Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabujije abaturage kuvugana n’itangazamakuru (Audio)

Abanyamakuru batunguwe n’imvugo y’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, ubuza abaturage kubwira itangazamakuru ibibazo bafite.

Meya Harerimana Frederic ari mu Murenge wa Bugarama.
Meya Harerimana Frederic ari mu Murenge wa Bugarama.

Uyu Muyobozi avuga ko abanyamakuru nta cyo bamariye abaturage, usibye kubumvira ubusa no kubacisha mu bitangazamakuru byabo isi yose ikababona.

Ibi uyu muyobozi ngo amaze iminsi abikomozaho buri gihe, mu ngendo yakoreye mu mirenge ya Bugarama, Bweyeye na Butare, ndetse n’ahandi yagiye asura abaturage muri aka Karere mu minsi ishize.

Ubwo yari mu Murenge wa Bugarama mu cyumweru gishize yabwiye abaturage ko ufite ikibazo wese, cyaba icy’akarengane, cyaba icy’imibereho cyaba icy’ubushobozi agomba kukigeza ku muyobozi w’isibo yaje mu mudugudu, akirinda kukigeza ku banyamakuru kuko ntacyo bamumarira.

Yagize ati” Aba bagabo baba bafite amafoto, nibaza mu mudugudu ntabe aribo mwumva ko babakemurira ikibazo. Nubona umunyamakuru ukajyaho ukamuganyira, simpamya ko aribuze gukemura ikibazo cyawe. Uyu munyamakuru ntakindi agukorera usibye kugushyira kuri televiziyo akakwerekana uri gusaba isi yose ikakubona.”

Ku rundi ruhande abaturage baranenga imvugo y’uyu muyobozi aho bavuga ko itangaza makuru ari ingirakamaro kuri bo, ngo kuko ribakorera ubuvugizi ibibazo byabo bigakemuka.

Abaturage ntibanyuzwe n'imvugo ya Meya wabo
Abaturage ntibanyuzwe n’imvugo ya Meya wabo

Habiyambere Aimabre ati” Ibyo uyu muyobozi aba yavuze ntabwo aribyo itangazamakuru ni ngombwa. Uyu uvuga ngo ntacyo rimaze sinzi icyo aba ashingiyeho.”

Mu genzi we utashatse kwivuga amazina yunzemo ati ”Abanyamakuru bafitiye akamaro kanini abaturage. Iyo umuntu afite ikibazo itangazamakuru rikabimenya kirakemuka byanze bikunze. Uyu muyobozi icyo agamije ni ugusebya itangazamakuru no kuritesha agaciro kandi rifite akamaro cyane mu Rwanda.”

Usibye kuba umuyobozi w’aka karere abuza abaturage kuganira n’itangazamakuru cyane cyane babagezaho ibibazo bafite, kubona amakuru muri aka karere ngo nabyo biragoye ngo kuko Meya Harerimana Frederic ari we wenyine utanga amakuru abandi babujijwe kugira ibyo batangaza birebana n’Akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

H.E arabizera ariko bakanga bakamuhemuikira .umuyobozi muzima akihandagaza mubaturage akavuga amagambo nkaya ntacyo navuga njye ndumiwe na presida wa repurika akoresha itangaza makuru muzima bwa buri munsi bwigihugu none wowe ngo ntacyo rimaze meya ufite ikibazo ntabwo ariwo hari ikikurimo,

pascal yanditse ku itariki ya: 4-01-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka