Urubyiruko rufite amahirwe yo guhitamo ko Jenoside itakongera –Minisitiri Uwacu

Minisitiri w’umuco na Siporo Uwacu Julienne avuga ko uyu munsi urubyiruko rufite amahirwe yo guhitamo ikiri icyiza harwanywa Jenoside.

Esther Mujawayo (ufite indangururamajwi)
Esther Mujawayo (ufite indangururamajwi)

Ibi yabigarutseho muri gahunda yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yiswe ‘Café littéraire’ yabereye mu nzu mberabyombi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’amahoro, yanitabiriwe na Madame Jeannette Kagame kuri uyu wa 25 Gicurasi 2017.

Muri uyu muhango umunyarwandakazi Esther Mujawayo umwe mu bashinze umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside ‘Avega Agahozo’, akaba n’umwanditsi w’ibitabo yise “SURVIVANTES (Rwanda- Histoire d’un Génocide)” na “La fleur de Stéphanie”, yari yitabiriye uyu muhango.

Yari kumwe kandi n’umwanditsi w’Umunya-Cameroun Yann Gwet, aho baganiriye ku bitabo banditse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mujawayo yagarutse ku bintu byinshi byamuteye kwandika ibi bitabo, cyane cyane igitabo cye cya mbere, aho yavuze ko nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, kimwe n’abandi benshi yumvaga ubuzima nta cyanga bugifite, aho abantu bari barambuwe agaciro, bakicwa nk’inyamaswa.

Madame Jeannette Kagame (hagati) Minisitiri Uwacu Julienne (iburyo) na Dr Bizimana Jean Damascene (CNLG)
Madame Jeannette Kagame (hagati) Minisitiri Uwacu Julienne (iburyo) na Dr Bizimana Jean Damascene (CNLG)

Ibi byose avuga ko byavuye ku kuba Abanyarwanda bari baramaze guta indangagaciro zabo, yumva ni ngombwa kugaragaza aya mateka.

Yagarutse kandi ku kuba ababyeyi b’Abanyarwanda bakigenda buhoro mu kuganiriza aya mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abana babo.

Kuri iki kibazo Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ababyeyi bamwe bahitamo kubiganira n’abo byabayeho babisangiye, ahanini bitewe n’uko bagifite ihungabana ku byababayeho byari birenze kamere, bityo bagashaka kurinda abana babo ko nabo bahura n’uwo mubabaro.

Aha ariko yanaboneyeho asaba Mujawayo kugira inama Abanyarwanda ku buryo bwakoreshwa kugirango ababyeyi batinyuke, bityo bikomeze gufasha mu bumwe n’ubwiyunge.

Madame Jeannette Kagame muri café littéraire
Madame Jeannette Kagame muri café littéraire

Mujawayo usanzwe akora mu buvuzi bw’indwara zifitanye isano n’izo mu mutwe, (psychothérapeute), yavuze ko ahanini ari ugukomeza gushishikariza ababyeyi gutinyuka bakaganiriza abana, ariko kandi akanemeza ko hari byinshi bigaragaza ko Abanyarwanda bari mu nzira nziza y’ubumwe n’ubwiyunge.

Minisitiri Uwacu Julienne ahamya ko urubyiruko rushobora kurwanya ko Jenoside yongera kubaho
Minisitiri Uwacu Julienne ahamya ko urubyiruko rushobora kurwanya ko Jenoside yongera kubaho

Minisitiri Uwacu Julienne we avuga ko urubyiruko rufite amahirwe yo kugira ubuyobozi bwiza, burwereka ikibi n’icyiza, bityo bakaba bafite guhitamo baba barabwiwe amateka n’ababyeyi cyangwa batarayabwiwe.

Ati “Ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwaduhaye amahirwe yose yo kumenya icyo dukwiye gukora, urubyiruko rero rukwiye kwihitiramo aka kanya ikiri icyiza tukarwanya ko ibyabaye byakongera kubaho mu Rwanda.”

Dr Bizimana Jean Damascene
Dr Bizimana Jean Damascene
Yann Gwet
Yann Gwet
N'urubyiruko rwitabiriye
N’urubyiruko rwitabiriye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka