Urubyiruko rurasabwa kuba umufatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa

Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Ngoma rurasabwa kuba abafatanyabikorwa mu kurwanya ihohoterwa, batanga amakuru ku gihe.

CSP Rose Muhisoni yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa.
CSP Rose Muhisoni yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa.

Ibi abanyeshuri basaga 1000 babisabwe tariki 18 Kamena 2016, mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umwana, bwateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’Igihugu na “Club Urumuri Women” y’abagore bakorera mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro ry’Iburasirazuba (IPRC - East).

Abitabiriye ubu bukangurambaga bavuga ko muri iryo hohoterwa harimo ikibazo cy’abana bakurwa mu mashuri bakajyanwa mu mirimo, icuruzwa ry’abana b’abakobwa ndetse n’irituruka ku makimbirane yo mu miryango.

Chief Spt. Rose Muhisoni, Umuyobozi Wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Polisi n’abafatanyabikorwa, avuga ko ihohoterwa ridashobora gucika abantu bose batabigizemo uruhare, ari na yo mpamvu urubyiruko rusabwa kurwanya ihohoterwa.

Ati “Twese niduhaguruka, tukumva ko tugomba kuba abafatanyabikorwa b’inzego z’umutekano n’iz’ibanze, ihohoterwa rizashira. Guhugura uru rubyiruko ku ihohoterwa, turizera ko aho bazabibona, bazahita bamenya ko ari ihohoterwa maze babivuge muri Polisi n’ahandi.”

Aha bari mu rugendo rwo kwamagana ihohoterwa ryibasira abagore n'abana.
Aha bari mu rugendo rwo kwamagana ihohoterwa ryibasira abagore n’abana.

Umutoni Ernestine, uyobora “Urumuri Women’s Club”, avuga ko gutegura ubukangurambaga babitewe n’ihohoterwa bagenda babona rikorerwa abana n’abagore mu muryango, bikagira ingaruka n’igihe bari ku mashuri.

Agira ati “Nk’aho dukorera muri IPRC – East, ingaruka z’ihohoterwa ku banyeshuri ziraboneka. Hari abagira ibibazo bikomeye kandi bitakagombye, bamwe bagahagarika amashuri, ariko ubu bari kugaruka. Ibi byose ni byo byaduhaye igitekerezo cyo kumva ko twashyira imbaraga mu kurirwanya.”

Niwubaruta Nunu Winny, umunyeshuri muri IPRC - East, avuga ko nyuma y’ubu bukangurambaga, urubyiruko ruzagira uruhare rufatika mu gukumira ihohoterwa mu buryo butandukanye.

Yagize ati “Dutanze amakuru hakiri kare tukagaragaza ababyeyi bahohotera abana,kuko tuba tubazi, n’abakura abana mu mashuri babajyana mu mirimo, byacika kuko bahanwa n’abandi batekerezaga kubikora bagatinya.”

Abanyeshuri bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwo kwamagana ihohoterwa mu byiciro bitandukanye.
Abanyeshuri bari bitwaje ibyapa biriho ubutumwa bwo kwamagana ihohoterwa mu byiciro bitandukanye.

Yakomeje agira ati “Mbona icyakorwa ngo ihohoterwa ricike ari ugukomeza gushyiraho ubukangurambaga buhagije kuko hari n’abarikorerwa batazi ko ari ryo, bigatuma ritamenyekana.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko mu mwaka wa 2016, abana 255 bahohotewe. Ku bufatanye n’inzego z’umutekano, hamaze kugarurwa abana bagera ku 160 bavanywe bu bihugu byo hanze bari bagiye gucuruzwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka