Urubyiruko rwasabwe gufata iya mbere mu gukemura ibibazo birwugarije

Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, arasaba urubyiruko gufata iya mbere bagira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo birwugarije.

Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation Umutoni Sandrine avuga ko ibisubizo by'ibibazo urubyiruko rufite bigomba kuva mu rubyiruko
Umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation Umutoni Sandrine avuga ko ibisubizo by’ibibazo urubyiruko rufite bigomba kuva mu rubyiruko

Yabisabye ku wa kabiri tariki 08 Gicurasi 2018, mu biganiro nyunguranabitekerezo muri gahunda y’inama ya Transform Africa iri kubera i Kigali.

Ibiganiro umuryango Imbuto Foundation wari wateguriye urubyiruko muri gahunda y’iyi nama, byari bishingiye ku nsanganyamatsiko igira iti “The New Lens: Know, Treat, Suppress”

Byari mu rwego rwo gutanga urubuga ku rubyiruko, kugira ngo rutange ibitekerezo by’uko hahangwa udushya mu ikoranabuhanga twafasha kurandura SIDA mu mwaka wa 2030.

Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana UNICEF yo mu 2016, igaragaza ko 73% by’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu rubyiruko bugaragara muri Africa.

Iyi nama yari yitabiriwe n'abantu baturutse mu nzego zitandukanye z'igihugu
Iyi nama yari yitabiriwe n’abantu baturutse mu nzego zitandukanye z’igihugu

Umuyobozi w’Imbuto Foundation yavuze ko imibare y’ubwandu bushya iteye inkeke, na cyane ko biteganyijwe ko urubyiruko rwa Africa ruzaba rugera kuri miliyoni 750 mu mwaka wa 2060.

Yagize ati “Ntitwaterera iyo cyangwa ngo ntiduterwe ubwoba n’indwara ikomeje kwiyongera. Kurwanya SIDA birasaba ko twese duhagurukira kuyikumira no kuyishakira umuti.

Turi hano tubabwira ko mugomba kugira uruhare mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bibugarije, mu gihe hifashishwa ikoranabuhanga kugira ngo ibyo bisubizo bijyane n’ibihe tugezemo”

Umuyobozi w’Imbuto Foundation yanavuze ko urubyiruko rukwiye guhabwa amakuru nyayo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kugira ngo rumenye uburyo rushobora gukumira ubwo bwandu bushya.

Gusa ariko Viateur Rurema, ukorera umuryango witwa Kigali Hope uvugira urubyiruko rubana na virusi itera SIDA, yagaragaje ko bamwe mu banyeshuri banduye baterwa ipfunwe no kujya gufata imiti igabanya ubukana bari ku ishuri, ku buryo na byo bikwiye gutekerezwaho.

Dr Nsanzimana Sabin Umuyobozi mukuru ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC
Dr Nsanzimana Sabin Umuyobozi mukuru ushinzwe kurwanya SIDA muri RBC

Kuri icyo kibazo, Dr. Sabin Nsanzimana, ukuriye ishami rishinzwe gukumira SIDA mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, yavuze ko icyo kibazo kizwi kandi hari ingamba zafashwe zo gutanga imiti y’igihe kirekire.

Yagize ati “Tuzi icyo kibazo kuva nko mu myaka itanu ishize, kandi hari ingamba zafashwe zo guha umurwayi ibinini by’igihe kirekire, ariko nanone tukigisha abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyiraho uburyo bwafasha abanyeshuri gufata imiti mu buryo bw’ibanga”

Dr Nsanzimana yanavuze ko hari n’ubushakashatsi bukorwa bugamije kuvumbura imiti y’igihe kirekire bashobora gutera umuntu ufite ubwandu bwa SIDA.

Umuryango Imbuto Foundation weretse abitabiriye ibyo biganiro uburyo gahunda ya iAccelerator yatangijwe mu mwaka wa 2016, yatumye urubyiruko rwishakamo ibisubizo ku bibazo birwugarije bijyanye n’ubuzima bw’imyororkere.

Dr Nsanzimana yanavuze ko hari n'ubushakashatsi bukorwa bugamije kuvumbura imiti y'igihe kirekire yahabwa ufite ubwandu bwa SIDA
Dr Nsanzimana yanavuze ko hari n’ubushakashatsi bukorwa bugamije kuvumbura imiti y’igihe kirekire yahabwa ufite ubwandu bwa SIDA

Muri byo harimo application yitwa Umbrella itanga amakuru ikanigisha abakobwa uko babara igihe cy’uburumbuke ndetse n’ikiganiro cyitwa Tubiganire Show cyigisha ababyeyi n’abana kugirana ibiganiro birambuye ku buzima bw’imyororekere n’imihindagurikire y’umubiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka