Musanze: Imibiri y’abazize Jenoside ishyinguye hamwe n’abishwe n’abacengezi

Abadepite batunguwe no gusanga mu karere ka Musanze hari imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ishyinguye hamwe n’abishwe n’abacengezi mu 1998.

Muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza imibiri y'abazize Jenoside yakorewe abatutsi ishyinguye hamwe n'abishwe mu ntambara y'abacengezi mu 1998
Muri uru rwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi ishyinguye hamwe n’abishwe mu ntambara y’abacengezi mu 1998

Aba badepite bagize komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda, uburenganzira bwa muntu no kurwanya Jenoside babibonye ubwo basuraga Akarere ka Musanze tariki ya 03 Ukwakira 2016.

Depite Mwiza Esperance, visi perezida w’iyo komisiyo, n’abo bari bari kumwe, basuye zimwe mu nzibutso z’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ziri muri ako karere, basanga zitujuje ibisabwa.

Urugero ni nkaho basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Muhoza bakabona imwe mu mibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iri hamwe n’abantu bishwe n’abacengezi mu 1998.

Banasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Busogo ariko batungurwa no gusanga narwo rutujuje ibisabwa.

Abadepite bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo basanga rutujuje ibisabwa
Abadepite bageze ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Busogo basanga rutujuje ibisabwa

Abadepite ntabwo babyishimiye maze basaba umuyobozi w’akarere ka Musanze kubikosora byihuse, abo bantu bishwe n’abacengezi bakajya gushyingurwa mu irimbi rusange.

Depite Mwiza Esperance yabwiye Kigali Today ko batashye bafite ishusho y’uko nta rwibutso rwa Jenoside na rumwe babonye mu karere ka Musanze, rwujuje ibisabwa nk’uko biteganwa n’amategeko y’inzibutso.

Kubera izo mpamvu, umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Musabyimana Jean Claude yasabye imbabazi abo badepite abizeza ko bizakosorwa. Kuko ngo amakosa yose babonye yakozwe n’abayobozi bamubanjirije ku buyobozi bw’akarere ka Musanze.

Agira ati “Nsabye imbabazi ku makosa abayobozi bose bambanjirije bakoze ariko tugiye gukosora ibitaragenze neza duhereye ku nama zose twagiriwe”.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze yasabye imbabazi ku makosa ya bamwe mu bayobozi bamubanjirije
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yasabye imbabazi ku makosa ya bamwe mu bayobozi bamubanjirije

Musabyimana yabwiye Kigali Today ko akenshi abantu iyo bakora, bashobora gukosa ariko avuga ko ikibi ari ukugira ngo abantu bakore amakosa nibarangiza bayaryamemo.

Agira ati “Ibyo twabonye byakozwe uko bitagomba ubu twe twiteguye ko ibyo bintu tubishyira ku murongo tukabikosora kandi bigatungana ku buryo bitagira umuntu bibangamira”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

None se ko bose ari imibiri yahambwe bazabwirwa niki abazize abacengezi nabazize jenoside. Aliko abo badeite ubundi bashinzwe kureba inzibutso za jenoside cyangwa kuvugira abaturage bose ? Yewe ndumva bitazoroha ,mwakoze ibiteza abaturage imbere ,mukarwanya inzara nubukene mukareka gushinyagurirara abigendeye bazize ibyago byibihugu byacu bakiruhukira ! kandi umunsi umwe bazazuka mwese bazababaza impamvu mwirirwa mugaraguza imibiri yabo agati aho kubabikira no kubasengera ngo bazakirwe na data wacu mu ijuru

Rutishereka yanditse ku itariki ya: 5-10-2016  →  Musubize

Sibyizako Imibiri Yabazize Jenocide Ishirwa #hamwe Niyabacengezi Uwo Muyobozi Wa #musanze Nabikore Uko Biteganwa Nitegeko

Ntawenanze J.D.Dieu yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ariko ubwo uwo mu depute ibyo avuga arabisobanukiwe? None se umututsi wishwe n’abacengezi nti yazize jenoside, none se bamuzizaga iki s’ubwoko bwe ubwo rero muraje mudutabururire abantu. BIRABABAJE!!!!!!

UMUTONI Sonia yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

ubwo se ibyo si ugupfobya? kuvanga abishwe n’abacengezi n’abazize Jenoside? bisubireho pe

kamanzi yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

twetubona imibiriyabacu itakambye kuba.irikumwr niyabacengezi nibintubigayite kandibiteye agahinda McGuire icyomwakora kugirango imibiriyabacu ikurwemo.mohariya

uwimana yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ni byiza ko iyo Commission y’Abadepite yabashije gusura izo nzibutso zombi zo mu karere ka Musanze. Rwose birababaje kubona zititaweho neza. Turashima kandi umuyobozi w’akarere ka Musanze wafashe ingamba zo gukosora amakosa yagaragaye. Gusa, kubijyanye n’abariya bishwe n’abacengezi, mu bushishozi Leta yacu ihorana, bizakorwe neza kugira ngo bitazagira abo bikomeretsa. Ibigaragara n’uko umuntu warokotse 1994, nyuma y’igihe gito akongera guhigwa ndetse akicwa n’abamuhigaga muri jenoside, mbona ntaho ataniye n’abishwe mbere ye. Muzirikane ko nta kosa bene abo bantu bakoze mu gushyingura abobo muri urwo rwibutso kuko nta mabwiriza yariho birengagije kandi n’ubuyobozi bwaragize uruhare mu gutabara abari babuze ababo igihe cyo kubashyingura.

Nibyo yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka