Urubyiruko rwakanguriwe kwitabira umuganda usoza ukwezi k’Ukwakira

Urubyiruko rukunze kugaragara ari rwinshi mu bikorwa bitandukanye byo kwidagadura no kwishimisha, ugereranije n’uko rwitabira izindi gahunda za Leta cyane cyane Umuganda.

Minisitiri Mbabazi arasaba uruyiruko kurushaho kwitabira gahunda za Leta
Minisitiri Mbabazi arasaba uruyiruko kurushaho kwitabira gahunda za Leta

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Urubyiruko, yahagurukiye kurushishikariza kwitabira gahunda zitandukanye za Leta,bahereye ku muganda usoza ukwezi k’Ukwakira uteganijwe kuri uyu wa 28 Ukwakira 20217.

Abicishije mu itangazo yageneye urubyiruko, Minisitiri w’Urubyiruko Rosemary Mbabazi yagize ati"Minisiteri y’urubyiruko irasaba urubyiruko kwifatanya n’abandi Banyarwanda bakitabira umuganda rusange uteganijwe kuri uyu wa 28 Ukwakira 2017".

Minisitiri Mbabazi kandi ngo arakangurira n’inzego z’Inama y’igihugu y’urubyiruko, gukomeza gukangurira urubyiruko kwitabira gahunda za Leta, by’umwihariko umuganda no kugira uruhare rufatika mu bikorwa byategenijwe.

Bamwe mu rubyiruko baganiriye na Kigali Today, batangaje ko koko ibikorwa bitandukanye bya Leta cyane cyane Umuganda, usanga urubyiruko ruwufata nk’aho utarureba. Bavuze ko uko ubukangurambaga mu rubyiruko bwiyongera bizabafasha guhindura imyumvire bakarushaho kuwitabira.

Gakire Callixte yagize ati" Ugereranije mu masaha y’umuganda hafi 95% y’urubyiruko ruba ruryamye, kuko ruba rwaraye mu myidagaduro. Birasaba ubukangurambaga buhagije mu rubyiruko, buzarufasha kumva ko hari icyo bagomba igihugu."

Inkindi Clement Emile we avuga ko hejuru y’ubukangurambaga hakwiye no gushyirwaho n’ibihano ku bantu batitabira gahunda za Leta, ku buryo uzajya areka kuzitabira nta mpamvu, yazajya acibwa amande.

Ibyo ngo bizatuma abantu bumva ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo bihereye mu rubyiruko, kandi ngo bizanatuma abantu bubaha gahunda za Leta bazikore nk’inshingano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka