamba muri FDLR, Segiteri Kivu y’amajyaruguru, yatashye mu Rwanda.

Majoro Mvuyekure Pierre (w'inzobe) na S/Lt Ntibibuka Olivier bageze mu Rwanda
Majoro Mvuyekure Pierre (w’inzobe) na S/Lt Ntibibuka Olivier bageze mu Rwanda

Majoro Mvuyekure uzwi ku izina rya Kinyange yageze mu Rwanda kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2016.

Avuga ko inzozi yari amaranye imyaka ibiri zo gusubira mu Rwanda azigezeho.
Yagize ati “Gutaha ni igikorwa gikomeye ukorana ubwitonzi, hari benshi babyifuza bitarakundira hari n’abatazabasha kubigeraho kubera bigoye kubikora.”

Maj Mvuyekure aganira na Kigali Today akigera mu karere ka Rubavu, yatangaje ko yarasanzwe aba mu kirunga cya Nyamuragira.

Aha ngo yari ashinzwe ibikorwa byo gukusanya amakuru no gutegura urugamba ariko ashaka uburyo yacyura umuryango we mu Rwanda.

Yagize ati“Ni akazi gakomeye, gusa kuwa 19 Ugushyingo nibwo nabonye amahirwe yo kuva mu gace narimo negera Monusco Tongo ishobora kungeza Goma.”

Maj Mvuyekure avuka mu cyahoze ari Komini Nyamutera hari muri Perefegitura ya Ruhengeri, hakaba muri Nyabihu ubu.

Avuga ko yatangiye igisirikare cya FDLR 1997 ubwo abacengezi bamukuye aho avuka bakamujyana muri Congo akigishwa igisirikare ahitwa Rushihe.

Yari umwe mu basirikare bari bizewe kandi bakomeye bungirije Br Gen Ntawunguka Pacifique uzwi nka Omega, gusa ngo nta byishimo yarafite.

Ati “Ntabyishimo byo kuba mu mashyamba, utabana n’umuryango wawe, utawuteganyiriza ahazaza, ndatashye, naho abasigaye ndabakangurira gushyira ubwenge ku gihe bagataha mu gihugu cyabo.”

Maj Mvuyekure yatahanye na Sous Lieutenant Ntibibuka Olivier nawe uvuka Nemba mu karere ka Gakenke, yatashye avuye mu ngabo za Congo FARDC zikorera Masisi.

Aganira na Kigali Today yatangaje ko mu 1998 ubwo abacengezi basubiraga Congo bamutwaye, hamwe n’abandi barwanyi bigishwa igisirikare.

Avuga ko yifuje gutaha kenshi bikamwangira, ariko ubu akaba ashimishijwe no gutaha mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

About bagabo nibatahe my rwababyaye barge noheli nubunane my Rwanda nta muhezo baze neza ababo barabakumbuye

mubarack yanditse ku itariki ya: 23-12-2016  →  Musubize

Kuki batashimwa niba babikoranye umutima mwiza? Ni ukuvuga batabeshya! Nibave ibuzimu baze ibuntu! Nawe gusaza urwana, N’est-ce pas grave Mon Major!?! Heshima zangu Afande!

yohani yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

njewe mbibonna kubundi buryo erega burya kwisubiramo ni ikintu ciza cyane abnyarwanda mwese mutahe musubire iwanyu mwubake igihugu cyanyu

Abdallah Mohamed yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

Nibaze barebe aho tugeze mwiterambere.

Habimana yanditse ku itariki ya: 27-11-2016  →  Musubize

NIBAZE MURWA GASABO URWANDA RWABANYA RWANDA

HABARUREMA yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Abanyarwanda ntagisirikare batabamo kw’isi gusa ntawabashima kuko babaye ibigwari gutaha umanitse amaboko? oya ntibikabe

Ngabo Pascal yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

muransetsa kabisa fdrl nishyaka ryabanyarda not abicanyi bafite uruhare kurda nkabandi bose nagombaga gutaha bagakishima murwababyaye

mugabo yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Burya se no muri FARDC harimo abanyarwanda? None se bo babuzwa nande gutaha, ko tuzi ko abo muri FDRL ariyo ibabuza gutaha?

GGG yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

gutaha mibyiza turabakiriye rwose nikaze mugihugu cyacu tumaze kwiyubakira turangajwe nintore izirusha intabwe nyakubahwa perezida wacu paul kakame.ariko ndasaba uwo mugabo majoro nkumuntu wapangaga urugamba uzibyose kuri FDDR cyane nkumuntu warushinzwe akazi nkako kuduha umubare nyawo usigaye mumashyamba wa FDDR mururi rusange wabarwanyi yarafite cyaneko atawuyoberwa kuko ntiyapanga urugamba adafite abarurwa ndumva rero abazi cyane.ikindi ndumva azi contact zabasigaye bashaka gutaha nkumusirikare ukizi uzi ubuzima babayemo yabahamagara byaba nagobwa akabskorera opertion kuri telephone hanyima bakaza rwose twiteguye kubana nabo neza cyane naho ibyo batomo ngobazaza wapi ndufite uburinzi bukomeye ntaho bamenera ndifuzako abobagabo batemberezwa kigali yubu bakareba bakareba ningabo zacu mukazi bakora ko haraho bamenera abo basize murayo mashyamba cg urugamba yateguraga ko haricyo rwarikuzajyeraho MURAKOZE

hakizimana eric yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Murakaza neza mu rwababyeye.ariko mfite akabazo mbibariza,ese mwaba mutashye mubikuye k’umutima cg ni imibereho mibi y’ishyamba itari iboroheye?

Nine yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Nimutahe sha, none se Congo ko atari iwanyu ubundi mwakoragayo iki? Erega nabadataha batinya kubazwa amahano bakoze! Ubwo ubona mwatsimbura RDF koko mutabeshye?

Nzitatira yanditse ku itariki ya: 26-11-2016  →  Musubize

Nikaribu mu rwatubyaye

alias yanditse ku itariki ya: 25-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka