Umwana yabwiye Guverineri ikibazo cye bamwe baraturika bararira

Umwana w’umukobwa byagaragaraga ko avuye ku ishuri, yagejeje kuri Guverineri w’Intara y’uburengerazuba ikibazo cyo kutamenya inkomoko ye, bamwe kwihangana birabananira baraturika bararira.

Afite ikibazo cyo kwiyandikisha mu bitabo by'irangamimerere kuko atagira se ntanamenye nyina wamubyaye.
Afite ikibazo cyo kwiyandikisha mu bitabo by’irangamimerere kuko atagira se ntanamenye nyina wamubyaye.

Byabaye ubwo Guverineri Caritas Mukandasira yari ahaye umwanya abaturage ngo bamubaze ibibazo, mu Murenge wa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 23 Kamena 2016 aho bita mu Gisakura.

Ntibyari byoroshye kwiyumvisha icyo umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 15 wambaye imyenda igaragaza ko ashobora kuba yiga, ijipo ya kaki n’ishati y’umweru, agiye kubaza Guverineri.

Mu ijwi rituje, yasabye Guverineri kumufasha kubona uko yabasha kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere kuko kugeza ubu atazi inkomoko ye.

Yagize ati “Sinzi mama wambyaye gusa yambyaye atabana na papa, papa na we yaje gupfa atanyandikishije!”

Yakomeje agira ati “Iyo ngiye kwaka ibyangombwa bambwira ko nzana abantu bane bo mu muryango wa papa, kandi ntabo akigira habe n’umwe, aho mama akomoka simpazi n’abo bavukana simbazi, umuryango undera na wo ntacyo ubiziho”.

Uyu mwana w’umukobwa akimara kuvuga aya magambo abantu benshi bahise bimyoza, ndetse abafite imitima yoroshye amarira atangira gushoka ku matama.

Guverineri Mukandasira yahise asaba ko ikibazo cy’uwo mwana w’umukobwa cyakurikiranwa akazabasha kwandika mu bitabo by’irangamimerere.

Ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Bushekeri, Ntagayisha Claude, yavuze ko bagiye gukora iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko ye.

Ngo bazamufasha gutanga ikirego mu rukiko kugira ngo azabashe kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere, ariko amwizeza ko irangamuntu yo nayikenera azayihabwa.

Yagize ati “Aracyari umwana tuzamufasha kugeza ikirego mu rukiko, abashinzwe ubufasha mu mategeko mu karere, MAJ, natwe tugiye gukora iperereza duhereye mu mudugudu kugira ngo tumenye inkomoko ye n’ababyeyi be aziyandikaho ariko nakenera indangamuntu yo tuzayimuha”.

Bivugwa ko uyu mwana yaba yaratawe na nyina akamusigira se, uyu mwana ntazi nyina ntazi n’amazina ye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

uwo mwana afashwe atiko umuryango arererwamo nawo warabyihereranye

kind yanditse ku itariki ya: 25-06-2016  →  Musubize

Uwo mwana yararenganye cyane pe,ese kuki abo bamurera batabimufashijemo hakiri kare? gusa bigaragarako ubuyobozi bwo hasi bwari buzi icyo kibazo ark ntibukiteho nukuri nanjye ndabasaba mwebwe mukimenye mumufashe vuba gicyemuke kuko arababaye cyane gusa niyihanhane azabimenya neza kdi vuba,murakoze c

Ishimwe didier yanditse ku itariki ya: 25-06-2016  →  Musubize

Pole,nibikekwiye,akaneye ubufasha

alias yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Birababaje cyane,uwo mwana wumukobwa akwiriye gufashwa byihutirwa..

Dodos yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Ariko abayobozi bohasi bazayegereza ibukuru koko bazajya bakemura ibibazo hakirikare koko nzabandeba da

Tuyiishimebosco yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

uwomwana, akeneye kwitabwaho , ubuyobozi bumufashe, kuko birabaje.

alias yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

uwo mwana yararenganye pe!Ubwose abana nande?guverineri azamwiyandikisheho pe.

jean marie vianney MBONIGABA yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

None se kuki mutamufashije mbere hose ngo mukore iryo perereza! Mwebwe n’ugutuma ngo genda uzane ibi ntimwite ku kibazo nyamukuru umwana afite. Cyakora Gouverneur yakoze kuhagera, akomereza aho ajye n’ahandi hose.

che yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

UYUMWANA ARABABAJE NONESE NTANA MURARAWABO AZI AHANDAVUGA EXEMPLE UMUNYABYINSHI UMWEGA UMUSINGA ETC....... NINGOBWA REROKO UBWIRA UMWANA WAWE UMURARA WANYU NJYE NA HANTU NATUYE UMWANA WESE UFITE IMYAKA IRENZE 5 AZAKI UMURARAWE

N PROSPER yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

mbegaaaaaaa!!!!!!!! rwose ni bamufashe

aime yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Birababaje ni ukuri pe! ariko baramutse babonye nyina bazamuhane by’ukuri.

MUHAWENIMANA Valens yanditse ku itariki ya: 24-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka