USA: Abarepubulike bakwiye kurebera ku Rwanda bavugurura ubwisungane mu kwivuza

Nyuma y’uko itegeko ry’ubwisungane mu kwivuza rivuguruye rigomba gusimbura iryashyizweho na Obama rizwi nka “Obama Care”, impuguke zo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ziragira inama ishyaka ry’Abarepubulike riri ku butegetsi gufatira urugero k’ubwisungane mu kwivuza bwo mu Rwanda (MUSA).

Ikinyamakuru The New York Times cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2017 cyanditse ko Abarepubulike barambiwe kumva, ugereranyije n’ibindi bihugu bikize, uburyo Abanyamerika barwara bakarembera mu ngo kubera kutabona uburyo bwo kwivuza.

Mu gihe batanga urugero rwa Danmark nk’igihugu gifite politiki nziza y’ubwisungane mu kwivuza, Ikinyamakuru The New York Times kiragira kiti “Mu gihe itegeko rigenga ubwisungane mu kwivuza ryananiwe gutambuka, mwikwirirwa mwigora mutekereza ku rugero rwa Danmark ahubwo murebe urw’u Rwanda.”

Iki Kinyamakuru kivuga ko ufashe ubukungu bw’u Rwanda ukabugabanya Abanyarwanda buri wese yabona amadolari y’Amerika 700 mu gihe ufashe ubw’Amerika ukabuganya abaturage bayo buri wese yabona ibihumbi 62 na 300$. Ni ukuvuga inshuro 89 ugereranyije n’Umunyarwanda.

Ni mu gihe mu myaka 23 ishize u Rwanda rwahuye n’amarorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni.

Bakomeza bagira bati “Nyamara mu myaka 15 ishize u Rwanda rwashoboye kubaka ubwisungane mu kwivuza bujya kuzuza ubuziranenge (standard) mpuzamahanga ku buryo hejuru 90% by’abaturage barwo babona serivisi z’ubuzima binyuze mu misoro batanga, gufashanya hagati yabo ndetse n’inkunga.”

The New York Times gikomeza kivuga ko nubwo ubushakashatsi bwakozwe ku ivugurura ry’urwego rw’ubuzima ryagaragaje ko abenshi mu bagore babyazwa n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe, kubona serivisi z’ubuzima byoroshye cyane mu Rwanda kandi zigatangwa ku giciro gito.

Mu Rwanda, ubushakashatsi bugaragaza ko Umunyarwanda abonana na muganga (Dr) nibura inshuro ebyiri ku mwaka mu gihe mu 1999, ayo mahirwe yo kubonana na muganga yanganaga n’ishuro enye ku mwaka.

Kugeza ubu, icyizere cyo kubaho cy’Umunyarwanda kiri ku myaka 68 mu gihe mu 1995 rugisohoka muri Jenoside yakorewe Abatutsi icyizero cyo kubaho cyari ku myaka 31.

The New York Times kikavuga ko ubwiyongere bw’icyizere cyo ku baho ku Munyarwanda kikubye inshuro ebyiri mu myaka 18 ishize ugereranyije n’ibindi bihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ubushakashatsi bwakozwe na Dr Agnes Binagwaho wahoze ari Minisitiri w’Ubuzima na Dr Paul Farmer wo mu Ishuri ry’Ubuvuzi rya Kaminuza ya Havard muri 2014 bwerekanye ko 97% by’abana b’Abanyarwanda bahabwa inkingo zose kandi uko bikwiye.

Ni mu gihe abangavu bose bakingirwa kanseri y’inkondo y’umura, nyamara amahirwe nk’aya akaba abonwa n’abakobwa 4 mu bakobwa icumi muri USA.

Impuguke mu bukungu ya The New York Times iti “Ba Repubulike, nzi u Rwanda n’ubukene bwarwo no kuba rugifite umubare munini w’abaturage batize ugereranyije na USA, ariko muri serivisi nyinshi z’ubuzima rwabera Amerika urugero uko ikwiye gukoresha amafaranga yayo.”

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko Amerika yakwiye kurebera kuri politiki y’ubwisungane mu kwivuza yagiye ireshya benshi mu bategura politiki z’ibihugu, haba mu bihugu bikize n’ibikennye cyane ko kubona serivisi z’ubuzima ari kimwe mu burenganzira bwa muntu.

Kiti “Igitekerezo cy’ubwisungane mu kwivuza cy’u Rwanda cyakuruye ibihugu nka Ghana, Thailand, Mexico n’Ubushinwa ku buryo barimo kukifashisha mu gutegura politiki zabo z’ubwisungane mu kwivuza.”

Igihe kirageze ngo Amerika ive ku izima yigire ku bindi bihugu

The New York Times kiravuga ko aho kugira ngo USA ikomeze gutekereza gukuriraho ubwishingizi bwo kwivuza miliyoni z’abaturage bayo bakennye, ikwiye gufatira ku bunararibonye bw’u Rwanda n’ibi bihugu birimo kugendera ku gitekerezo cyarwo.

Ubushakashatsi bwa Banki y’Isi buvuga ko kuva Ghana yatangira kuvugurura inzego zayo z’ubuzima muri 2003, umubare w’abagerwaho na serivisi z’ubuzima wazamutse uva 6,6% ugera kuri 38%, mu gihe Peru byazamutse bikava kuri 37 bikagera kuri 62% .

Vietnam yavuye kuri 16 bigera kuri 67,5% mu gihe Tailand, na yo yafatiye urugero ku Rwanda yavuye kuri 67,3%, ubu iri kuri 96% by’abaturage bayo babona serivisi z’ubuzima.

The New York Times iti “Buri gihugu cyakoresheje uburyo bwacyo kugira ngo kigeze serivisi z’ubuzima ku baturage ariko ibi bihugu byose bifite isomo USA yaheraho ngo ibone uko yavugurura politiki yayo y’ubwishingizi mu kwivuza.”

Impungenge USA iramutse itangije ubwisungane mu kwivuza

Iki kinyamakuru kivuga ko bigoye kubaka ubwisungane mu kwivuza bwujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga usaba abaturage gutanga imisanzu ku bwende bwabo.
Kivuga ko urubyiruko n’abiyumvamo ko bafite ubuzima bwiza byagora ko babyitabira bigatuma bwitabirwa n’abarwaragurika gusa.

Ibi ngo byatuma umubare w’ababwitabira uba muke kandi bagatwara ikiguzi kinini amavuriro maze bigatuma iyi politiki itagera ku ntego.

Gikomeza kivuga ko Banki y’Isi yagaragaje ko “Nta gihugu na kimwe kigeze kigera ku bipimo mpuzamahanga kuri politiki ishingiye gusa ku misanzu y’abaturage.”

Banki y’Isi ivuga ko muri 2012 ibihugu bitanu gusa ari byo byari bifite abaturage bagera ku bihumbi 600 bishyura ubwisungane mu kwivuza ku bushake bwabo.

Ngo ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byinshi byagerageje gukoresha uburyo bw’ubwisungane mu kwuvuza ariko birangira guverinoma zibonye ari ngombwa ko na zo zishyiramo amafaranga yaba aturuka ku misoro y’abaturage cyangwa ku ngengo z’imari zabyo.

Aha ni ho The New York Times ihera igira inama Guverinoma ya Trump ikwiye kwibuka ko abateguye politiki y’ubwishingizi mu kwivuza ya “Obama Care” ibi batabyibagiwe, ari yo mpamvu guverinoma yashyiraga amafaranga mu kunganira abaturage mu kubona ubwishingizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka