Urubanza rwa Diane Rwigara n’abo mu muryango we rwongeye gusubikwa

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwongeye gusubika urubanza ruregwamo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara.

Diane Rwigara n'abo mu Muryango we bava mu rukiko nyuma yo gusubika urubanza baregwamo
Diane Rwigara n’abo mu Muryango we bava mu rukiko nyuma yo gusubika urubanza baregwamo

Urwo rubanza rwongeye gusubikwa ku busabe bwa Me Buhuru Pierre Celestin wunganira abaregwa, wavuze ko atarabona dosiye y’abo yunganira kugira ngo abashe gusesengura neza ibyo baregwa.

Me Buhuru yabwiye urukiko ko mu gihe atarabona bimwe mu bimenyetso bijyanye n’ibyo abo yunganira baregwa, bigoye ko yabunganira.

Muri ibyo bimenyetso yifuza ngo harimo urutonde Diane Rwigara yatanze muri Komisiyo y’Amatora (NEC), ubwo yashakaga kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, rugaragaraho imyirondoro y’abamusinyiye kandi barapfuye.

Urwo rutonde rukaba ari ikimenyetso ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano akurikiranweho.

Harimo kandi n’ubutumwa bwa Whatsapp n’amajwi akubiye mu byo abo yunganira baregwa, nabyo akaba yifuza ko babimugezaho kugira ngo nabyo abisesengure.

Ngo arifuza no kwerekwa imyanzuro y’ubushinjacyaha, ngo kuko ari ryo pfundo rigaragaza byimbitse impamvu zikomeye zituma abo yunganira bakekwaho ibyaha.

Ashingiye kuri ibyo byifuzo, yasabye urukiko ko rwasubika urwo rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, rugasubukurwa mu minsi itanu amaze kubona ibikubiye muri dosiye y’abo ahagarariye.

Ubushinjacyaha ntibwemeranije n’ubusabe bwa Me Buhuru, buvuga ko kuba atarabona imyanzuro y’ubushinjacyaha ari ubushake buke bwe, ngo kuko iyo myanzuro igaragara mu rubuga (System) ubushinjacyaha buhuriramo n’abunganira abaregwa.

Ubushinjacyaha buvuga kandi ko ubusanzwe urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ubusanzwe ruba rwihutirwa, bityo ngo iminsi itanu Me Buhuru yasabaga yaba ibangamiye amategeko.

Ubushinjacyaha kandi bwanatangaje ko butazigera butanga dosiye uko yakabaye ngo kuko aho igeze ari ibanga. Ibi ngo bigamije kutagaragaza abatangabuhamya kandi urubanza rutaragera mu mizi.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kugeza ubu dosiye ari iyabwo kuko butararegera urukiko mu mizi, bunavuga ko igihe cyose Me Buhuru yabikenera bazamwereka dosiye n’imyanzuro ariko butayimuha kubera aho iperereza rigeze.

Adeline Rwigara ahabwa ijambo mu rukiko, nawe yunze mu rya Me Buhuru ubunganira avuga ko bakwiye guhabwa dosiye ikubiyemo ibyo baregwa bakamenya ishingiro ryabyo, ngo kuko kugeza ubu batazi ibyo bakurikiranyweho.

Ubushinjacya bushingiye ku byo Adeline Rwigara yatangaje, bwahise buvuga ko ibyo avuze atari ukuri ngo kuko babamenyesheje bihagije ibyo baregwa.

Nyuma yo kumva impande zose, Umucamanza yavuze ko urukiko rutategeka guha dosiye Me Buhuru ngo mu gihe igaragara mu rubuga ahuriramo n’abashinjacyaha.

Umucamanza yanavuze ko kuba abaregwa bavuga ko batazi ibyo baregwa na byo nta kuri kurimo, ngo kuko muri dosiye yabo hagaragaramo inyandiko mvugo y’ibazwa ryabo.

Urukiko rwahise rusubika urubanza,ruha Me Buhuru iminsi ibiri yo kwiga kuri dosiye y’abo yunganira mu mategeko, ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017, urubanza rugakomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikitengerezo chumugi abanu bakunda kukulikira abandi.biifatiye.gusa.njewe birandangaja kuburgio nimbobo.ziichize kuberaubuzima bwanje.nonese.bamenye ibyabo.barekane nubuzimabwanje ra.jewendiumwana nakurie ichigari nikuvugango banyeibyabo barekane nauyubatazi.amanzina ni volontededieu.zirhebana?

volontededieu bulonza yanditse ku itariki ya: 7-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka