Urubyiruko rukwiye kwifashisha interineti rukumira abapfobya Jenoside

Abanyeshuri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Amajyepfo barasabwa gukoresha interineti bagahangana n’abayikoresha bapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Depite Nyirabega Eutalie arasaba urubyiruko guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi
Depite Nyirabega Eutalie arasaba urubyiruko guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi

Babisabwe mu biganiro byagiye bibera mu mashuri makuru na za kaminuza mu mpera z’icyumweru gishize.

Ibi biganiro byari bigamije kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside, wizihizwa tariki 09 Ukuboza buri mwaka.

Depite Nyirabega Eutalie waganiriye n’abiga muri IPRC y’Amajyepfo yabasabye gukanguka bakitabira gukoresha interineti neza, basoma kandi bakanagorora ibivugwa nabi.

Aha yavugaga cyane ku mbuga nkoranyambaga, abaharabika u Rwanda ndetse banapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, asaba ko bajya banabasubiza babereka ukuri kw’ibyabaye.

Yagize ati”Icya mbere ni ukumenya ngo ibyo wasomye,uwabyanditse yari agamije iki,ukamenya ushaka gucamo abanyarwanda ibice,ushaka gupfobya Jenoside,ariko igikomeye kuruta ni uko unamusubiza”.

Aba banyeshuri nyuma y’ibiganiro batangaje ko bungutse ubumenyi ku buryo ipfobya n’ihakana rya Jenoside bikorwa.

Bavuga ko biyemeje kujya nabo bandika basubiza abanyamahanga, cyangwa abanyarwanda baba mu mahanga birirwa baharabika u Rwanda,bagamije gupfobya no guhakana Jenoside.

Abanyeshuri biyemeje guhangana n'abapfobya Jenoside babinyujije kuri interineti
Abanyeshuri biyemeje guhangana n’abapfobya Jenoside babinyujije kuri interineti

Ikindi biyemeje ni uko bagomba guhugurana hagati yabo, kugirango hatagira uwabihishamo afite bene uwo mutima wogupfobya no guhakana Jenoside,nk’uko bivugwa na Aloys Tuyishime.

Ati”Hari abandika bavuga ibibi,ariko natwe dufite ubushobozi bwo kwandika tubabeshyuza,tukabereka ukuri kugaragara,tukagaragariza amahanga ko ibyo abo bandika ari ibinyoma”.

Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside(CNLG), yasabye za Kaminuza n’amashuri makuru yo mu Rwanda, kujya bafata akanya bakaganira ku cyaha cya Jenoside, mu mwaka wa 2012.

Ni igikorwa kiba buri mwaka tariki ya 09 Ukuboza, umunsi isi yose yibuka amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside.

Aya masezerano yasinywe n’inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye, tariki 09 Ukuboza 1948.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka