Urugendo rurerure rwa Mützig mbere y’uko ikugeraho

Mützig, abayikunda bavuga ko ari inzoga ifite uburyohe bwihariye, yengwa n’uruganda rwa BRALIRWA.

Mützig yakoze urugendo rurerure igera mu Rwanda 1987
Mützig yakoze urugendo rurerure igera mu Rwanda 1987

Abayitinya bavuga ko isindisha cyane bakanavuga ko ibamena umutwe, ariko ibi ngo ni ku batari abanywi bayo.

Ni inzoga y’izina rikomoka mu bihugu byo mu Burayi bwo hagati nk’Ubufaransa, Ubudage na Pologne.

Mützig yatangiye kwengwa mu Mujyi witwa Mützig mu Ntara ya Alsace mu Bufaransa, hafi y’umupaka uhuza icyo gihugu n’Ubudage.

Urwengero rwa Mützig rukaba rwaratangiye gukora mu mwaka wa 1810 rushinzwe n’uwitwa Antoine Wagner.

Rwaje kwiyunga n’izindi eshatu zo mu Ntara ya Alsace zose zihinduka ikompanyi imwe yitwaga ALBRA (Alsacienne de Brasserie).

Mu mwaka wa 1972 ALBRA yaguzwe na sosiyeti mpuzamahanga ya HEINEKEN ariko ikomeza kwenga inzoga ya Mützig.

Bralirwa ikora icupa rya Cl 65, cl 50 na cl 33
Bralirwa ikora icupa rya Cl 65, cl 50 na cl 33

Abatangije uruganda rw’iyo nzoga bakomeje kuyenga ndetse no muri iki gihe Mützig iracyakorwa mu Bufaransa mu ruganda rwitwa Fischer rw’ahitwa Schiltigheim.

Iyi nzoga ya Mützig yaje kugera mu Rwanda, aho uruganda rwa BRALIRWA rwatangiye kuyenga ahagana mu mwaka wa 1987.

BRALIRWA itangira kuyenga yasohokaga mu icupa rya 65cl, nyuma y’imyaka itatu batangira gukora za Mützig ntoya zo mu macupa ya 33cl.

Ahagana mu mwaka wa 2001 ni bwo hatangiye gukorwa iyitwa Mützig à pression, cyangwa Draught ari yo ya yindi basuka mu birahure binini ivuye mu ngunguru.

Ku ya 31 Nyakanga 2015, Bralirwa yashyize hanze irindi cupa rya Mützig rya Cl 50, ryamenyekanye cyane ku izina rya Babouji.

Usibye mu Rwanda ahandi muri Afurika bakora inzoga ya Mützig ni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kameruni na Kongo Brazaville.

Mu 2001 batangiye gukora Mützig a Pression basuka mu birahura bakayita Draught-Beer
Mu 2001 batangiye gukora Mützig a Pression basuka mu birahura bakayita Draught-Beer
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Iryoha kubi iragakubitwa n’inkuba, ahubwo Roger uze sha nkugurire imiguru nk’2 dore duherukana kera maze tuyitsitsimure

juma yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Wapi iragakubitwa n’umunywa.

N.Israel yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka