Uwari Meya wa Muhanga arangije mu ishuri ryigisha guteka

Uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yarangije amasomo yo mu ishuri ry’imbonezamirire mu Karere ka Muhanga.

Mutakwasuku yagaragaje ibyo yize guteka
Mutakwasuku yagaragaje ibyo yize guteka

Mutakwasuku ashishikariza ababyeyi kwiga gutegura amafunguro mu ngo zabo kuko usibye kumenya guteka neza, kwiga guteka bishobora no guhesha akazi ubyize.

Mutakwasuku avuga ko igihe yabayeho atekerwa n’umukozi cyangwa akagura ibyo gukoresha mu rugo rwe, hari ibyo agiye guhindura kandi n’abandi bashobora guhindura.

Yagize ati “hari ibyo nikorera nk’umubyeyi mu rugo kandi mfite n’abakozi bamfasha, ngiye kwigisha abana n’abakozi byinjire muri gahunda z’ubuzima bwabo, iri shuri ridufasha kwigisha abana b’abakobwa n’abasore kandi rizadufasha no kwigisha abandi bagore”.

Mu byo yamenye gukora harimo na Gateau
Mu byo yamenye gukora harimo na Gateau

Mutakwasuku avuga ko kwiga guteka ku rwego urwo ari rwo rwose bitagenewe abaciye bugufi gusa kuko amagara aramirwa ntamerwa.

Ati “Amagara aramirwa ntamerwa, ntibikwiye ko abaturage bumva ko tubabwira gusa, ahubwo tugomba no kubereka ko ibyo tubabwira natwe tubikora, niyo mpamvu nanjye naje kwifatanya n’abandi bagore bagenzi banjye.”

Prudence Karamira umuyobozi w’ishuri ryigisha imyuga rya Bureau Social mu Karere ka Muhanga, ari naho Mutakwasuku arangije kwiga, avuga ko ishuri risanzwe ryigisha guteka ku bashaka kubigira umwuga.

Avuga ko ubusanzwe amasomo atangwa igihe cy’umwaka, ariko ko abashaka kwihugura mu gihe gito cy’amezi atatu na bo bafunguriwe imiryango.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice avuga ko abagore bo mu nzego z’ubuyobozi bagomba kuba intangarugero mu kwiga gutegura amafunguro abereye umuryango, kugira ngo n’abo mu byaro babarebereho.

Yashyikirijwe impamyabushobozi ari kumwe n'umugabo we
Yashyikirijwe impamyabushobozi ari kumwe n’umugabo we

Avuga kandi ko n’abagabo izi nyigisho zibareba kuko usanga bibwira ko guhaha bihagije ngo umuryango ubone ifunguro riboneye.

Ati“Kurya nabi ni ukurya nabi ibihari, n’abatware bagiye basigara ku rugo igihe cy’amasomo, bazige guteka kugira ngo n’abana babigire umuco.”

Uwamariya avuga ko ntagushidikanya ko igihe ababyeyi bose bakwiga gutegura amafunguro aboneye mu ngo zabo bizagabanya ikibazo cy’igwingira ry’abana gihangayikishije igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 14 )

umunu ushakakwiga yakurahe NB

mourice yanditse ku itariki ya: 11-01-2020  →  Musubize

Abantu bamwe bibwira ko kwiga guteka ari ukubura ibyo ukora kndi siko bimeze cg bakibwira ko ari ibyabaciriritse .nyamara dufate iyambere bizaca kurwara indwara ziterwa nimirire mibi urugero bwaki ,kugira amaraso make cg kugira umubyibuho ukabije ,Hyvone turagushimiye kuba uduhaye urugero rwiza nabandi nimurebereho bizabafasha.

Mukamazimpaka Marie Chantal yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

BRAVO Mutakwasuku! Harya mwari muzi ko habaho ubwoko 8 bw’ubwenge? Ndababwira butatu: ubushingiye ku ndimi(intelligence linguistique, aha ni ho dusanga abanditsi, abahimba indrimbo n’intyoza mu kuvuga. Ubwenge bushingiye ku nyurabwenge(intelligence logico-mathématique) na intelligence naturaliste.A-ha ni ho dusanga abaganga, abita ku bidukikije n’abatetsi.Mutakwasuku yakoresheje intelligence logico- mathématique imugeza kuri intelligence naturaliste. Nta muntu rero wagombye gusuzugura umwuga ngo ni uw’abaciriritse kubera KO abayize n’abayikora, Bose ni abahanga.

Boni yanditse ku itariki ya: 14-02-2019  →  Musubize

abanyarwanda abanyarwanda kazi uyo mu mama mwamburiye ingofero yaba yaravuye i Muhanga cyangwa i Musanze cyangwa ahoariho hose mu Rwanda numunyarwanda kazi werekanye urugero rwiza cyane ikindi kandi kumenya imyuga myinshi bishobora kugufasha mu gukora imirimo itandukanye mugihe uzaja muri retraite(retired)

postscript
sorry narinbagiwe gushiraho amazina na email address

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 5-09-2018  →  Musubize

Message irimo siko ya yoboye Muhanga cyangwa musanze ikingenzi nibyoyagaragaje

Yvan yanditse ku itariki ya: 16-08-2018  →  Musubize

mujye mwandika mwabanje gutekereza!!!!!! ngo yayoboye Musanze?

bakunzi hirwa erve yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Uyu mudamu rwose aranshimishije. Abaye urugero rwiza rw’abava mu nzego z’ubuyobozi. Ndizera ko hari benshi atinyuye bajyaga bagira isoni zo kugira icyo bakora.

Ibivugwa yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Wowe uvuze ngo yayoboye Musanze sibyo uwayobote MUSANZE NI MPEMBYEMUNGU BONIFRIDE si MUTAKWASUKU YVONNE

mukundemte ADDY yanditse ku itariki ya: 31-05-2017  →  Musubize

Felicitation Yvonne. Urwo rugero ni rwiza pe. Ibi nitubikora bizatuma abatonda umurongo kuri centre de Sante batekereje gufashwa ku bw’abana babo barwaye bwaki, bazagabanuka. Ikindi guteka neza si ugukaranga gusa, ahubwo ni ukumenya indyo ibereye imibiri yacu, gusimburanya indyo kugira ngo tutazangwa mu kibazo cy’imirire mibi kandi turya gisirimu!!! Hagomba ubuhanga mu kubikora kandi tugaha agaciro indyo nyarwanda ariko yujuje byose.

Maman Ange yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

nimukosore inkuru yanyu ntabwo yayoboye muhanga ahubwo yayoboye musanze

bitegwamaso alphonse yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Urabakosoye ntugasekwe!! Yvonne Mutakwasuku yayoboye ryari Musanze?

Rwema yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

ibyo Yvonne avuga nukuri reka nkatwe nkurubyiruko twe kwitinya dushake ibyatugirira akamaro twihagira imirimo

nsengimana Gaspard yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Ubundi umuntu utazi guteka yavuga ko aba azi iki mu buzima?

- yanditse ku itariki ya: 29-05-2017  →  Musubize

Basore bagabo, mushatse mwakwiga guteka... Umugore wawe cyangwa se nindi mpamvu byagusaba guteka pe... Utabizi rero uramwaragurika...

Alvez yanditse ku itariki ya: 30-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka