Umwana utabonye ibikinisho iyo akuze bimuviramo guhora yigunze
Bamwe mu babyeyi bo muri Nyabihu bafite abana bavukanye ubumuga, bishimira ko bamenye gukora ibikinisho bifasha abana babo mu kwidagadura bakina.
Abo babyeyi bavuga ko amahugurwa bahawe n’umuryango utegamiye kuri Leta wita ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga ECD (Empowering Children with Disabilities) ariyo yatumye bamenya gukora ibikinisho by’abo bana no kumenya icyo byabafasha mu mikurire yabo.
Mukandekezi Elina utuye mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu avuga ko ubu yamaze kumenya gukora bimwe mu bikinisho by’abana yifashishije bimwe mu bikoresho biboneka iwabo mu giturage.
Agira ati “Gukora igikinisho cy’umwana wanjye wavukanye ubumuga bukomatanije ntibikiri ikibazo kuko ushobora gufata umwenda ushaje ukawumubangiramo umupira wabona umwanya mu gakina.”
Uwambajimana Marie Goretti nawe yahawe amahugurwa nk’ayo yo gukora ibikinisho by’abana avuga ko kwibwira ko ibikinisho by’abana bikorerwa mu mahanga gusa byari ukwibeshya.
Yunzemo ati “Binyuze mu mahugurwa twahawe twize byinshi byakorwamo ibikinisho by’abana.Urugero ushobora gufata urupapuro ukarukoramo indege ndetse n’aho bahinga amasaka ushobora gufata igikenyeri ukagikoramo aka modoka umwana agakina nta kibazo”
Turatsinze Félicien, umukozi w’umuryango ECD wita ku burenganzira bw’abana bavukanye ubumuga bukomatanije wahuguye abo babyeyi avuga ko ibikinisho by’abana bifite uruhare rukomeye mu mikurire y’ubwonko bwabo yaba abafite ubumuga cyangwa abatabufite.
Agira ati “Umwana udakina burya aba afite icyo abura. Niyo mpamvu igikinisho kimufasha mu gukura k’ubwenge bwe ndetse n’iyo akina n’ababyeyi be nabyo bimwongerera ubusabane akumva ko yitaweho.”
Yongeraho ko umwana udafashwa mu gukina ngo yidagadure,iyo akuze bimuviramo guhora yigunze kuko aba ataratojwe gukina akiri muto kugira ngo abikurane.
Ngabonziza Louis, umuyobozi mukuru wa ECD akangurira ababyeyi kugirana ubusabane n’abana bakina bifashishije ibikinisho baguze cyangwa bikoreye ubwabo mu miryango.
Umushinga wa ECD ukorera mu Turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu wita ku burenganzira b’abana bafite ubumuga ariko by’umwihariko abavukanye ubumuga bukomatanije.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|