Urugendo rurerure rwa Mützig mbere y’uko ikugeraho

Mützig, abayikunda bavuga ko ari inzoga ifite uburyohe bwihariye, yengwa n’uruganda rwa BRALIRWA.

Mützig yakoze urugendo rurerure igera mu Rwanda 1987
Mützig yakoze urugendo rurerure igera mu Rwanda 1987

Abayitinya bavuga ko isindisha cyane bakanavuga ko ibamena umutwe, ariko ibi ngo ni ku batari abanywi bayo.

Ni inzoga y’izina rikomoka mu bihugu byo mu Burayi bwo hagati nk’Ubufaransa, Ubudage na Pologne.

Mützig yatangiye kwengwa mu Mujyi witwa Mützig mu Ntara ya Alsace mu Bufaransa, hafi y’umupaka uhuza icyo gihugu n’Ubudage.

Urwengero rwa Mützig rukaba rwaratangiye gukora mu mwaka wa 1810 rushinzwe n’uwitwa Antoine Wagner.

Rwaje kwiyunga n’izindi eshatu zo mu Ntara ya Alsace zose zihinduka ikompanyi imwe yitwaga ALBRA (Alsacienne de Brasserie).

Mu mwaka wa 1972 ALBRA yaguzwe na sosiyeti mpuzamahanga ya HEINEKEN ariko ikomeza kwenga inzoga ya Mützig.

Bralirwa ikora icupa rya Cl 65, cl 50 na cl 33
Bralirwa ikora icupa rya Cl 65, cl 50 na cl 33

Abatangije uruganda rw’iyo nzoga bakomeje kuyenga ndetse no muri iki gihe Mützig iracyakorwa mu Bufaransa mu ruganda rwitwa Fischer rw’ahitwa Schiltigheim.

Iyi nzoga ya Mützig yaje kugera mu Rwanda, aho uruganda rwa BRALIRWA rwatangiye kuyenga ahagana mu mwaka wa 1987.

BRALIRWA itangira kuyenga yasohokaga mu icupa rya 65cl, nyuma y’imyaka itatu batangira gukora za Mützig ntoya zo mu macupa ya 33cl.

Ahagana mu mwaka wa 2001 ni bwo hatangiye gukorwa iyitwa Mützig à pression, cyangwa Draught ari yo ya yindi basuka mu birahure binini ivuye mu ngunguru.

Ku ya 31 Nyakanga 2015, Bralirwa yashyize hanze irindi cupa rya Mützig rya Cl 50, ryamenyekanye cyane ku izina rya Babouji.

Usibye mu Rwanda ahandi muri Afurika bakora inzoga ya Mützig ni muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kameruni na Kongo Brazaville.

Mu 2001 batangiye gukora Mützig a Pression basuka mu birahura bakayita Draught-Beer
Mu 2001 batangiye gukora Mützig a Pression basuka mu birahura bakayita Draught-Beer
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Arko Mana kuki waremye Mützig warangiza ukarema na skol(nyabarongo)

Gusa ka Mützig karengetse gakoranye ubwenge umuntu wese ugakunda amfashe dushimire bralirwa Kuko nibaza Iyo Mützig itabaho twari kuba tubaho Gute koko??
Mützig iraryoha irakavunumuheto

shyaka yanditse ku itariki ya: 17-07-2017  →  Musubize

sha iraryoha bya danger Ushaka wabaza Gaspard,Charles , Marko ,Rachid, Rubungo alias minisante,Hassan alias kiyovu,claude,gogogo,Damascene,prof n’abandi bose batagira absent n’imwe kwa Gaspard

theo yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

iragakubitwa ninkuba nikiyobya bwenge nkibindi byose ushyukwa nayo azabona ishyano

nigende yanditse ku itariki ya: 18-05-2017  →  Musubize

burya ngo itsindagira urukundo

gate yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

uzatembere ku gisenyi urebe urubyiruko n’abagabo banywa mützig kugeza ku i casier ku munsi uzahita umenya ko ikundwa koko,njewe ho ngeza ku munani icyenda aho

wilbrow yanditse ku itariki ya: 17-05-2017  →  Musubize

Mana waremye Mützig,
Ukayimanurira mu Rwanda, Gahore usingizwa. Turagusenze kandi turankwinginze ngo ukomeze uhe imbaraga n’AKANTU yaba urwengero BRALIRWA, yaba abagaragu bawe barisoma TWE abana wiremeye udukunda ndetse n’abadukoresha ngo bakomeze babone ayo baduhemba tuguma, tuguma tuguma tumusoma MUTIZIGA, ugira UMUZIGIZI UMUZIGARYINYO, Nkagusoma ntuje!

Amen Amen!!!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Abo imena umutwe ni abatazi kuyisoma, Mutzig iriyubashye, izirana na bombori bombori, ikazirana n’inzara. Rya, uyisome udasakuza, uyiryamishe kare urebe ko hari icyo igutwara. La prestigieuse kweli!

Komera yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Uyu mutype wanditse iyi nkuru ni umuhanga pe nako no umusavant nari nibeshye ntabwo mubizi iyo uyinyweye ikonje ugirango ni ubuki Imana irarema pe

Son of beer yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Umuntu wateguye iyi nkuru ndamushaka bikomeye ampaye amateka yumuvandimwe, gusa abarundi babivuga neza iyo wayihaze baravuga ngo " waborewe" byaba akarande bakawita "umuborerwe"

emely yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Umuhungu unywa Mutzig binyereka ari Physically Fit (ko ashoboye). Unywa Heineken we aba afite AKANTU mu mufuka. Uko nabibonye burya umuntu umumenyera no kucyo anywa . Nk’umusore unywa Sikolo hari igihe abura n’amafaranga yo kugutegera. Taxi mbese aba adashoboye (phisically) no mu mufuka. hahahahahaha

Mutoni yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh

emely yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Mutoni, urasetsa. Ndakwemeye kbs

Komera yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

hahahahahahaha. urandangije Muto, Rata nanjye nkabikeka. Umusore unywa Heineken burya nanjye ndamwemera. Nta mpiri aba afite mu mufuka. Naho Skol agera mu mabanga akakugoneraho. hahahahahahihihihihihohohohohohohoho

Alice yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Umvugiye ibintu. Mutzig niyo nzoga di. Aho kwasamira inzove zo muri nyabarongo nahitamo ikirahure kimwe ariko cya Mutzig ariko siniyahuze nyabarongo. Uwo ninjye badi. kuko buri wese agira ibyo akunda

Alias yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize

Ababizi bavuga Ko umuntu wananiwe na Mutzig, no mu buriri burya ngo shwiiii.... aba yarashaje. Muzatubarize...

Alexis yanditse ku itariki ya: 16-05-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka