Urwego rw’Umuvunyi rurizeza abanyamakuru ubufatanye mu kurwanya ruswa

Urwego rw’umuvunyi rurizeza abanyamakuru ko bazakomeza gukorana mu bufanye bushoboka, bakabafasha kugira ubushobozi n’ubumenyi mu gutunga agatoki no gutahura ahari ruswa.

Musangabatware Clement, umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa asanga abanyamakuru badakwiye kugira ubwoba kuko bazababa hafi
Musangabatware Clement, umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa asanga abanyamakuru badakwiye kugira ubwoba kuko bazababa hafi

Ibi byatangajwe nyuma y’amahugurwa Urwego rw’Umuvunyi rwahaye abanyamakuru, ku ruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ruswa, yabaye ku wa gatatu tariki ya 07 Ukuboza 2016.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo, Musangabatware Clement, yavuze ko itangazamakuru naryo rigomba gutanga umusanzu mu kurwanya ruswa.

Agira ati “Tuzakomeza kubaba hafi yaba mu bushobozi no kubaha ubumenyi kuko ni wo muyoboro w’abaturage n’abayobozi kandi itangazamakuru naryo rigomba kuduha uwo musanzu wo kurwanya ruswa aho iri hose.”

Ibi yabitangaje nyuma yuko bamwe mu banyamkuru bagaragaje ko bikigoye gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa mu gihe ngo usanga byinshi mu bitangazamakuru nta mafaranga bigira atuma bakora ubucukumbuzi bwimbitse no kugera aho ibyaha bibera.

Ibi ngo binajyana no kuba hari bamwe mu banyamakuru bitinya bitewe n’impamvu zitandukanye; nkuko Mutesi Scovia abisobanura.

Agira ati “Gukora inkuru zicukumbuye kuri ruswa no kuyitunga agatoki bisaba ubushobozi butoroshye kubona mu itangazamakuru ryo mu Rwanda. hari abanyamakuru bitinya bitewe n’uko abo bakoraho inkuru bakomeye.

Cyangwa se bababwira nabi bakabireka, ariko hari n’ibica intege nko kuba hari abahabwa akandi kazi nyuma yo kwirukanwa bashinjwa ruswa mu kazi ka mbere.”

Abanyamakuru basabwe gutunga agatoki no gucukumbura kuri ruswa mu nkuru zabo
Abanyamakuru basabwe gutunga agatoki no gucukumbura kuri ruswa mu nkuru zabo

Mbungiramihigo Peacemaker umunyamabanga nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC) akangurira abanyamakuru kuba abanyamwuga n’inyangamugayo bityo ntibagwe mu mutego.

Agira ati “Abanyamakuru bafite uruhare rufatika mu kurwanya ruswa imunga ubukungu bw’igihugu, birasaba ko baba banyamwuga bakubahiriza amahame y’itangazamkuru, ntibagwe mu mutego w’abashobora kubakoresha mu nyungu zabo bwite.

Mu kwihesha agaciro no kugahesha umwuga bakora, tuzakomeza natwe inshingano zacu zo kubafasha mu bushobozi n’ubumenyi.”

Aya mahugurwa yahawe abanyamakuru ajyanye n’icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye tariki ya 03 ukuboza kikazasozwa tariki ya 09 Ukoboza 2016.

Abanyarwanda n’itangazamakuru bakaba bakomeje gukangurirwa guhamagarira abandi ko ruswa imunga ubukungu bw’igihugu, ikimakaza icyenewabo, ikaryanisha abaturage, ikanangiza Politiki y’imiyoborere myiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ruswa tuyamagane cyane muriserevice

habineza emmy yanditse ku itariki ya: 9-12-2016  →  Musubize

Nibyiza cyane Nazarebe bamwe mubozi banga gutanga amakuru usanga akeshi impamvu banga kuyatanga haba harimo ruswa sinumva impamvu umuyobozi yanga gutanga amakuru kandi bimuhesha amanota murakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka