Umwimerere w’u Rwanda ‘Isange One Stop Centers’ ubaye Nyafurika

Ibihugu bya Afurika bigiye gukurikiza umwimerere w’u Rwanda mu gushyiraho ibigo byita ku bagore n’abakobwa bahuye n’ihohoterwa, ‘Isange One Stop Centers’.

Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y'uburinganire n'iterambere ry'umyuryango Umutoni Gatsinzi Nadine amurika igitabo gikubiyemo imikorere ya Isange One Stop Centers
Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’uburinganire n’iterambere ry’umyuryango Umutoni Gatsinzi Nadine amurika igitabo gikubiyemo imikorere ya Isange One Stop Centers

Inama nyafurika yiga ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa, yasojwe kuri uyu wa kabiri, mu myanzuro 14 yafashe, harimo n’uwo gukwirakwiza Ibi bigo muri Afurika.

Umwanzuro wa karindwi muri yo ugira uti”Inama nyafurika y’abagore bari mu nzego z’umutekano yiyemeje gukora ubuvugizi no gushyigikira ishyirwaho ry’ibigo bikora nka Isange One Stop Center y’u Rwanda mu bihugu by’ibinyamuryango”.

Ukomeza ugira uti “Bizakoresha uburyo butandukanye mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa”.

Ibi bigo ubusanzwe byakira abagore n’abana bahuye n’ihohoterwa bikabavura, bikabagira inama zirimo kubahumuriza, ndetse bikabafasha kubona ubutabera kuko bikurikirana ababahohoteye.

Abagore bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika baje mu nama i Kigali bamaganye ihohoterwa
Abagore bo mu bihugu bitandukanye muri Afurika baje mu nama i Kigali bamaganye ihohoterwa

Umuhuzabikorwa w’ibigo bya Isange, SP Shafiga Murebwayire, avuga ko iri hohoterwa rikigaragara kuko kugera mu mpera z’umwaka wa 2015 kuri kimwe muri ibi bigo kiri ku Kacyiru, hakirirwaga abagera ku 10 ku munsi.

Abatanze ubuhamya baturutse hirya no hino muri Afurika, nabo barahamya ko ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa riri ku rugero rukabije mu bihugu baturukamo.

Mu minsi ibiri abagore bari mu nzego z’umutekano z’ibihugu bya Afurika bari bamaze mu Rwanda, bafashe n’umwanya wo kwamagana ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa.

Babinyujije mu rugendo bakoze ruva ku Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko kugera aho bakoreye inama muri ‘Convention Center’.

Urugendo rwo kurwanya ihohohterwa
Urugendo rwo kurwanya ihohohterwa

Inama nyafurika y’abagore bari mu nzego z’umutekano ivuga ko izageza ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa mu Nteko y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe izaterana mu mwaka utaha.

Aha ngo ni ukugira ngo igire imyanzuro mishya ifata ikurikije amasezerano bapfundikiye i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka