Umwe mu bakekwaho kwica Cpl Habarugira Jean Damascene yafashwe

Ubushinjacyaha bukuru buratangaza ko ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Caporali Habarugira Jean Damascene wahoze mu ngabo z’igihugu, yamaze gutabwa muri yombi na Polisi y’igihugu.

Umuvugizi w'ubushinjacyaha Faustin Nkusi yatangaje ko mu minsi mike ukekwaho kwika Cpl Habarugira azashyikirizwa urukiko
Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi yatangaje ko mu minsi mike ukekwaho kwika Cpl Habarugira azashyikirizwa urukiko

Faustin Nkusi Umuvugizi w’ubushinjacyaha, yabwiye Kigali Today ko idosiye y’uyu ukekwaho ubwicanyi yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, ku buryo mu minsi iri imbere azashyikirizwa urukiko akazaburanishwa kuri icyo cyaha, akagaragaza na bagenzi be bagifatanyije, cyabahama, bakagihanirwa.

Caporali Habarugira yari umusirikare wavuye ku rugerero, yari atuye i Remera mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Uburasirazuba.

Nyuma yo kwicwa byatangajwe ko umurambo we waje gutoragurwa mu Karere ka Bugesera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ndashima cyane police y,urwanda umurava ugira m,ukurinda umutekano no kurwanya abagizi banabi uwu musore ukekwa nahamwa n,icyaha azakanirwe urumukwiye

habimana yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

rwose uyuhizi wanabi nahanywe byintangarugero

jeanne yanditse ku itariki ya: 19-05-2017  →  Musubize

Birababaje Nahanwe Byintangarugero

Dusingizimana Flugense yanditse ku itariki ya: 25-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka