Uwakoze icyaha cya ruswa ntaho azongera kugihungira

Urwego rw’umuvunyi mu Rwanda rutangaza ko gutanga no kwakira ruswa byabaye icyaha kidasaza kuburyo ugikoze yabiryozwa igihe icyo aricyo cyose.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira akarengane Kanzayire Bernadette asaba abaturage kwirinda ruswa no kuyirwanya kuko ari icyaha kidasaza
Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira akarengane Kanzayire Bernadette asaba abaturage kwirinda ruswa no kuyirwanya kuko ari icyaha kidasaza

Byatangajwe n’Umuvunyi mukuru wungirije ushinzwe gukumira akarengane, Kanzayire Bernadette, ubwo yari ari i Nyamagabe mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya akarengane mu Rwanda, tariki ya 20 Ukuboza 2016.

Agira ati “Ndagirango mbibutse yuko ubu noneho hanashyizweho ingamba z’uko ruswa yaba icyaha kidasaza.

Umuntu yaragendaga akarya ruswa akavuga ngo nibanamfata bakamfunga ya ruswa nakiriye nzayisigira uwo twashakanye ayicuruze azajya angemuriramo.

Uwayakiriye (ruswa) akavuga ati ‘ya myaka itatu cyangwa itanu bankatiye nirangira nzasohoka njye kurya ya mafaranga, wa mutungo.

Kandi koko niko byagendaga. Ubu rero twafashe ingamba z’uko ruswa yaba icyaha kidasaza.Ubuzima bwawe bwose cya cyaha ufite kizakurikiranwa.”

Akomeza avuga ko urwego rw’umuvunyi rufite ububasha bwo kugaruza imitungo yavuye kuri ruswa ku wahamwe n’icyaha.

Icyumweru cyo kurwanya akarengane cyatangiye abaturage b'i Nyamagabe babaza ibibazo bakanasubizwa
Icyumweru cyo kurwanya akarengane cyatangiye abaturage b’i Nyamagabe babaza ibibazo bakanasubizwa

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamagabe batangaza ko icyo cyemezo cyafashwe cyo kuba icyaha cya ruswa kidasaza, bagishyigikiye kuko kizafasha mu guca burundu ruswa n’akarengane; nkuko Bayiringire John abisobanura.

Agira ati “Hashyizweho nyirantarengwa kuri icyo cyaha kuko utavuga ngo ndagikora ntoroke igihugu cyangwa se wenda mpindure imirimo, cyangwa se mve muri Leta njye kwikorera ntazakurikiranwa.

Ni ukuvuga ngo mu yandi magambo aho wajya hose, icyo wakora cyose icyaha kizagukurikirana.”

Yongeyeho ko iki cyemezo kizatuma abaturage n’abayobozi barushaho kugira imyitwarire myiza mu misabire n’imitangire ya serivise birinda ruswa n’akarengane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka