Umusirikare wa Congo yahungiye mu Rwanda

Cpl Mambo Vert yageze mu Rwanda ku wa 22 Kamena 2016 avuga ko ahunze inzara aterwa n’igihugu cye kitamuhemba.

Umusirikare wa Congo wahungiye mu Rwanda.
Umusirikare wa Congo wahungiye mu Rwanda.

Mu myambaro ya gisirikare ya Congo, Cpl Mambo Vert ku wa 25 Kamena 2016 yeretswe itsinda rya EJVM rigizwe n’ingabo zavuye mu bihugu bigize umuryango wa ICGLR rishinzwe kugenzura imipaka ihana imbibe hagati y’u Rwanda na Congo.

Cpl Mambo Vert, wari mu itsinda ry’abakomando, yinjiye mu Rwanda anyuze ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi avuga ko ahunze imibereho mibi.

Cpt Pascal Nzabarinda, ukuriye ingabo zirinda umupaka, avuga ko Cpl Mambo yaje mu ma saa moya z’umugoroba tariki ya 22 Kamena 2016 avuga ko ahunze yakirwa n’abasirikare.

Yagize ati “Saa moya z’umugoroba abasirikare barinda umupaka babonye uyu mukaporari wa Congo aje mu Rwanda yiruka n’ibikapu bye avuga ko ahunze kubera ko abayeho nabi adahembwa.”

Cpl Mambo yemeza ko yaje mu Rwanda ahunze kubera gufatwa nabi, cyakora akavuga ko ibibazo bye nibikemuka azasubira muri Congo.

Ubuyobozi bw’itsinda rya EJVM buvuga ko ikibazo cya Cpl Mambo kikiri ibanga ry’akazi, ko ntacyo babitangazaho, ahubwo bagiye kubisuzuma.

Ku wa 24 Kamena 2016, undi musirikare wa Congo yinjiye mu Rwanda, ingabo z’u Rwanda zimuhagaritse yanga guhagarara biba ngombwa ko araswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka