Umutungo w’amabanki y’u Rwanda wazamutseho miliyari ibihumbi 2200

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko urwego rw’imari rwazamutse muri uyu mwaka wa 2016, bikagaragazwa n’uko amabanki, ibigo by’imari n’iby’ubwishingizi byazamuye umutungo wabyo.

Abayobozi ba BNR batangaje ibi kuri uyu wa Gatatu, tariki 28 Ukuboza 2016, mu kiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije gutangaza ibijyanye na politike y’ifaranga ry’u Rwanda ndetse n’ubusugire n’iterambere by’urwego rw’imari.

Guverineri wa Banki nkuru y'u Rwanda John Rwangombwa avuga ko ubukungu bw'igihugu buhagaze neza
Guverineri wa Banki nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa avuga ko ubukungu bw’igihugu buhagaze neza

Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2016 urwego rw’imari mu Rwanda rwakomeje kuzamuka haba mu mutungo ndetse n’imari.

Yagize ati “Twishimiye ko urwego rw’imari ruhagaze neza mu gihugu cyacu. Ibyo tubirebera ku mabanki, ku bigo by’imari iciriritse n’ibigo bidufasha kwizigamira. Muri rusange, iyo urebe umutungo w’ibi bigo warazamutse.”

Guverineri Rwangombwa yatanze urugero rw’uko umutungo w’amabanki wazamutseho 9.8% bingana na Miliyari 2200 Frw.

Uretse amabanki, BNR yavuze ko umutungo w’ibigo by’imari wazamutseho 13.5% naho uw’ibigo by’ubwishingizi uzamukaho 15%.

Ku rundi ruhande ariko, BNR yatangaje ko umubare w’abatishyura inguzanyo wiyongereye, ukava kuri 6.3% muri 2015 ukagera kuri 7.5% mu mezi 11 ya mbere y’uyu mwaka wa 2016.

Guverineri Rwangombwa avuga ko ibyo bidashobora guhungabanya ubukungu kuko imari shingiro iri mu mabanki n’ibigo by’imari mu Rwanda, ibiha ubushobozi bwo guhangana n’ihungabana ryose byahura na byo kuko ngo nubwo hari abatarishyuye inguzanyo, ntibyabujije amabanki gukomeza kunguka.

Mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka, ngo banki zungutse miliyari 32 ugereranyije na miliyari 33 zari zungutse mu mwaka ushize, naho ibigo by’imari iciriritse byunguka miliyari 7.1 bingana na 39% ugereranyije n’ayo byari byabonye mu mwaka ushize.

Rwangombwa avuga ko hashingiwe ku bipimo by’ubusugire n’ubudahangarwa by’urwego rw’imari, u Rwanda ruhagaze neza ku buryo nta kibazo rwagira.

Yagize ati “Twishimira ko imari shingiro y’inzego z’imari zacu zose uko zitandukanye, irahagije guhangana n’ibibazo byose zahura na byo. Uyu munsi duhagaze kuri 22.5%, ubundi igipimo ntarengwa cyo kutajya munsi ni 15%.

Tukaba rero tubona nta cyahungabanya amabanki yacu. Ni na ko bimeze mu bigo by’imari no mu bigo by’ubwishingizi muri rusange.”

Ku bijyanye n’ubusugire bw’ifaranga, BNR yavuze ko kugeza mu mpera z’ukwezi kwa 11 uyu mwaka, ifaranga ry’u Rwanda ryatakaje agaciro kugeza ku 9.3% rivuye kuri 6.3% mu mwaka ushize wa 2015.

Guverineri Rwangombwa avuga ko byatewe n’ikinyuranyo cy’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga bisumba ibyo rwoherezayo, ariko ngo hari ingamba zashyizweho zo guhangana na cyo nka gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, “Made in Rwanda”.

Mu bibazo byabangamiye ubukungu bw’u Rwanda, harimo icy’amapfa cyahungabanyije umusaruro w’ubuhinzi bigatuma ibiciro by’ibiribwa ku masoko bizamuka, ndetse n’ikibazo cy’igabanuka ry’umubare w’abahabwa inguzanyo.

Mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo, Banki Nkuru y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuvugurura politike yayo y’inguzanyo ku mabanki ku buryo mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2017 izava kuri 6.5% ikagera kuri 6.25%.mu rwego rwo koroheereza amabanki n’ibigo by’imari gutanga inguzanyo kuri benshi.

Muri urwo rwego ariko, BNR isaba ko hanozwa ubwiza bw’imishinga y’abasaba inguzanyo kuko ari byo bitanga icyizere cyo kwishyura bityo ubusugire n’iterambere ry’imari ntibihungabane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka