Urubyiruko 10 rwabaye Indashyikirwa rwahembwe n’Imbuto Foundation
Madame Jeannette Kagame umuyobozi wa Imbuto Foundation yongeye guhemba urubyiruko rwabaye indashyikirwa mu bikorwa bitandukanye, kandi bigafasha abandi banyarwanda.
Mu bagera ku 10 bahembwe, harimo Bahati Vanessa washinze ikigo Jordan Foundation gifasha abana bafite ubumuga bwo kutabona, hahembwa kandi umuhanzi Gael Faye uba mu Bufaransa kubera ibihangano bye n’igitabo cye ahanini (Petit Pays) cyegukanye ibindi bihembo mpuzamahanga.
Hahembwe Ange Uwamahoro umusizi uba muri America kubera imbaraga ashyira mu guteza imbere umuco w’igihugu cye, hahembwa Laetitia Umubyeyi wize ibijyanye n’amashanyarazi agafasha abaturage aho atuye muri Kirehe kuyageraho.
Hahembwe Irene Mizero (Mizero Care Foundation) ufasha urubyiruko gukira ibikomere by’ubuzima bahuye nabwo no kongera kwisanga mu muryango, hahembwe kandi Moses Gashirabake na Jaures Habineza urubyiruko ruba muri Canada rwakoze umushinga w’ihuriro ry’urubyiruko rw’u Rwanda rubayo n’uruba mu Rwanda.
Abandi bahembwe ni Alain Shumbusho wakoresheje ikoranabuhanga mu gushinga uburyo bufasha abanyarwanda kwizigamira, hahembwa Marcel Mutsindashyaka na Samba Cyuzuzo bashinze ikinyamakuru Umuseke, hahembwa na Patrick Buchana watangije AC Group yazanye uburyo bwo kugenda muri Bus muri Kigali hifashishijwe ikarita z’ikoranabuhanga.
Madame Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko ibikorwa byarwo ari ishema ry’igihugu kandi ko kubagenera ibihembo nk’ibi ari ukubagaragariza ko igihugu kibona ubwitange bwabo kinabashima, ariko kandi hagamijwe no gukomeza kubatera ishyaka.
Yagize ati “Aya mashimwe ni uburyo bwo kongera kubatera ishyaka mu byo mukora bifitiye akamaro igihugu kuko bigaragara ko urubyiruko rushoboye, kandi ko benshi bazabareberaho”.
Yasabye abahembwe ko ibi bihembo byarushaho kubongerera imbaraga zo guhanga ibishya bitera igihugu ishema, bakarushaho gutera imbere mu bikorwa byabo.
Ati “Muri ingero nziza zigaragaza ko guha imbaraga urubyiruko Atari ukuzipfusha ubusa kuko mutanga icyizere cy’impinduka nziza mu bihe biri imbere”.
Kuva mu mwaka wa 2007 ibi bihembo batanga buri myaka ibiri ubu bimaze guhabwa abakobwa 22 n’abasore 15 bahanze ibishya bikagirira akamaro Abanyarwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|