Urubyiruko rweretswe uko Afurika yakwigobotora inkunga z’amahanga

Urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na kaminuza rweretswe uburyo Afurika yava mu gisa n’ubukoroni, ikigira idategereje ibiva hanze yayo.

Urubyiruko rugize umuryango wa Pan-African Mouvement rwiyemeje kugira uruhare mu kwiyubakira Afurika
Urubyiruko rugize umuryango wa Pan-African Mouvement rwiyemeje kugira uruhare mu kwiyubakira Afurika

Hari mu biganiro byateguwe n’urubyiruko rugize umuryango Pan-African Mouvement (PAM), rutumira impuguke mu mateka na Politiki mpuzamahanga, ku wa Gatandatu tariki ya 01 Mata 2017.

Uyu muryango wa Pan-African Mouvement ugamije kwimakaza ihame ry’ubunyafurika ku bawutuye.

Mu biganiro byatanzwe hibanzwe ku guteza imbere Afurika, hagaragazwa ko abayituye nabo bashoboye kandi ko bashobora kuyihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Impuguke zaganirije aba banyeshuri zaberetse uburyo Afurika yakoronijwe ndetse abayituye bakagirwa abacakara b’abazungu, ibintu bidashobora kugira iherezo mu gihe Abanyafurika bakibeshwaho n’inkunga z’amahanga.

Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Protais Musoni avuga ko icya mbere bibandaho kugira ngo ibyo bizacike, ari ukwigisha Abanyarwanda n’Abanyafurika, by’umwihariko urubyiruko, kugira ngo bahindure imyumvire bumve ko bakwiye kwigira kandi bakagirira ibihugu byabo akamaro.

Agira ati “Mbere na mbere tubagira inama y’uko bagomba kwiga bagamije gukemura ibibazo runaka bigaragara iwabo. Buri wese akareba akavuga ati ‘mu Rwanda cyangwa muri Afurika hari ikibazo runaka, ngiye kwiga kugira ngo nzabe umwe mu bazatanga igisubizo.

Aho urumva ko aba afite umusingi ukomeye cyane, ntaba abaye nka wawundi uvuga ngo ntegereje runaka uzabikora.”

Musoni Protais umuyobozi wa Pan-African Mouvement mu Rwanda
Musoni Protais umuyobozi wa Pan-African Mouvement mu Rwanda

Umuyobozi wa PAM muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Dan Nkotanyi avuga ko bateguye gahunda yo gutumira impuguke mu mateka no muri Politiki kugira ngo zibungure ubumenyi ku cyateza imbere Afurika no kuyivana mu bukoroni.

Agira ati “Ibiganiro nk’ibi twabiteguye kugira ngo tubashe kuganiriza abanyamuryango bacu, tubacengezemo gahunda yo gukunda Afurika no kuyiteza imbere, kandi bakabikangurira n’abandi kugira ngo na bo baze dufatanye.”

Aba banyeshuri bagaragaje ko bafite ubushake bwo guteza imbere Afurika no kuyitangira, basaba ko umuryango PAM wabafasha kugeza ibi bitekerezo no ku bandi batari abanyeshuri.

Abanyeshuri bitabiriye ibi biganiro ni abaturutse muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Kaminuza ya PIASS yo mu Karere ka Huye, Kaminuza Gatulika y’u Rwanda na Kaminuza ya Kiramuruzi, bose bagera kuri 300.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Byiza Cyane Mukomereze Aho Ndabashyigikiye.

Boniface yanditse ku itariki ya: 3-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka