Uruhare rw’amadini mu kubanisha imiryango ruracyari ruto

Hirya no hino mu Rwanda usanga abaturage basaga 98%, bose bemera Imana kandi bose babarizwa mu madini atandukanye.

Umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, Musenyeri Kambanda Antoine
Umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, Musenyeri Kambanda Antoine

Uhereye ku rwego rw’intara ukagera ku rwego rw’umudugudu, usanga menshi muri aya madini ahafite ibyicaro, ku buryo bitagora abigishwa bayo kuyagana.

Inyigisho aya madini aha abayoboke bayo, zihurira ku kubana no kubanira neza bagenzi babo, gufatanya no gushyigikirana mu byiza ndetse no gutabarana mu byago.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB, mu mwaka 2016, bugaragaza ko mu muryango Nyarwanda hakigaragara amakimbirane ku kigero cya 64%.

Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko hanagaragara Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku kigero cya 25%.

Ibi bitera benshi kwibaza niba aya madini ari yo yigisha nabi amasomo atanga, cyangwa se niba abayagana ibyo bigishwa byinjirira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi.

Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2017, RGB yateguye Inama yiga ku bibazo bibangamiye iterambere ry’umuryango Nyarwanda, hagamijwe kureba uburyo hakongerwa ingufu mu bufatanye hagati ya leta, amadini n’amatorero mu kubaka umuryango.

Muri iyi nama Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko abanyamadini bakwiye kuvugurura uburyo bigisha ijambo ry’Imana mu miryango, ngo kuko hakigaragara umubare munini w’ibyaha biyikorerwamo, bihabanye n’ibikorwa by’abemera Imana b’ukuri.

Yagize ati “Mu gihugu cyacu ngira ngo ntiwarenga imidugudu ibiri utaragera ahari idini cyangwa itorero, iyo utabonye ikanisa ubona kiliziya gatolika, utaboka kiliziya ukabona umusigiti, nta hantu muri iki gihugu utabona abashumba, hatari abayobozi cyangwa abakozi b’Imana.”

Yakomeje agira ati “Ubundi ntibyari bikwiye ko mu Rwanda haba hakiri ibihungabanya roho kandi abakozi b’Imana bahari, niyo mpamvu dushaka kugira ngo twubake ubwo bufatanye, duhurize imbaraga ku kugira umuryango muzima, ukeye, kandi ubereye igihugu cyose.”

Umukuru w'urwego RGB, Prof. Shyaka Anastase
Umukuru w’urwego RGB, Prof. Shyaka Anastase

Umubyeyi Chantal w’Imyaka 35 y’amavuko, akaba ari umukirisito wo mu idini ya Gaturika, avuga ko kuba umubare munini w’Abanyarwanda ubarizwa mu madini ariko ugasanga amakimbirane mu miryango atagabanuka, asanga abigisha n’abigishwa bose babifitemo uruhare.

Ati” Bose babifitemo uruhare kuko hari abigisha bareshya abantu ngo barahanura, bagakora ibitangaza, bagatanga ubukire n’ibindi, ibyo bigatuma hari abagenda batagamije gutega amatwi ijambo ry’Imana rishobora kubahindura, ahubwo bakurikiye ibintu."

Yongeye ati "Hari n’amadini koko yigisha ibyiza ariko kumva ni uburenganzira bw’umuntu. Biterwa n’icyo nyine umuntu yagiye gushaka mu rusengero cyangwa kiriziya."

Umushumba wa Diyoseze ya Kibungo, Musenyeri Kambanda Antoine yavuze ko mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo nk’abanyamadini, hari byinshi basanzwe bakora, ariko hakenewe kongerwamo imbaraga.

Ati”Kiliziya isanzwe yigisha abayoboke bayo, ikanibanda ku bagiye kurushinga, ndetse ikaba ishyiraho amahuriro y’urubyiruko ibatoza imico myiza. Ibi tugiye kubishyiramo imbaraga kugira ngo bizakemure burundu amakimbirane mu miryango”.

Musenyeri Kambana anavuga ko Kiliziya ubwayo yashyizeho komisiyo yita ku muryango, ikaba yarashyize imbaraga mu kwita ku miryango, kugira ngo n’abana bayirererwamo bazakure babashe kubaka iyabo izira umwiryane n’ihohoterwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kuva abazungu bazana amadini mu Rwanda,nta mahoro rwagize.
Muli 1959,Musenyeri PERRAUDIN wari akuriye Gatolika,yashinze ishyaka Parmehutu ryakoze Genocide ya mbere mu Rwanda.Ku ngoma ya Habyarimana,Musenyeri Nsengiyumva Vincent wayoboraga Gatolika,yari muli Central Committee y’ishyaka MRND ryategekaga igihugu,rigakora Genocide ya kabiri.Muli 1994,abayobozi b’amadini hafi ya bose,bashinjwa Genocide.N’uyu munsi,usanga Abanyamadini,aho kwigisha UBWAMI BW’IMANA nkuko YESU yasize abidusabye muli Matayo 24:14,usanga bali muli Politike,no kwigisha abantu uburyo babona amafaranga.
Ba Musenyeri,basigaye barushanwa kugura amamodoka ahenze cyane.N’ubwo bitwaza Bible,ntabwo bakora nkuko YESU n’Abigishwa be bigishaga.Birirwaga mu nzira no mu ngo z’abantu babwiriza ku buntu.Abagerageza kubigana,ni Abahamya ba Yehova bonyine.Ni nabo bonyine batakoze Genocide.

KWIZERA Alphonse yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka