Urugendo rwa Minisitiri w’Intebe mu Majyaruguru rwasize babiri bafunzwe

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru butangaza ko abantu babiri bari mu maboko ya Polisi kuva ku mugoroba wo ku itariki 22 Ugushyingo 2017, bakekwaho uburiganya mu kugura ibirayi ku bahinzi baba babyejeje.

Minisitiri w'intebe Eduard Ngirente aganira na Guverineri Gatabazi, ku munsi w'irahira ryabo
Minisitiri w’intebe Eduard Ngirente aganira na Guverineri Gatabazi, ku munsi w’irahira ryabo

Abatawe muri yombi ni visi Perezida n’undi munyamigabane w’ikusanyirizo ry’ibirayi ryo mu Murenge wa Gahunga, Akarere ka Burera.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV yatangarije Kigali Today ko hagishakishwa perezida w’iryo kusanyirizo, usanzwe ari na perezida w’inama njyanama y’uwo Murenge ku cyaha bakurikiranyweho cyo kwiba abaturage.

Yagize ati “Niba igiciro cyemejwe muri iki cyumweru ku kiro cy’ibirayi ari 145Frw, bo barekaga umuturage akaza, bakamupimira, wenda niba azanye ibiro 500, bakamubwira bati turakwishyura 80Frw ku kiro, niba ubyanze ubijyane ahandi.

“Nyuma y’ibyo, wa muturage bahaye 80Frw ku kiro kuko bazi ko tubigenzura, bakandika mu bitabo ko bamuhereye 145Frw ku kiro, urumva ni ubujura bukabije.”

Gatabazi akomeza avuga ko ubusanzwe ibiciro ku makusanyirizo bishyirwaho buri cyumweru bibanje kumvikanwaho n’ubuyobozi bw’ikusanyirizo, ubwa koperative y’abahinzi n’ubuyobozi bw’Akarere.

Amakuru agera kuri Kigali Today, avuga ko ikibazo cy’abo baturage cyamenyekanye ubwo Minisitiri w’Intebe ari kumwe n’abandi ba Minisitiri batatu barimo uw’Ubuhinzi n’ubworozi basuraga uwo murenge.

Bari baje mu gikorwa cyo gusura ibikorwa bitandukanye by’ubuhinzi mu Turere twa Nyabihu, Musanze na Burera, ku wa Gatatu tariki 22 Ugushyingo 2017.

Abo bayobozi bari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ngo bakimara kubwirwa icyo kibazo ntibabyihanganiye, bahita basaba inzego z’umutekano guta muri yombi abatungwa agatoki n’abaturage, bahava bamaze gufatwa.

Uretse uburiganya ariko, ikibazo cy’ibiciro bito by’amakusanyirizo y’ibirayi kimaze igihe kigaragazwa n’abahinzi muri iyo Ntara izwiho kweza ibirayi.

Guverineri Gatabazi avuga ko umuti bari gushakira iki kibazo, ari ugushishikariza abaturage kwishyira hamwe mu makoperative, akaba ari bo bishyiriraho amakusanyirizo yabo mu rwego rwo kwirinda abamamyi.

Kugeza ubu, umuhinzi ntiyemerewe kugurisaha ibirayi yejeje, atabijyanye ku ikusanyirizo.

Gahunda y’amakusanyirizo y’ibirayi yashyizweho muri 2015, ku bufatanye bw’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’iy’ ubuhinzi, ibi bikorwa bigacungwa na sosiyete ya RPT (Regional Potatoes Trade).

Minisiteri y’ Ubucuruzi yagaragazaga ko igamije kurengera inyungu z’umuhinzi w’ ibirayi no kunoza ubucuruzi bwabyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

bavandi ibyi birayi byo bagenera umuturage bakica ababicuruza bamwe babigemura ikigari uziko iyo ikilo kiri kumafranga150 umuturage afata135tekereza nawe cumi natanu yose abagiye bikwiye kuvurugwa ikindi ibiciro byakagombye kujyaho hakurikijwe isoko rihari

uwiringiyimana yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

Bazagere No Mu Murenge Wa Rugalama Ahitwa Gitesanyi Bakumirwa

Peace yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

Nyamara iriya sosiete ya RPT yari ifite akamaro kuko yagenzuraga igiciro ikanakirinda ,none ubu byabaye akavuyo.

Tite yanditse ku itariki ya: 25-11-2017  →  Musubize

iyo gahunda ninziza kuko igamije kuzamura umuhinzi,hashyizweho amakusanyirizo kugira ngo agurire abahinzi,umusaruro wabo, ark hashyizweho gahunda yuko ikusanyirizo na cooperative zabahinzi bajya bashyiraho gahunda yogukura,kugirango hakurwe ibirayi bike bijyanye naho isoko ringana kugirango cyagiciro kibungabungwe,ark mumurenge wa bigogwe habonetse umuturage wanyuranyije nayagahunda,akura ntawe abimenyesheje,commision imugezeho avugako avugako abigira imbuto,ko atarabigurisha,nyuma biza kumenyekana ko abigurisha,bikamenyeshwa inzego zumurenge,nazo zikavuga ko uwo muhinzi yakoze amakosa kubera yanyuranyije nagahunda ya leta,nyuma haza minister ninzego zumutekano,none basize hafunzwe abakozi biryo kusanyirizo,kd bategekako iryokusanyirizo rigura uwo musaruro,
ese ntategeko rihari rirenganura numucuruzi,(ucunga ikusanyirizo)muzatubarize

urimubenshi jean paul yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

badufashe bakurikirane ikibazo nyíminzane kuko barayiponyora ikabara ibiro bike bakakata nubundi ibiro byinshi ngo harimo itaka.

HAKIZIMANA ILDPHONSE yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

ikindi kibazo abaturage bafite n’ikibazo cy’iminzane kuko iminzane barayiponyora ikiba ibiro bakanakata nubundi ibiro byinshi babufashe nabyo babikurikirane
.

HAKIZIMANA ILDPHONSE yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

aha rwose leta igiye ifunga bariya biyita abasherisheri yaba idukoreye kuko igiciro cyibirayi mumwero wabyo bigiye biba bitya ntawazongera kubihinga abamamyi baratwica

aho yanditse ku itariki ya: 24-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka