Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi na we yeguye

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Harerimana Frederic na we yinjiye mu nkubiri y’abayobozi barimo kwegura muri iyi minsi.

Harerimana Frederic weguye ku mirimo
Harerimana Frederic weguye ku mirimo

Hari hashize iminsi ibiri umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Théoneste na we ashyikirije Njyanama y’Akarere ibaruwa isaba kwegura.

Yeguye akurikiranye n’uwari umwungirije witwa Clarisse Mukansanga, ubu unakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018, ni bwo Harerimana yatangarije itangazamakuru ko na we yamaze kwandika ibaruwa isezera ku kazi.

Nubwo impamvu y’ubwegure bwa Harerimana zitaramenyekana, aka karere kakunze kugaragaraho ikoresha nabi ry’umutungo wa Leta, ndetse no gutanga amasoko ya Leta mu buryo budakurikije amategeko.

Kagaragayeho kandi kuza inyuma mu mihigo y’akarere, ndetse kakaba na kamwe mu turere twagaragayemo ingengabitekerezo ya jenoside kurusha utundi.

Kuva Umwiherero w’abayobozi b’igihugu waba mu ntangiriro za Werurwe 2018, aho Perezida Kagame yanengeye mu ruhame abenshi mu bayobozi bananiwe kuzuza inshingano, bamwe muri bo batangiye gukuramo akabo karenge.

Muri abo harimo n’uwari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pascal Nyamurida.

Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bitwaza ko beguye ku "mpamvu zabo bwite", nyamara ahubwo ari uko baba bananiwe kuzuza inshingano bahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

rusizi.we!uransebya

vedaste yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

RUSIZIWE.URANSEBYA NTAKANDIKARERE KAKAGOBYEKUTUJYA IMBEREKUKO UMuTUNGOTURAWUFITENONEKUWUYOBORABIraBANANIRE UBUSEMWIZE.IKI?NUKWIRIRWAMUVUGA.IBIGAMBO.SAWANIBYOMUZATAHIRA INGENGABITECYEREZO.AHANTABWOMURABANJYE

vedaste yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

Rusizi irananiranye bayinyihere Nyiyobore !ese ubundi Ni gute umuntu ananirwa Akazi kandi afite technicians bamufasha??Simbyumva pe bagahe umwana .mutoya nubundi abo basaza bafite umyumvire ishaje kbsa

gogo yanditse ku itariki ya: 19-05-2018  →  Musubize

Perezida ni Umutoza w’Intore...iyo intore inaniwe iva mu kibuga kandi iba yananije byinshi...Perezida dukwiyekumuba hafi peee.Ntacyo adakorera abaturage....Mwishakire uwo mwamuha nibura amufashe....

Bigirimana celestin yanditse ku itariki ya: 15-05-2018  →  Musubize

Ubundi murikigihe abayobozi badashoboye birirwa mubiro gusa bagacunganwa numushahara abo nibo babona bibayobeye bakitwazango beguye kumpamvu zabo,banjye bakurikiranwa kk abenshi baba bahombeje igihugu,niyompamvu hagomba gukorwa isuzuma rihagije ,nshimiye President wa Republic kk yanengeye abadashoboye muruhame.

Kwizera François yanditse ku itariki ya: 14-05-2018  →  Musubize

Bareguzwa birazwi ntimukabeshye doreko ariyo ntero n’inyikirizo my rwa Gasabo

Gitembe yanditse ku itariki ya: 13-05-2018  →  Musubize

Frerderic yarabikwiye kuko haribintubyinshi mayor Oscar yariyaratangije kd byaribugire akamaro frerderc ajebimunara kubyuzuza.turasaba ko presidah noneho yakihitaramo ubwe muboyizeye afite bakaza gufasha rusizi kabisa.murakoze

Ishimwe stanley yanditse ku itariki ya: 13-05-2018  →  Musubize

Oscar na we yareguye/yaregujwe. President siwe utora Mayor, atorwa n’abaturajye binyuze muri njyanama z’ imirenjye n’ akarere. Iyo Mayor yeguye n’ umukurikiye akavaho yeguye biba bifite ikibiri inyuma. Ntibitanga icyizere ko nuzaza atazavaho yeguye keretse hasesenguwe igituma begura kikabanza gukurwaho.

Anyway, iyo umuntu afite uburenganzira bwo kwiyamamaza agatorwa aba afite n’ ubwo kwegura. Bamureke yigendere akore n’ ibindi. Kwegura ni indangagaciroooo! Niba ntakosa ryamubonetseho akiyobora, ntirikwiye kuboneka yeguye.

BYOSE BIRASA yanditse ku itariki ya: 14-05-2018  →  Musubize

Abayobozi badashoboye kuzuza inshinga bahawe nibegure bogukomeza kutudindiriza iterambere.murakoze

ukurikiyeyezu Noel yanditse ku itariki ya: 13-05-2018  →  Musubize

Nibyiza ko begura Aho kugirango bakomeze kuyobora badafite Aho bageza abaturage icyaruta nuko bakuramo akabo abashoboye bakayobora kandi bakurikirankwe kuko hari ikibyihishe inyuma mwarakoze kuhatugerera

Cleb yanditse ku itariki ya: 13-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka