Umwanda bafite mu bwiherero uteye impungenge

Abadepite banenze bamwe mu baturage b’Akarere ka Kirehe bafite umwanda mu bwiherero kuko ngo bishobora kubatera indwara zitandukanye.

Abatepite banenze isuku nke basanganye abaturage
Abatepite banenze isuku nke basanganye abaturage

Depite Mwiza Esperence, umwe mu bari mu ruzinduko muri aka karere, baganira n’abaturage, yavuze ko umwanda babonye mu bwiherero bw’abaturage uteye impungenge.

Yagize ati “Nagize umwanya wo gusura abaturage,ngenda umuhanda wose ngera ku mupaka wa Rusumo,narebye ubwiherero ngira ubwoba,ntibukinze ntibusakaye buranduye.

Ese mubigenza mute ko nabonye n’uturyango tureba mu muhanda,ese ni akahe gaciro mwihesha imbere y’abanyamahanga?”.

Bamwe mu baturage bavuga ko kuba hari abatita ku isuku babiterwa n’imyumvire mibi abandi ngo bakabiterwa n’ubushobozi buke, nk’uko Rudashyama Marc abivuga.

Ati“Ni ubujiji bakumva bitari ngombwa ko aho kwiherera hagira isuku, ariko hari abandi babiterwa n’amikoro make kuko umusarani utwara byinshi, kuwucukura, isakaro kuwukinga birahenze.

Nkanjye urenda kungwaho kubera ubushobozi buke, ubu naramugaye nta mbaraga nabona zo kuwicukurira”.

Bumwe mu bwiherero bw'abaturage bufite umwanda ntibugira imiryango
Bumwe mu bwiherero bw’abaturage bufite umwanda ntibugira imiryango

Muri raporo abadepite bagejeje ku buyobozi bw’akarere,basabye ko ikibazo cy’isuku nke mu baturage cyakemurwa mu maguru mashya mu kwirinda indwara z’ibyorezo.

Muzungu Gerald Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, avuga ko hari byinshi bikorwa ngo abaturage birinde umwanda, ikibazo kikaba imyumvire mibi y’abaturage.

Avuga ko bafatanyije n’inzego z’ibanze bamaze iminsi basura abaturage, babakangurira isuku n’ibindi, ariko nyuma bahava abaturage bakongera bagakora nka mbere.

Ati “Umuturage uramwigisha uyu munsi akakwereka ko muri kumwe,nyuma y’icyumweru wasubirayo ugasanga mu byo yasabwe nta na kimwe yubahirije.”

Bimwe mu bindi bibazo abadepite basezeranyije baturage gukorera ubuvugizi ni iby’abana bata ishuri bivuye ku babyeyi, imanza zitinda gucibwa na ruswa muri gahunda ya Girinka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nk’uko habayeho gahunda yo guca nyakatsi ku mazu no ku buriri, hakwiye kubaho na gahunda yo kubaka toilette no gukosora ingirwa toilettes. Iyo ugeze mu giturage ukareba toilettes zabo ugira ubwoba n’isesemi.

umusomyi sarah yanditse ku itariki ya: 29-09-2016  →  Musubize

Ikibazo cy’umwanda kigaragara hafi mu turere tugize ighugu .kandi abaturage barigIshijwe bihagije ariko ntampinduka ziri kugaragara isuku nijye mumihigo nibinaba ngombwa hashyirweho ningengo y’imari aha ndavbivugira ko hashyizweho club z’ubuzima ariko ziheruka zitorwa ntamahugurwa bahawe ngo bamenye ikigomba gukorwa .nta manama yabo ajyaba yega ntanaraporo zizwi batanga usanga hifashishwa abajyanama b’ubuzima kandi haratowe club izo ni ntege nke mbona zagaragaye mu guha agaciro isuku murabizi ko abajyanama bafite inshingano nyinshi KandI banaziherebwa amahugurwa isuku se izaba iyande?izajya ivugwa hitegurwa abashyiitsi cyangwa haje imihigo?nabyo usange babibaza umukozi ubishizwe ku rwego Rw.ikigo nderaabuziima we atagira abo abibaza kurwego ry,imidugudu ?

rugamba yanditse ku itariki ya: 28-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka