Umutungo kamere w’agaciro u Rwanda rufite ni Urubyiruko -Minisitiri Kabarebe

Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe yeretse urubyiruko Ibihumbi 5400 ruteraniye mu Ihuriro ry’urubyiruko rwa Kiliziya Gatolika i Rubavu, impamvu bagomba gukunda igihugu.

Minisitiri w'ingabo Gen James Kabarebe aganiriza urubyiruko
Minisitiri w’ingabo Gen James Kabarebe aganiriza urubyiruko

Minisitiri w’ingabo yaberetse ko u Rwanda rufite aho rwavuye kandi hari hakomeye none rukaba rugeze heza bityo bagomba kubungabunga ibyagezweho.

Yagize ati“Intambara twarazishoje ntanizo dushaka, igihe tugezemo nicyo kirekire ku Rwanda mu kubaka amahoro. Ni urugamba rwo kubaka igihugu abaturage bishimira, nk’ibindi bihugu byateye imbere, kandi bikorwa n’abene gihugu kandi uruhare runini ni urubyiruko.”

Minisitiri Kabarebe avuga ko ibindi bihugu bifite peterori n’amabuye y’agaciro, ari ko u Rwanda amabuye y’agaciro na peterero rufite ari urubyiruko.

“Dufite inshingano yo kurinda umutungo wacu, ariwo mwebwe, tubarindira umutekano, tubagezaho ibikorwa remezo bibafasha kugera kubyo mwifuza.”

Ihuriro ry'urubyiruko gatorika
Ihuriro ry’urubyiruko gatorika

Minisitiri w’ingabo avuga ko ibyo igihugu kigezeho urubyiruko rubifitemo uruhare kandi ntaho rugomba kubihungira.

Ati“Twe nk’abayobozi inshingano dufite ni ukububakira umusingi utajegajega, kandi Perezida Paul Kagame yarabikoze kandi umusingi yatangiye ntuzasubira inyuma, ahubwo tugamije gukomeza kandi urubyiruko rubifitemo uruhare bitewe nuko rwigishwa.”

Urubyiruko rw’u Rwanda rwugarijwe n’ibiyobyabwenge n’imyitwarire itari myiza, Minisitiri Kabarebe akavuga ko Leta y’u Rwanda igomba kubibarinda.

Ati “Ntabwo dushobora kureka urubyiriko ngo duterere iyo mube ba kimeza abo bakora amahano kandi twarabibonye muri 1994 mu gihe cya Jenoside, kuko babuze uburere.”

Akomeza avuga ko u Rwanda rutazemera ko urubyiruko rwangizwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi birubuza kugera aheza rwifuza, nko guterwa inda kw’abana b’abakobwa.

Urubyiruko mu muganda
Urubyiruko mu muganda

Padiri Habuhazi Michel ushinzwe urubyiruko muri Diyoseze ya Nyundo, avuga ko bahuza urubyiruko kubera ko hari byinshi birubangamiye muri iki gihe.

Ati“Duhuza urubyiruko tukabaha inyigisho zibubaka kuri Roho ariko babona binabubaka mu kwiteza imbere, kurwanya ibiyobyabwenge no kurwanya icuruzwa ry’abantu n’imirimo y’amaboko ivunanye,kandi bitanga umusaruro.”

Iyinkamiye Chrisitine witabiriye ihuriro avuye muri Diyoseze ya Nyundo avuga ko ibungura ubumenyi mu kugira imyitwarire myiza, kwigirira ikizere no gutekereza ahazaza.

Ibihumbi 5400 by’urubyiruko rwavuye muri Diyoseze z’u Rwanda no mu bihugu bya Uganda, Kenya na Democratic Republic of Congo (DRC) nirwo ruri mu karere ka Rubavu mu ihuriro ry’urubyiuruko rwa Kiliziya Gatolika ryatangiye kuva tariki ya 6 kugera uyu munsi tariki 9 Ukuboza.

Urubyiruko rwahawe ikiganiro
Urubyiruko rwahawe ikiganiro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nikoko urubyiruko nitwe mutungo kamere w’igihugu cyacu.niduhaguruka tugahuza imbaragazacu tugahuza umugambi,ntakabuza igihugu cyacu tuzagiteza imbere
ngahorero nk’urubyiruko,integoyacu nibe imwe kubaka urwanda twifuza.murakoze.

aroni yanditse ku itariki ya: 9-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka