Umwana ntiyakagombye kubura aho arererwa – MIGEPROF

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF) ihamya ko umwana utagira iwabo agomba kurerwa n’umuryango mugari cyangwa inshuti z’umuryango.

Minisitiri Esperence Nyirasafari (wambaye umwambaro urimo ibara ry'icyatsi) yasuye imurikabikorwa ry'imiryango ifasha abana
Minisitiri Esperence Nyirasafari (wambaye umwambaro urimo ibara ry’icyatsi) yasuye imurikabikorwa ry’imiryango ifasha abana

Byatangajwe ubwo Minisitiri muri MIGEPROF, Nyirasafari Esperence yasuraga imurikabikorwa ry’abana bafashwa n’imiryango itandukanye mu bijyanye n’uburenganzira, uburezi n’uburere, tariki ya 06 Ukuboza 2016.

Yakomeje avuga ko umwana adakwiriye kurererwa mu muhanda cyangwa mu bigo birera impfubyi.

Agira ati "Habaho umuryango mugari w’umuntu, tuzajya dusaba inama y’umuryango kutwereka igisubizo cy’ibabazo bihari.

Umwana ntiyakagombye kubura aho arererwa. Hari n’abaturanyi ndetse n’inshuti z’umuryango. Inshuti urapfa ikakurerera; uwo muco niwo tugiye kugarukaho.”

Amakimbirane mu ngo, ubukene ndetse no guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi, ngo nibyo nyirabayazana wo kuba abana bata ingo z’iwabo.

Minisitiri Nyirasafari yaburiye ababyeyi nkabo ko bagiye kujya bahabwa ibihano.

Nyirasafari Nyirasafari ati “Abana bari mu muhanda abenshi bafite ababyeyi, ntabwo kubyara gusa bihagije. Uwo mubyeyi yagombye kuba aryozwa kureresha umuhanda.”

Abana bagaragariza Minisitiri Nyirasafari ko bamenye ibiranga umuco nyarwanda
Abana bagaragariza Minisitiri Nyirasafari ko bamenye ibiranga umuco nyarwanda

Umwana witwa Ndateba Mico Elvis w’i Kanombe avuga ko ariko hari bamwe mu bari bagenzi be batandukanye barerwa n’abatari ababyeyi babo ugasanga babafata nabi.

Agira ati "Iki ni ikibazo tugiye kugeza ku bashinzwe umutekano kuko gikomereye bagenzi banjye benshi.”

Ku itariki ya 08 Ukuboza 2016, i Kigali hazateranira inama nkuru y’abana bahagarariye abandi mu bice byose by’Igihugu. MIGEPROF iravuga ko iyitezemo ibisubizo byakemura ikibazo cy’abana bo mu muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka