Uwamenya uyu mugabo ufite imbunda ku ifoto yatanga amakuru

Uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga hazengurutse ifoto y’umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40, ufite imbunda yo mu bwoko bwa Karachinikov yicaye ku ntebe y’urubaho ishinze ahantu ku muhanda.

Uyu mugabo ufite imbunda uwamumenya yamutangaho amakuru kuko akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu mugabo ufite imbunda uwamumenya yamutangaho amakuru kuko akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu mugabo ngo ni Umunyarwanda wari kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, ariko akaba atazwi amazina ye n’aho akomoka.

Kubera iyo mpamvu, ubutumwa bwahererekanwaga, bwasabaga ko uwamenya amakuru kuri uyu muntu yayatanga, kugira ngo abe yashyikirizwa ubutabera.

Kambanda Noel umukozi w’ibiro by’umuvugizi wa Leta ku rubuga rwe rwa Twitter yagize ati “Agaragara nk’umuyobozi w’inzego z’ibanze cyangwa umucuruzi, cyangwa se umwe mu bihaye Imana wari kuri bariyeri mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nimuhererekanye iyi foto kugira ngo tumumenye.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

ngo uwamumenya yamutangaho amakuru kuko akekwaho kuba yaragize uruhare muri jenocide? njye nagiraga ngo nibarize uyu muntu wanditse iyi nkuru ukuntu umuntu uri kubaririza niba ntawumuzi, warangiza ukavuga ngo arakekwaho gukora genocide. ufite ibihe bimenyetso byerekana ko yakoze jenocide?ese iperereza warangije kurikora kandi utazi n’amazina ye? nicyo kibazo nari mfite murakoze

koffi yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Jyewe Ubwajye Ndabona Ntawe Nzipee , Gusa Kubazi Gushishoza Nibarebe Neza.

Dusabimana Jean Cloude yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

murinda mwajya kurese mwabajije uwamufotoye

Turatsinze Celestin yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Ahubwo se uwo urimo kunywa itabi ryo mu nkono we bite?

manzi yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Aha hantu ntawahamenya ra

Kubaho yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Yego hari abari kuri barriere kubrra babitegetswe banarengera ubuzima bwabo ariko uyu muntu umurebye neza urabona imbunda ye yarayipfushije ubusa? Gusa nashakishwe azashyikirizwe inkuko.

Kubaho yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Ndabona asa na wa mupadiri w’umurundi wahoze I Kaduha

Mahoro yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Uyu mugabo ni TEGERA Pierre akaba yari Ingénieur Agronome muri genocide yakorewe abatutsi 1994.
Ubu ngubu yihishe muri France.

Bamenya yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Media ndayizera ubu ntihabuze abamaze kumumenya tu!Njye ntawe nzi ariko ndizera ko ubu hari abamumenye

Narumiwe yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

EREGA UMUNTU WESE ,MULI 1994 WALI UFITE IMBUNDA,NTABWO BIVUGA YUKO YISHE. HALI ABALI BAZIFITE,KUGIRANGO BITABARE-HALI ABAGIYE KULI ZA BARRIERES KUGIRANGO BAKIZE UBUZIMA BWABO,AHO KWIHISHA MURUGO. TUVANGA VANGA IBINTU AKENSHI KUNYUNGU ZABAMWE.KEREKA UTALI HANO MU RWANDA MULI KILIYA GIHE,NIWE WABESHYWA.

GATERA yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Uyumugabo ndabona ntahomuzi ariko nashakishwe afatwe

Elysee yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Kubaza uwamumenya nibyiza arko ubundi buryo byashoboka bwo kumukurikirana neza nugukurikirana inzira yose iyifoto yanyuzemo kugirango igere kumbuga nkoranyambaga, aho hamenyekanye neza uyu mugabo yamenyekana.

GADA yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka