UNDP isanga gutera imbere k’u Rwanda biva ku miyoborere myiza

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), risanga ibanga rituma u Rwanda rwihuta mu iterambere ari imiyoborere myiza ishyira imbere abaturage.

Abashyitsi baturutse muri UNDP baganira n'abayobozi ba RGB
Abashyitsi baturutse muri UNDP baganira n’abayobozi ba RGB

Byavuzwe na Abdoulaye Mar Dieye, Umuyobozi wa UNDP mu gace ka Afurika, ubwo we n’itsinda ayoboye riri mu ruzinduko mu Rwanda, basuraga Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), kuri uyu wa 18 Nyakanga 2016.

Uwo muyobozi yavuze ko yazanywe mu Rwanda no kureba uko ruyobowe cyane ko ngo abona rwihuta mu iterambere.

Yagize ati “Najyaga nibaza ikirungo u Rwanda rukoresha ngo rwihute mu iterambere, none nkurikije ibyo naganiriye n’ubuyobozi bwa RGB, nsanze ibanga ari imiyoborere myiza y’igihugu.

Leta ikorera mu mucyo, ikagaragariza abaturage ibibakorerwa, ni umwihariko w’u Rwanda”.

Yongeraho ko kuri we u Rwanda rukwiye kubera urugero Afurika yose mu bijyanye n’imiyoborere, agasaba urubyiruko kuzandika ibitabo kuri Perezida Kagame n’u Rwanda, kugira ngo ibyo yakoze bizajye bifasha n’abandi.

Prof Shyaka Anastase, Umuyobozi mukuru wa RGB, avuga ko ahanini icyabagenzaga ari ukwirebera ko ibyo babonaga mu maraporo bijyanye n’ibihari.

Ati “Bashakaga kureba imiyoborere yacu uko ihagaze cyane cyane ibyo RGB dukora, bibanda ku byo dufatanyamo.

Bajyaga babishima mu maraporo tubaha, nk’uburyo twongerera ubushobozi imiryango itari iya Leta ndetse n’itangazamakuru, cyane ko UNDP yita ahanini ku iterambere ariko ikibanda ku miyoborere”.

Akomeza avuga ko muri rusange bashimiye ibyo babonye kuko bijyanye n’ibyo babonaga mu mpapuro, ikindi kandi ngo bakaba banemeye ko bazakomeza gukorana n’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka