Uwafatwaga nk’uwazize Jenoside yatahutse
Umuryango w’umusaza Sebarinda Leonard utuye i Ntarama mu Karere ka Bugesera, uri mu byishimo nyuma yo kubona umwana wabo wari warabuze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho bakekaga ko yamuhitanye.
Uwo mwana bongeye kubona yitwa Jeannette Chiapello. Yatahutse ku itariki ya 02 Ukwakira 2017, aturutse mu Butaliyani aho atuye n’umugabo we witwa Maximo Chiapello n’abana babiri. Afite n’umuryango wamureze mu Butaliyani.
Nyuma yo kongera kubona umwana we nyuma y’imyaka 23, Sebarinda yasazwe n’ibyishimo ashimira abantu bose bamufashije kumubona.
Agira ati “ Ndishimye cyane! Ndashimira abantu bose batumye nongera kubona umwana wanjye.”
Akomeza avuga ko mu gihe cya Jenoside umugore we bamwishe ari kumwe n’umwana w’imyaka ibiri, ariwe uwo watahutse. Icyo gihe uwo mwana yitwaga Nyirambabazi Beata bamuhimba Nyirabuzari.
Uyu musaza avuga ko mbere hari amakuru yari yarabwiwe n’uwitwa Harindintwari Anastase, yavugaga ko ubwo umugore we yari amaze kwicwa batoye umwana hafi ya Kiliziya ya Nyamata maze bakamujyana mu kigo cy’imfubyi cy’umupadiri w’umutaliyani witwaga Mingetti.
Harindintwari wakoraga akazi ko kurinda izamu muri icyo kigo, nawe yatanze ubuhamya avuga ko abana bari bari muri icyo kigo baje guhungishwa bajyanwa mu Butaliyani.
Agira ati “Nari mfite abana barenga 100 ariko icyo gihe batwaye abagera kuri 53. Jenoside irangiye nibwo naje kwegera Leonard mubwira ko umwana we bamujyanye mu Butaliyani, mubwira n’uwo bajyanye."
Abana bagiye mu Butaliyani bari kumwe n’umubikira w’umunyarwanda witwa Mukagatana Cecile, wagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Sebarinda yashakishije umwana we
Kuva icyo gihe Sebarinda yatangiye gushaka umwana we ariko acika intege. Nibwo yabwiye umwana we Twizeyimana Vincent maze akomeza kumushakisha.
Twizeyimana ahamya ko mbere bibazaga niba mushiki we yarapfuye cyangwa akiriho bikabayobera. Muri 2006 ngo nibwo yatangiye kumushakisha hirya no hino no kuri murandasi, yifashishije amafoto bari bafite maze muri 2010 aza kubona “e-mail” ye.
Agira ati “Naramwandikiye ambwira ko bidashoboka, icyokora ansaba amafoto y’abo twarokokanye barimo papa, mushiki wanjye na mukuru wanjye ndamwihorera, mbona ko atarabyumva.”
Akomeza avuga ko muri Mata 2017 mushiki we yongeye kumwandikira. Ati “Yanyandikiye ambwira ko akeneye kumenya inkomoko ye. Turabyemeranywa.”
Twizeyimana avuga ko bamaze kubyemeranywa bashatse uburyo bapima ibizamini by’uturemangingo (DNA) twa se n’utw’uwo mushiki we kugira ngo barebe ko bafitanye isano.
Ibyo bizamini byapimiwe mu Bwongereza maze basanga neza Sebarinda ari we se wa Jeannette Chiapello.
Twizeyimana avuga ko bimwe mu byamugoye cyane ari ukumenya amazina yandi ya mushiki we kuko ayo yitwaga yahindutse.
Jeannette uvuga ururimi rw’igitaliyani, bagasemura ibyo avuze kuko nta Kinyarwanda azi. Yavuze ko byamukomereye cyane kuko atemeraga ibyo musaza we yamubwiraga.
Agira ati “Umuryango wanjye wo mu Rwanda igihe wanshakaga sinabyiyumvishije ahubwo nashatse abantu bangira inama zo kubyumva barimo umugabo wanjye.”
Akomeza avuga ko yishimiye kubona umuryango we wo mu Rwanda nyuma y’imyaka 23.
Kwakira Jeannette mu muryango byari ibirori bimeze nk’ubukwe kuko byitabiriwe n’abaturage babarirwa mu magana bo muri Ntarama no hafi yaho.
Ibitekerezo ( 41 )
Ohereza igitekerezo
|
Habwa ikuzo Mana ya ABRAHAMU KU BW IMIRIMO MYIZA WAKOZE.
Imana ishimwe cyane. Ubwo ni ukuvuga ko kuri miriyoni imwe twavugaga haravaho umwe tukajya tuvuga ibihumbi magana cyenda mirongo icyenda n’icyenda byazize genocide yakorewe abatutsi.
Ikibasumba ibyo uvuze sibyo ngo havuyeho umwe ngo ibihumbi si miliyoni???bavuga ko Hapfuye abasaga million banza ufate info pls.
Ikibasumba ibyo urumva aribyo bigufitiye akamaro???
Niba twabonaga n’abandi maze ukavuga ibyo ushaka.
mumfashe kubona umuryango njye nabuze ubushobozi
yoooo! Iyinkuru irashimishije! gusa kurige irandijije! iyo nishimye ndarira! Imana ishimwe! Nange nabuze Data muri Genocide! icyababwirako iyompuye numuntu wumugabo wenda gusa nawe! nikanga! bikaba ngombwa ko nkurikira wamugabo duhuye ngirango ndebe niba atari Data! Munyumvire urwo pfuye! Genocide yaduteje ibibazo koko!Mperukana na data ahantu bita irwinkwavu! muri kayonza!/ Ubona ngo niyonza kubona aho yaguye! kandi disi namubuze Genocide irimo kurangira!ubu mba mwitura ineza ! kuko yaranduhanye kuva Genocide itangira! ngaho mukiriziya! turokamo! arampeka! tujya mumwobo ahantu! ndibuka !! ndibuka ko namubuze Genocide yarangiye ! Inkotanyi zaradukuye mumwobo! Mana uzampe kwihangana!
Mana ugira neza!Umenya nange ndabona ababyeyi banged!
Jeannette turamwakiriye i wacu kandi iwabo
tumubonye tumukumbuye.
Imana ihe umugisha Fanfanie na Nyakubahwa President Kagame
Iyi nkuru twese iradushimishije cyane.Nubwo bamwe mutabyemera,uku niko bizaba bimeze ku munsi w’UMUZUKO.Tuzongera kubona abantu bacu bapfuye.Biriya bababwira iyo dupfuye ngo tuba twitabye imana,ntabwo ari byo.Ahubwo ku Munsi w’imperuka,imana izazura abantu bose bapfa bakoraga ibyo idusaba (Yohana 6:40).Ariko abibera mu byisi gusa,ntibashake imana bakiriho,ntabwo bazazuka,kuko imana ibafata nk’abanzi bayo (Yakobo 4:4).RESURRECTION is not a dream.Mujye mutekereza ukuntu igishyimbo kimera.Kibanza kubora,hanyuma kikamera,kikabyara ibindi bishyimbo byinshi.
Mwibuke ko imana yazuye abantu benshi,barimo YESU na LAZARO.Aho kwibera mu byisi gusa,mujye mushaka imana nkuko mubona natwe buri gihe tubabwiriza.Tuba turimo gukorera imana,kuko YESU akiri hano ku isi,yasabye Abakristu nyakuri bose gukora UMURIMO wo kubwiriza (Yohana 14:12).NIMUKANGUKE.
James ndagirango ujye wubaha imyemerere y’abandi kandi twirinde guca imanza. Uze gusoma muri Matayo 22,31-33 aha Yezu yaravuze ati :"Ndi Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo" Ntabwo rero Imana ari iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Bityo rero twemera kandi tudashidikanya ko nyuma y’ubu buzima bwo kw’isi hari ubundi buzima tuzajyamo twahaweho umurage n’ukuzuka kwa Yezu. Bukaba bwiza iteka ryose kubakoze neza, buba bubi kubakurikiye Shitani cg Satan mu bibi gusa no kwihugiraho.
Mbega ibyishimo bisesuye bituma umuntu wese ufite urukundo k umutima anezerwa. Nibyo rero Abanyarwanda twarababaye cyaneee.igihe cyari kigeze ko dutangira kwishima cyaneee kandi abayobozi bacu bari kubidufashamo. Rero ibyiza biracyaza dukomeze twizere ibyiza biri imbere turi kubikozaho impera z’intoki(au bout des doigts)
Mbega ibyishimo bisesuye bituma umuntu wese ufite urukundo k umutima anezerwa. Nibyo rero Abanyarwanda twarababaye cyaneee.igihe cyari kigeze ko dutangira kwishima cyaneee kandi abayobozi bacu bari kubidufashamo. Rero ibyiza biracyaza dukomeze twizere ibyiza biri imbere turi kubikozaho impera z’intoki(au bout des doigts)
imana nihabwe icubahiro.iyinkuru iraryoshe cane ndakeje uwomutama yasubiye kubona umwana wiwe
ndishimye kdi ndanezerewe cyane pe gusa birandenze cz mfite cousin wanjye mpamya ko ashoborora kuba yaragiy muri ababa bana gusa yananiye ark sinzacika intege mpamya ko nawe azashyira akaza mbonye contact zuyunguyu yamfasha kuvugana nawe Imana nibidufashamo
mumboneye ubufasha mambwira kuri iyi email
uwo mu cousin wanjye yitwa PETERO VINETTI Ngizweninbabo
my email:[email protected]
Amarira ni yose nubwo nibyishimo ari byinshi,bitweretse ko natwe dufite abacu bashobora kuba bakiriho.Imana ihabwe icyubahiro kandi idufashe nabandi bazabone ababo.
Imana ishimwe cyane
Hari Mission zijya zicaho i burayi(Germany )bita Vermisst mwabandikira mukareba ko bajya badufasha kubona aho Abo bana baturuka, kuko kenshi barabibahisha.