Uwaburaye 3 aba akeneye ubuhamya bw’uwaburaye 5 ngo abikuremo isomo– Bamporiki

Umuryango Mizero Care Organisation wifurije isabukuru nziza urubyiruko rutazi igihe rwavukiye n’abatagira ababifuriza isabukuru nziza.

Bamporiki Eduard Umuyobozi w'itorero ry'Igihugu avuga ko ubuhamya bw'abakuru butanga isomo ku bato
Bamporiki Eduard Umuyobozi w’itorero ry’Igihugu avuga ko ubuhamya bw’abakuru butanga isomo ku bato

Hari muri gahunda yo gusangira ibyishimo uyu muryango usanzwe ugirana n’abagenerwabikorwa bawo buri tariki ya 26 Ukuboza.

Uwo muryango washinzwe na Irene Mizero muri 2013, uhuriramo urubyiruko ruri mu bwigunge by’umwihariko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abafite ababyeyi bafungiye icyaha cya jenoside.

Abo bana baregerwa bakaganirizwa, bakabwirwa ko badakwiriye guheranwa n’agahinda, ndetse bakanafashwa gukemura utubazo duto bahura na two mu buzima bwabo.

Buri tariki ya 26 Ukuboza urubyiruko ruri muri uyu muryango ruhurira hamwe bakifurizanya Noheli nziza n’umwaka mushya, ariko bakanagira gahunda yo kwifuriza isabukuru nziza bamwe muri bo batazi amatariki bavukiyeho, ndetse n’abayazi ariko batagira abo bishimana kuri ayo matariki.

Muri ibi birori bifurije abana batazi igihe bavukiye ndetse n'abatishoboye, isabukuru yabo y'amavuko
Muri ibi birori bifurije abana batazi igihe bavukiye ndetse n’abatishoboye, isabukuru yabo y’amavuko

Mizero Irene washinze uwo muryango avuga ko ibyo birema icyizere muri urwo rubyiruko, bakumva ko bari mu muryango bityo ntibaheranwe n’agahinda.

Ati « Iyo umuntu atazi itariki yavutseho ubwabyo bimutera igikomere. Iyo umushyiriyeho itariki kandi ukamufasha kuyizihiza biramufasha agakira bya bikomere».

Ndayisaba Emmanuel ni umwe mu rubyiruko rwafashijwe n’umuryango Mizero Care Organization, kandi akaba umwe mu bizihiza isabukuru y’amavuko buri wa 26 Ukuboza, kuko yavutse kuri Noheli ariko akaba atagira undi muryango bifatanya muri ibyo byishimo.

Avuga ko kubana n’abandi muri uwo muryango bibafasha kwirengagiza ibibazo byabo, bakagarura ubwenge bunabafasha kubaho mu buzima busanzwe.

Agira ati « Iyo uri mu banyabibazo icyawe kiba toto (gitoya) cyane. Ugeraho ukanasanga nta gaciro kigifite. Ibi rero bitugarurira ubwenge tukigira ku makosa twakoze mu buzima, kandi tukanzura kutazayasubiramo ».

Umuyobozi w’itorero ry’igihugu Hon Bamporiki Edouard yaganirije abo bana, agendeye ku buhamya bwe, maze avuga ko ubuhamya bw’abakuze ari bwo bufasha abakiri bato kubasha kubaho n’ubwo baba bari mu bibazo.

Mizero Irene uyobora iki kigo avuga ko kwifuriza isabukuru abatazi igihe bavukiye bibafasha kwisanga mu bandi
Mizero Irene uyobora iki kigo avuga ko kwifuriza isabukuru abatazi igihe bavukiye bibafasha kwisanga mu bandi

Ati « Iyo ufashe umwanya ukaganiriza abana ukababwira uko wabigenje birabafasha. Ni gute wabigenje umaze imyaka itanu utiga ugasubira kwiga, ni gute wabigenje waburaye, n’ibindi.

Abana rero bakeneye ubu butumwa bakumva ko uburaye rimwe, kabiri gatatu, aba akeneye uwaburaye gatanu akamubwira uko yabigenje, ubuzima bugakomeza. Uwabibayemo ni we ufasha abakiri bato kugira ngo bagire ibyiringiro ».

Mu myaka itanu umuryango Mizero Care Organisation umaze, urubyiruko rusaga 250 rwamaze kwigishwa uko rwakwikura mu bwigunge, ndetse benshi muri bo bishyize hamwe bashinga amakoperative abafasha kwiteza imbere. Abenshi muri bo ubu biga muri za Kaminiza.

Hari kandi abandi 75, batangiye inyigisho zigamije kubakura mu bwigunge, zikazarangirana n’umwaka utaha wa 2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mubyukuri haba hakenewe ubuhamya butandukanye ndetse nokwerekwa koharukurihafi hakwiyongeraho his nga byose bikaba rero nakwifuriza
Irene mizero ndetse na mizero care arganization kubona ubushobozi niterambere ryokugera kurubyiruko rwinshi rukiri mubyigunge bakarisohokamo

Ndayisaba Emnanuel yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

Mubyukuri haba hakenewe ubuhamya butandukanye ndetse nokwerekwa koharukurihafi hakwiyongeraho his nga byose bikaba rero nakwifuriza
Irene mizero ndetse na mizero care arganization kubona ubushobozi niterambere ryokugera kurubyiruko rwinshi rukiri mubyigunge bakarisohokamo

Ndayisaba emnanuel yanditse ku itariki ya: 28-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka