Urubyiruko rwahuye na Jenoside rwiyemeje kutayoborwa n’amoko

Urubyiruko rurimo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abakomoka ku bayikoze, abavutse ku bafashwe ku ngufu muri Jenoside n’abiga mu mahanga, biyemeje kubaho bitwa Abanyarwanda.

Urubyiruko rwiyemeje gushyira hamwe rwubaka igihugu
Urubyiruko rwiyemeje gushyira hamwe rwubaka igihugu

Ni umwanzuro nyamukuru abo basore n’inkumi 754 batahanye nyuma yo gusoza itorero ry’intore z’Inkomezamihigo ryaberaga mu kigo cya gisirikare cya Gabiro. Ryatangiye ku itariki ya 06 risozwa ku ya 13 Ukuboza 2016.

Umwanzuro wo gusenyera umugozi umwe no kureba mu cyerekezo kimwe cyo guteza imbere igihugu bawuhuriyeho nyuma y’ubuhamya bukomeye buri wese yagiye agarukaho.

Muri bwo ngo bagiye basanga hari akaga bahuye na ko kagateza umwiryane n’amacakubiri mu banyarwanda nyamara nta ruhare bo babigizemo.

Abavutse ku bafashwe ku ngufu ntibazaheranwa n’amateka akarishye

Bamwe mu bagarutse ku mateka yihariye yaranze ubuzima bwabo bw’ahashize ariko bagomba kurenga ntibaheranwe na yo barimo uwitwa Uwase Angelique.

Afite imyaka 21 y’amavuko akaba arangije amashuri yisumbuye. Avuga ko yavutse ku mubyeyi wafashwe ku ngufu n’abakoraga Jenoside.

Mu buhamya bwe, Uwase avuga ko mbere yo kuza mu itorero hari abamubwiraga amagambo akamukomeretsa ndetse akicuza n’impamvu nyina atakuyemo inda ahubwo akamureka akavuka.

Yemeza ko avuye mu itorero yiyakiriye ndetse akaba atahanye n’imyumvire mishya.

Urugero atanga rw’ibyamukomerekeje ngo ni igihe yigaga mu mashuri abanza.

Yagize ati “Hari umwana naganirije ku mateka yanjye, kubera ko hafi y’ikigo hari abatigiste (abakoraga imirimo nsimburagifungo), tuhanyuze arambaza ati ‘kuki uba udasuhuje ababyeyi bawe?’

Byarangoye kubyakira, narababaye cyane kuko nanjye ayo mateka nayisanzemo, ari mama nta ruhare yabigizemo, nanjye ubwanjye nta ruhare nabigizemo.”

Intore zakurikiranye inyigisho zitonze
Intore zakurikiranye inyigisho zitonze

Uwase yakomeje agira ati “Ariko mu itorero nkuyemo isomo ryo guha umubyeyi agaciro no kumwubahira kuba yarambyaye akanshyira ku isi mbona amahirwe menshi cyane, ndiga, mbasha kujya mu bandi.”

Uwase asaba urubyiruko bagenzi be ubufatanye, bityo bakagera ku iterambere bifuza.

Abavutse ku bakoze Jenoside bakeneye kwitwa Abanyarwanda gusa

Abavutse ku bakoze Jenoside na bo ngo ntacyo bishinja cyababuza gufatanya n’abandi banyarwanda kwiyubakira igihugu.

Hagenimana Emmanuel umwe muri uru rubyiruko, yarangije amashuri yisumbuye ubu arahinga akorora n’inkoko.

Avuga ko yakuze abona afite nyina wenyine. Ngo yamubajije se aho aba amubwira ko afunze kubera uruhare ashinjwa kugira muri Jenoside.

Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho
Urubyiruko rurasabwa gusigasira ibyagezweho

Hagenimana byamugizeho ingaruka kuko yakuze atabona se, igihe yageraga hagati mu myigire ye akabura amafaranga y’ishuri nabyo bikamubabaza, kuko se wagombaga kuyamushakira yari afunze.

Inyigisho zo mu itorero ngo zatumye abasha kumva uburemere bwa Jenoside, asanga se yaragombaga guhanirwa ibyo yakoze kugira ngo n’abandi batazabikora.

Ati “Twabonye uburyo igihugu cyasenywe n’uburyo cyubatswe nanjye mpita niyemeza kugira icyo nkora kugira ngo ntange umusanzu wanjye mu kubaka igihugu, no guharanira ko ibyabaye bitazongera kubaho ukundi."

Hagenimana avuga nasubira aho atuye azakusanya abasaza n’urungano akababwira ko nta muhutu, nta mututsi, nta mutwa, ahubwo bose ari Abanyarwanda.

“Nahunze igihugu cyanjye ntakabaye ngihunga"

Nyirarukundo Bora nawe witabiriye itorero, avuga ko yababazwaga no kuba yarakuriye mu buhungiro atagakwiye guhunga igihugu cye.

We agira ati “Jye nasanze ndi mu bagezweho n’ingaruka za Jenoside kuko sinakuriye mu Rwanda.

Nahungishijwe igihugu cyanjye, nakabaye narakuriye mu Rwanda. Nahunze igihugu cyanjye ntakabaye ngihunga."

Nyirarukundo akomeza avuga ko iri torero barigiyemo bagifite imyumvire yo kubonamo undi ubwoko, ariko mu cyumweru kimwe bamaze, bakaba barasanze bahuriye ku bunyarwanda.

Abaturutse mu mahanga biyemeje kunyomoza abasebya u Rwanda

Mu itorero ryiswe “Urunana rw’Urungano Inkomezamihigo”, harimo 69 baturutse mu bihugu 13, ari byo Mozambike, Zambiya, Kameruni, Maroc, u Burusiya, u Bubiligi, u Bushinwa, Kenya, Uganda, Tanzaniya, Ghana, Gambiya na Suwazilandi.

Kamariza Nkusi Winnie waje mu itorero aturutse muri Kenya, avuga ko icya mbere cyamutangaje yaje azi ko aje kwiga igisirikari nk’uko abantu babimubwiraga, ariko ngo yasanze inyigisho zihatangirwa ari ingirakamaro.

Ati "Hanze y’igihugu baba bakubwira ngo mu Rwanda haracyariyo Jenoside, haracyariyo ubwoko, bakureba mu isura bakakwita umututsi cyangwa umuhutu.

Ariko hano mu itorero batwigishije kutumva abavuga ibyo no kutabiha agaciro, ahubwo tugaharanira kubaka u Rwanda.

Mugenzi we witwa Nshimiyimana Jean Pierre waje aturutse mu gihugu cya Tanzaniya, akaba ahagarariye urubyiruko muri Diaspora ya Dar es Salaam.

Yagize ati “Mu mihigo twahize, twiyemeje kunyomoza abavuga amakuru atari yo kuko usanga hari abantu bari hanze bavuga igihugu cyacu bagisebya."

Minisitiri Kabarebe ahuza amateka mabi n’ubuyobozi bubi bwariho hambere

Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe ubwo yaganirizaga uru rubyiruko ibyerekeranye n’urugamba rwo kubohora u Rwanda, yashimangiye ko amateka mabi buri wese yagarutseho mu buhamya bwe ari ingaruka z’ubuyobozi bubi.

Ati "Niba uri umwana warokotse Jenoside, ni icyo wazize. Ababyeyi bawe, benewanyu bazize ubuyobozi bubi, budakunda igihugu, butanikunda.

Min Kabarebe yabwiye urubyiruko ko ejo heza h'igihugu hari mu biganza byabo
Min Kabarebe yabwiye urubyiruko ko ejo heza h’igihugu hari mu biganza byabo

Niba uri umwana ukomoka ku babyeyi bakoze Jenoside, bakayihanirwa, ikibazo wagize ni kimwe gusa.

Ni uko ababyeyi bawe bazize abayobozi babi, babashyize muri gahunda mbi, kubera inyungu zabo, nawe ukagerwaho n’ingaruka z’ubwo buyobozi bubi.

Minisitiri Kabarebe, yabwiye urwo rubyiruko ko igihugu cyabohowe n’urubyiruko, arusaba kudaheranwa n’amateka mabi yaranze igihugu, ahubwo arushishikariza gusigasira ibyagezweho.

Yabasabye kandi kurushaho kubiteza imbere ndetse no kwirinda ko hari uwabisenya babona.

Mu gusoza itorero hafashwe ifoto y'urwibutso
Mu gusoza itorero hafashwe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Afande James ndamukunda cyane ahora ampa ikizere kejo hazaza hange Imana izampfashe umunsi umwe nzamubone tuganire. In shaa Allah

Azamou yanditse ku itariki ya: 15-12-2016  →  Musubize

Jye nemera Kabarebe rwose ukuntu ahora aduha impanuro akanatubwira ubutumwa bwubaka roho. Imana yaduhaye abayobozi beza twaritomboreye pe.

Fillette yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Ababyeyi baraduhemukiye bishora mu bwicanyi, batuma dusigarana icyasha, ariko nibura turashima leta y’ubumwe yaduhaye ijambo, ikanadutinyura kuba twajya ahagaragara tukanagira ijambo kubera gahunda ya Ndumunyarwanda. 2017 Ntituziteshe amahirwe yo gukomeza Imihigo turi kumwe n’umuyobozi wacu twikundira Paul kagame

Nyira yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Imana ishimwe ko urubyiruko rw’urwanda ruri mu maboko meza y’ubuyobozi bwiza. Kera ivangura moko ryari ryaramunze urubyiruko none ubu nibo bumva neza gahunda ya ndi umunyarwanda icyo aricyo! Bravo RPF Inkotanyi yomoye ibikomere bya benshi.

mayira yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Urubyiruko nirwo maboko y’igihugu, duharanire gukora cyane tuzamure urwatubyaye, duharanire ko ibyabaye bitazongera. Twiyubakire ejo hazaza heza.

kanakuze yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Urubyiruko rwakoreshejwe mu gushyira mu bikorwa jenoside, ariko ubu nibura nirwo ruharanira kuba mu gihugu cyiza! Nabyo ni ibyo kwishimirwa.

Nyandwi yanditse ku itariki ya: 14-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka