Kiliziya Gatolika mu gufasha urubyiruko kurangwa n’urukundo

Mu ihuriro ry’urubyiruko 2400 rusengera mu idini ya Gatolika rwaturutse mu bihugu bine bihana imbibe n’u Rwanda, rwasabwe kurangwa n’ibikorwa by’urukundo.

Hari hateraiye imbaga y'abakirisitu.
Hari hateraiye imbaga y’abakirisitu.

Musenyeri wa Diyoseze Katorika ya Butare Phillipe Rukamba, yabivuze ubwo yatangizaga iri huriro ry’iminsi ine tariki 24 Ugushyingo 2016, mu karere ka Rwamagana.

Yavuze ko bazaryigiramo byinshi birimo uburyo bagomba kwitwara bakanakuda igihugu banagikorera ibikorwa byiza bigiteza imbere kuko aribo mizero y’ejo hazaza.

Ati “Nk’urubyiruko mu gomba gukora ibikorwa byiza by’urukundo aho mujya hose rujye rubaranga, ikindi ibikorwa byiza muzakora nibyo bizatuma tugira igihugu cyiza ndetse n’isi nziza.”

Abihaye Imana bari bitabiriye iri huriro.
Abihaye Imana bari bitabiriye iri huriro.

Urubyiruko rwitabiriye iri huriro ruvuga ko ruzahungukira byinshi birimo kumenyana hagati yabo n’inyigisho zibafasha guhinduraimyumvire n’imyitwarire yabo, nk’uko Bihoyiki Damascene uhagarariye urubyiruko mu Rwanda abitangaza.

Zimwe mu nyigisho bahawe harimo kwirinda ingeso mbi zo kwishora mu busambanyi, gukundana hagati yabo no gukunda igihugu kuko urukundo arirwo rutuma babasha kwitanga mu bikorwa binyuranye.

Donatus Birindwa umunyekongo witabiriye iri huriro avuga ko ubu ari igihe cyo kwegera Imana no kongera ubumwe hagati y’ibihugu byombi.

Yishimiye ko hari bimwe mu bikorwa bazakorera muri aka karere birimo kubaka igihugu aho bazifatanya n’abahatuye mu muganda rusange.

Ihuriro ry’urubyiruko ryatangiye mu mwaka wa 2005 mu Rwanda rigenda ribera mu maparuwasi atandukanye iri huriro ririr kubera mu karere ka Rwamagana ku nshuro ya 15 abakirisitu bo mu bihugu by’abaturanyi Uganda, u Burundi, Tanzaniya na Congo nabo babkaba bitabiriye iri huriro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka