Urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika ntirukwiye kwitiranwa n’umutekano mucye - Minisitiri Mushikiwabo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yasabye abayobozi b’Afurika kudakumira ubwisanzure bw’abantu bambuka imipaka, bitwaje ko ari bo ntandaro y’umutekano mucye.

Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ijambo muri iyi nama
Minisitiri Louise Mushikiwabo avuga ijambo muri iyi nama

Yabitangarije mu nama ihuje inzego zishinzwe iperereza n’ubutasi muri Afurika, iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 kugeza 27 Gicurasi 2017.

Yagize ati "Kuba abantu bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi, ntago abantu bakwiye guhita babyitiranya n’ikibazo cy’umutekano. Icyo twebwe twemera nk’u Rwanda ni uko umutekano ari ngombwa. Ugomba kubanza gutegurwa mbere y’uko abantu bafugura imipaka yabo.

Ariko gufunga imipaka ukabuza abandi Banyafurika kwinjira mu gihugu ntago bivuga ko uzaba ufite umutekano ijana ku ijana."

Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko umuti w’iki kibazo ari uko buri gihugu, cyaba igifite ibibazo by’umutekano n’ikitabifite, bikwiye gukorera hamwe mu kuwubungabunga.

Ati "Ati umutekano ntukwiye kuba urwitwazo cyangwa ikintu kidashobora gukemuka, kugira ngo kizitire abazana iterambere n’ubundi buhahirane."

Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza n’Ubutasi mu Rwanda (NISS), yabisobanuye neza, avuga ko umutekano muke utazanwa n’intambara gusa, harimo nk’ibyorezo n’ikibazo cy’ubukungu.

Ati "Nabizeza ko kuva twafungura imipaka yacu mu 2008, u Rwanda ntirwigeze rugira ikibazo cy’umutekano mucye cyagwa ngo rusubire inyuma mu bukungu. Niba u Rwanda rwarabikoze n’ibindi bihugu byabikora."

Brig. Gen. Joseph Nzabamwita avuga ko ubukene nabwo buteza umutekano muke
Brig. Gen. Joseph Nzabamwita avuga ko ubukene nabwo buteza umutekano muke

Shimsles W. Semayat, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’inzego zishinwe iperereza n’ubutasi muri Afurika (CISSA), yavuze ko aya mahugurwa azafasha ibihugu 51 by’Afurika kumva neza akamaro Afurika ifite mu koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika.

Ku bizibandwaho cyane, ni uburyo ikoreshwa rya pasiporo Nyafurika ryava mu mpapuro rigishyirwa mu bikorwa.

Ikindi kizibandwaho ni ugutandukanya ibibazo nyabyo biterwa n’urujya n’uruza n’ibibazo abantu bishyiramo mu by’ukuri bidahari.

Bafashe ifoto y'Urwibutso nyuma yo gusoza kiyi nama
Bafashe ifoto y’Urwibutso nyuma yo gusoza kiyi nama
Iyi nama yitabiriwe n'abashinzwe inzego z'ubutasi muri Afurika
Iyi nama yitabiriwe n’abashinzwe inzego z’ubutasi muri Afurika
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twizere ko ibyo bitekerezo byiza bitazaba amasigarakicaro, ko bizavanwamo politiki zigenga ibikorwa n’ ibyemezo bifasha uyu mugabane

deus yanditse ku itariki ya: 27-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka